02-06-2023

Ibigarasha n’abajenosideri baragosorera mu rucaca: Abandi banyarwanda baba hanze baje gusura urwababyaye!  

Itsinda ry’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’ibindi bihugu bitandukanye by’i Burayi mu mpera z’icyumweru gishize, tariki ya 17 Nyakanga, ryasuye urwababyaye muri gahunda yo kureba uburyo u Rwanda rumaze kwiyubaka nyuma y’imyaka 27 rusenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rugendo rwabaye nyuma y’icyumweru irindi tsinda ry’urubyiruko narwo ruba i Burayi naryo risuye u Rwanda muri gahunda yari yateguwe na Minisitiri y’Urubyiruko n’iy’Ububanyi n’amahanga. Uru rubyiruko rukaba rwaragize amahirwe yo kuganirizwa na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu.

Ni mu gihe nyamara inyangabirama zigizwe n’ibigarasha, abajenosideri ndetse n’agatsiko k’urubyiruko rukomoka ku bajenosideri kazwi nka “Jambo ASBL” birirwa basakuza babuza bagenzi babo babana i Burayi gusura urwababyaye.

Umwe muri aba banyarwanda witwa Uzamukunda Christine yagize ati: “Ngiye iwacu kuko ndahakunda, u Rwanda ni igihugu kimaze kugera k’urugero rushimishije muri Afurika, uragenda ukumva ko ugiye mu gihugu kirimo umutekano, kirinda abantu bose ndetse no muri ino Guma Mu rugo, ni byiza cyane.”

Nyuma yo kureba byonyine ubutumwa bwa benshi muri itsinda ryasuye u Rwanda, byerekana ko abahora bifuriza ibibi u Rwanda amaherezo bazimanika mu mugozi kuko ibyo birirwamo babuza Abanyarwanda gukunda igihugu cyaho ntaho bitaniye no kugosorera mu rucaca.

Ku rundi ruhande, kuba iyi gahunda y’Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda yo gusura urwababyaye itabaye bwa mbere, ni ikimenyetso ntakuka ko aba banyarwanda bafite igihugu cyabo ku mutima ndetse ko biteguye no kugira uruhare mu kurinda ibyagezweho mu myaka 27 ishize.

Uru ruzinduko kandi rurongera rubabaze abagize Jambo ASBL n’izindi interahamwe zirirwa zisebya u Rwanda dore bakora uko bashoboye kose ngo bagumure urubyiruko rw’abanyarwanda na buri wese babicishije ku mbuga nkoranyambaga kuko ariho banyuza icengezamatwara ryabo ryuzumeyemo ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyihakana.

Uku gusura u Rwanda bikozwe n’Abanyarwanda baba hanze yarwo birashimangira ko abirirwa bangisha rubanda u Rwanda baba bapfusha umwanya wabo ubusa, ibi kandi bikwiye gukomeza kwereka abagize udutsiko tw’interahamwe, abajenosideri n’ibigarasha ko u Rwanda rukataje mu byiza bibonwa na buri wese n’ubwo bo bahisemo inzira mbi.

Hari amasomo menshi u Rwanda ruha buri wese urusuye, abanzi b’igihugu nibashaka  bashyire umupira hasi kuko ibikorwa by’u Rwanda birivugira!

 

Ellen Kampire

 

 

 

 

Leave a Reply

%d bloggers like this: