Kwiyicisha inzara byamupfubanye: Kayumba Christopher asubiye muri ‘Kaminuza’ y’i Mageragere!

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwategetse ko Kayumba Christopher afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.
Kayumba agomba kuba muri gereza abenshi bita ‘kaminuza’ kubera icyaha akurikiranyweho cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.
Uyu mugabo wahoze ari umwarimu n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda ariko akaza kuyirukanwamo kubera ibyaha bitandukanye yahoraga akora kubera umurengwe, yarezwe n’uwahoze ari umukozi we ndetse urukiko rwagaragaje ko iki kirego gifite ishingiro.
Kuba icyo kirego gifite ishingiro, ni “impamvu ikomeye” yatumye Kayumba akomeza gukurikiranwa afunze, nk’uko byanzuwe n’urukiko.
Urukiko rwatangaje kandi ko Kayumba aramutse ahamwe n’ibyaha akurikiranweho yahanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri bityo ko ari yo mpamvu agomba gukomeza gufungwa mu gihe ubushinjacyaha bugikora iperereza.
Ni mu gihe Kayumba yari amaze iminsi agerageza kwigira umwere binyuze mu cyo yise “imyigaragambyo ituje” irimo kwiyicisha inzara aho we n’abambari be bavugaga ko “yabujijwe gushinga ishyaka” ndetse ko “Leta yamusabye kwitandukanya naryo.”
Ibyo nyamara ni amatakirangoyi n’amanyanga yo kwivanaho ibyaha kuko amategeko y’u Rwanda yemerera gutangiza umutwe wa politike buri wese ubishaka kandi wujuje ibisabwa.
Kayumba Christopher kuba ari imbere y’ubutabera kubera guhohotera abana b’abakobwa ni ibyo kwishimirwa, bikwiye kandi guha isomo abandi bakora ibyaha bihishe mu mutaka w’inshingano bafite kuko mu Rwanda nta muntu uri hejuru y’amategeko.
Ellen Kampire