26-04-2024

Ese Therese Dusabe, ni ryari azaza gusura umukobwa we, Ingabire Victoire?

Tariki ya 9 Kanama uyu mwaka, mu masaha y’umugoroba nibwo Ingabire victoire, yatangaje ku rubuga rwe rwa twitter ko ashimishijwe no kwakira umukobwa we Ujeneza Raissa n’abuzukuru be 2 baje ku musura. Benshi mu bakoresha uru rubuga bahise bamubaza igihe nyine Therese Dusabe, azamusurira.

Ujeneza Raissa umukobwa wa Ingabire Victoire, yagiye agaragara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko leta y’u Rwanda iyobowe n’igitugu ndetse ihonyora uburenganzira bwa muntu, anavuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwagiye bukoma mu nkokora ibikorwa bya Nyina byo gukora politiki, abenshi bibajije impamvu afashe umwanzuro wo kuza mu gihugu yagiye aharabika ndetse anasebya, abandi nabo bibajije impamvu umukobwa we atazanye na Nyirakuru, Therese Dusabe interamwe kabombo.

Therese Dusabe wahunze ubutabera bw’u Rwanda aho yari yarakatiwe igifungo n’inkiko gacaca nyuma y’ibyaha yahamwaga bya jenoside yakorewe Abatutsi yakoreye mucyahoze ari komine Butamwa ubu ni murenge wa Mageragere, icyo gihe uyu mukecuru yari akuriye ikigo nderabuzima cya butamwa ndetse abari bahatuye bazi neza uruhare rwe mu iyicwa ry’ababyeyi b’abatutsikazi batwite bicwaga bafomojwemo inda. Uyu mukecuru kandi yitabiraga inama zabaga zateguwe na Sous prefet wa Butamwa, zabaga zigamije gutegura uburyo Abatutsi bazatsembwa bose bagashira, nyamara intwari z’u Rwanda Inkotanyi, ntizatumye umugambi wabo ugerwaho.

Ntagitangaje kubona Ingabire Victoire, ahishira ibyaha nyina yakoze kuko nawe yagarutse mu Rwanda afite umugambi wo kurusubiza mu bihe byo muri 1959 nk’isezerano yagiranye na bene Mbonyumutwa Dominique, sekuru waba genocidaire, cyane ko mu mvugo ze higanjemo ingengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri ashingiye ku ivangura-moko.

Ingabire, yagiye atangaza mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko nyina ari umwere, nta cyaha cya jenoside yigeze akora, nyamara ibimenyetso bimuhamya ari simusiga, ndetse n’abatangabuhamya bakaba babyivugira, Umwe mu barokocyeye mu murenge wa Butamwa tutavuze amazina ye yagize ati:” Ingabire Victoire, iyo arengera nyine amugira, umwere numva ari kunsonga, ni ubushinyaguzi, kuko Therese Dusabe iyo ataba ku kigo nderabuzima cya Butwamwa wenda mukuru wanjye aba akiri mu buzima nkatwe twese”. Uyu mutangabuhamya ngo yibaza impamvu, Victoire, akomeza gukingira nyina ikibaba ahakana uruhare yagize muri Jenoside, cyane ko jenoside ikorwa yari hanze y’igihugu ndetse icyaha kikaba ari gatozi.

Umwe mubasesenguzi uzi neza cyane Ingabire Victoire kuva yajya kwiga muri Holland, Ellen Kampire, yagize ati:” byari kuba akarusho iyo uyu mukobwa we azana na Nyirakuru Therese Dusabe, dore ko umwuzuku we avuga ko yize ibyamateko wenda yari kureba ibirego aregwa muri Jenoside akamenya ukuri kwa nyirakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi.” Raissa, yize ibijyanye n’amategeko muri kaminuza ya Hague mu buholandi, mu kwezi kwa Nzeri 2018 yatangaje ko yahisemo kwiga amategeko kuko yavugaga ko yiteguye kurenganura nyina kandi yiteguye kumufasha.

Benshi bakaba bibajije niba aje gufatanya nawe cyangwa aje kumubera umwunganizi mu mategeko. Ariko se aho yanamubera umwunganizi, azabanza amuce mu bikorwa byo gukorana n’imitwe y’iterabwoba yamariyemo abana babanyarwanda we nabe bigaramiye cg nawe azamwohereza muri Congo ajye gufatanye na FDLR, RUD-Urunana, ndetse na P5?

Mwiza Ange, kurukuta rwe rwa twitter yagize ati:” Ariko ko umukobwa wawe agusuye kandi ukaba uhora uvuga ko na nyoko ari umwere ese we azaza kugusura ryari ryari?” Dutegereje igihe Interahamwe Kabombo Therese Dusabe azazira gusura umukobwa we Ingabire Victoire nimba koko ari umwere.

About Author

1 thought on “Ese Therese Dusabe, ni ryari azaza gusura umukobwa we, Ingabire Victoire?

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading