Christopher Kayumba akomeje guta ibitabapfu nyuma yo kwikura amata ku munwa kubera umurengwe!

Christopher Kayumba wahoze ari umwarimu n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, akomeje guta ibitabapfu nyuma yo kwikura amata ku munwa ubwo yananirwaga kugenzura ikinyabupfura gike cye bikamuviramo kwirukanwa burundu na kaminuza.
Bijya gutangira, mu kwezi kwa cumi 2019 uyu mugabo yafunzwe umwaka nyuma yo guteza umutekano muke ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali aho yagiye afite urugendo rwo kujya muri Kenya akahagera yakererewe iminota 30.
Kayumba mu ntangiriro z’uku kwezi yumvikanye akwirakwiza ibinyoma byambaye ubusa byafashwe na benshi nk’amatakirangoyi no guta ibitabapfu, ubwo uyu mugabo ugaragara nk’uwavangiwe yagiranaga ikiganiro n’umuzindaro “Ishema TV”, usanzwe unyuzwaho inkuru z’impuha ziba zigamije kwangisha abaturage ubuyobozi bwabo, uyu muzindaro ukaba ari uwa Niyonsenga Dieudone wiyita “Cyuma Hassan”.
Kayumba usanzwe ufite ikinyamakuru rutwitsi yise “The Chronicles” kiririrwa gitangaza inkuru z’ibinyoma n’ibihuha ngo zikoreshwe nk’isoko y’ibigarasha ndetse n’abiyita ko barwanya Leta, yumvikanye arira amarira nk’amwe y’ingona aho yavugaga ko ari mu bukene bukabije, anashimangira ko “RPF irimo gukenesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi” ndetse ko “iri gutuma abanyarwanda baba impunzi”; igihuha yananiwe gusobanura ndetse no gutanga ingero zifatika.
Agaruka ku gufungwa kwe, Kayumba yayobeje uburari maze abeshya ko ibyaha yafungiwe ari “ibihimbano” nyamara ntawe utazi uburyo uyu mugabo yagiye ku kibuga kindege yandika umunani nyuma yo gusanga indege yamusize agateza akavuyo avuga ko nibatamureka ngo atambuke ari buhite ashyira hasi ikibuga cyose; amashusho amugaragaza arahari, kandi ibi yanabihamijwe n’urukiko.
Uyu mugabo kandi yumvikanye avuga ko “umuntu utavuga rumwe na Leta ntashobora gushinga kiyosike ngo acuruze”, benshi bibaza niba uyu mugabo yarigeze agerageza gushinga iyo kiyosike maze akimwa uburenganzira; ni mugihe nyamara iperereza MY250TV yakoze ryahishuye ko Kayumba ari gukwirakwiza ibi binyoma byose mu rwego rwo kujijisha rubanda cyane ko mwenewabo aherutse kumwirukana mu nzu yakoreragamo bimwe mu bimwinjiriza amafaranga nyuma yo kumara igihe kinini atishyura ubukode, ibi nabyo akaba ari kubigereka kuri Leta y’u Rwanda.
Si ibyo gusa kandi uyu mugabo watandukanye n’umugore ndetse agatana n’abana be kubera ikibazo cy’ubusinzi n’indi myitwarire idahwitse, nyuma yo kuva muri gereza yahise atangaza ko ashinze ishyaka ritavugarumwe na leta yise RPD; ukaba wakwibaza umuntu wize akaminuza, akaba umwarimu ukomeye n’umushakashatsi uburyo ashobora kwihandagaza akavuga ko yashinze ishyaka nyamara ridafite aho ryanditse yewe nta n’intambwe n’imwe yigeze atera ngo agane urwego rw’igihugu rufite mu nshingano ibijyanye no kwandika amashyaka!
Umunyarwanda yaravuze ngo “injiji mbi ni iyize!”, Kayumba Christopher niba ashaka gushinga ishyaka nagane inzira bicamo areke kugenda avuga ko afite ishyaka kandi nyamara ari baringa.
Nk’umuntu wafatwaga nk’umunyabwenge agomba kumenya ko kwirirwa ku mizindaro n’imbuga nkoranyambaga abeshya abanyarwanda ndetse anasebya Leta ahimba ibinyoma ntaho bizamugeza, nacishe macye cyane ko niba koko yujuje ibisabwa “ishyaka” rye rizemererwa gukora nk’uko andi yose yemererwa.
Mugenzi Felix