Jambo ASBL mu kimwaro gikomeye nyuma y’uko Urubyiruko ruba i Burayi rusuye u Rwanda

Itsinda ry’abasore n’inkumi 60 baturutse hirya no hino ku mugabane w’i Burayi kuri uyu wa gatanu batangiye uruzinduko rw’iminsi 10 rugomba kurangira bazengurutse ibice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo kumenya amateka nyayo y’igihugu n’uburyo kiyubatse nyuma y’imyaka 27 ishize.
Ni uruzinduko rwateguwe ku bufatanye na Minisitiri y’Urubyiruko n’iy’Ububanyi n’amahanga.
Uru ruzinduko rukaba rwashegeshe by’umwihariko urundi rubyiruko narwo ruri i Burayi ruvuka ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukaba rwibumbiye mu gatsiko ka “Jambo ASBL” gahora kangisha abantu bose u Rwanda mu mugambi wo gutagatifuza ababyeyi babo.
Ku rundi ruhande, uru ruzinduko ni urwo kwishimirwa kuko bariya bana baje kureba ibyo u Rwanda rwagezeho aho nabo bazagenda babwire abandi basigaye ibyo biboneye n’amaso yabo bitandukanye n’ibinyoma bisanzwe bikwarakwiza na Jambo ASBL n’abambari bayo.
Iyi gahunda si ubwambere ibaye kuko ubuyobozi bw’u Rwanda bujya buyicisha no mu zindi gahunda zitandukanye zirimo itorero ry’igihugu aho abaryitabira bigishwa indangagaciro na kirazira biranga Abanyarwanda muri rusange.
Ibi bikaba bibabaza benshi by’umwihariko interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi, bigaragara mu magambo yuje urwango bavuga batuka Leta y’u Rwanda kimwe n’abana bafata iya mbere bakaza kwiga amateka y’igihugu cyabo.
Urugendo rw’uru rubyiruko rukwiye kubera urugero rwiza urundi rubyiruko rw’Abanyarwanda ruri hiryo no hino ku Isi, bikabatera imbaraga zo kuza bagasura ibyiza u Rwanda tumaze kubaka kandi tucyubaka kabone niyo baba bavuka ku ababyeyi bakoze Jenoside cyangwa abayihakana bakanyipfobya kuko icyaha ni gatozi. Aha natanga urugero nk’umunsi Umukobwa wa Ingabire Victoire witwa Ujeneza Raissa aherutse kuza gusura nyina azanye n’abuzukuru akishimira byinshi yabonye dufite bitandukanye n’iby’abahora basebya U Rwanda.
Benshi mu abagize uru rubyiruko kandi baturuka mu Bubiligi dore ko ari naho huzuye benshi mu bari mu udutsiko duhakana tukanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, n’interahamwe zeruye guhakana ibyaha byazo ndetse no gushyira imbaraga mu gutera inkunga Jambo ASBL, FDU Inkingi n’indi mitwe y’iterabwoba iba igamije guhungabanya umutekano w’U Rwanda.
Ibi rero bikwiye nanone kubera isomo abirirwa bakwirakwiza ibihuha n’uburozi bwabo ko urubyiruko rwarambiwe ibinyoma byabo kandi batabyitayeho bikaba ariyo mpamvu bafashe iyambere bakaza kureba ko bafatanya n’abandi banyarwanda kubaka urwababyaye no gutanga umusanzu mu iterambere.
Ellen Kampire