Denise Zaneza yiyise “impunzi” kubera kwanga kwitandukanya n’uruhare rwa se muri Jenoside

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze kumenya umugore witwa Denise Zaneza ku bwo kwirirwa atagatifuza interahamwe n’abajenosideri ari nako yiyita “impunzi imaze imyaka 27 mu buhungiro.”
Uyu Zaneza ubusanzwe aba mu Bubiligi akaba anafite ubwenegihugu bw’iki gihugu, ni umukobwa w’interahamwe kabombo Marcel Sebatware wahunze ubutabera k’ubw’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi , icyaha yakoreye ku ruganda rukora sima rwa CIMERWA yari abereye umuyobozi mukuru, akaba kandi yarishe Abatutsi batagira ingano bari batuye mu nkengera z’uru ruganda mu yahoze ari Perefegiture ya Cyangugu.
Sebatware Marcel Ukihishahisha yamaze gukatirwa igifungo cya burundu n’inkiko gacaca.
Kwiyita impunzi kwa Denise Zaneza bikomeje gusetsa abantu benshi cyane ko uyu mugore yatorokanywe na se Sebatware maze bajyana kwangara i Burayi, gusa amagambo uyu mugore yirwa avuga abonwa na benshi nko kwanga kwitandukanya n’uruhare rwa Se muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe nyamara icyaha ari gatozi.
Uyu mugore wonse amashereka y’urwango, akunze kugaragara kenshi akwirakwiza ibinyoma ndetse anahakana jenoside yakorewe Abatutsi dore ko we na bagenzi be bo mu gatsiko kitwa Jambo ASBL kagizwe n’urubyiruko rukomoka ku bajenosideri bahora bamamaza ko mu Rwanda habayeho jenoside ebyiri; ibyo byose bakaba babikora mu rwego rwo kugira abere ababyeyi babo ndetse kandi ahanini babiterwa n’ipfunwe ryo kwitwa abana b’abajenosideri.
Kwiyita “impunzi” ni ikinyoma Denise Zaneza we na bagenzi be bo muri Jambo ASBL bacuruza mu gihe nyamara batari impunzi, iryo zina bakaba baryiha mu rwego rwo kuyobya uburari ko ari bene interahamwe n’abajenosideri bahekuye u Rwanda mu myaka 27 ishize.
Bitandukanye n’ibyatangazwaga n’umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani” mbere y’imyaka 27 ko u “Rwanda rumeze nk’ikirahuri cyuzuye amazi” bityo ko nta munyarwanda ava hanze uhawe ikaze cyane ko ngo “amazi yameneka”, ubu amarembo y’u Rwanda ahora afunguye kuri buri munyarwanda ushaka kurugarukamo, rero kuba Zaneza yaranze kwitandukanya n’ubwicanyi bwa se ntibikwiye kureberwa mu ndorerwamo y’ubuhunzi.
Ku rundi ruhande, abiyambuye mwambaro wo kugirwa ingwate n’amateka mabi y’ababyeyi babo bose ubu bibereye i Kigali; bari mu bucuruzi, bari gukorera Leta, mu gihe Denise Zaneza n’abandi biyemeje kwiyomeka ku babyeyi bamaze abantu ari bo birirwa ku mbuga nkoranyambaga biyita “impunzi”, mu gihe nyamara nta cyo bahunga.
Si Denise Zaneza ukomeje kwiyita impunzi kuko asangiye imyumvire n’abarimo bene Mbonyumutwa, Bene Gatebuke n’abandi basaritswe n’urwango baterwa n’ipfunwe n’ikimwaro ku bw’uruhare rw’ababyeyi babo muri Jenoside.
U Rwanda rurafunguye gusa ntirurangaye; ushaka gutaha n’ejo yarugarukamo kandi akakiranwa na yombi! Hari ingero nyinshi z’abatashye gusa na none niba Denise Zaneza na bagenzi be barahisemo kuguma mu mutaka w’ubuparimehutu, bakwiye guhagarika kwiriza amarira nk’amwe y’ingona biyita ko ari “impunzi” cyane ko nabo babizi neza ko nta cyo bahunze.
Mugenzi Felix