23-09-2023

Ikindi gitego: U Rwanda muri Mozambike mu butumwa bw’amahoro!

1

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu itangira kohereza abasirikare 1000 mu gihugu cya Mozambike mu butumwa  bwo kugarura amahoro mu ntara Cabo Delgado yabaye isibaniro ry’imitwe y’iterabwoba.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko izi ngabo izakorana n’iza Mozambique cyo kimwe n’iz’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, SADC.

Rigira riti “Uku kohereza ingabo gushingiye ku mubano mwiza hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’iya Mozambique, nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye atandukanye hagati y’ibihugu byombi mu 2018 kandi rishingiye ku bushake bw’u Rwanda ku mahame yo kurinda (R2P) n’amasezerano yo mu 2015 ya Kigali yo kurinda abasivile.”

Kohereza abasirikare muri iki gihugu giherereye muri SADC ubundi u Rwanda rutabarizwamo, birashimangira ubuhangange bw’u Rwanda mu bijyanye no kubaka amahoro n’umutekano bitajegajega hirya no hino ku Isi nk’imwe mu mpamvu zigaragaza ko igihugu cyiyubatse nyuma y’imyaka 27 gishegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Mata uyu mwaka, Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yagiriye uruzinduko mu Rwanda abonana na mugenzi we Paul Kagame, bisobanurwa ko mu cyagenzaga Perezida Nyusi harimo kunoza iyi gahunda yo gufatanya n’u Rwanda mu guhashya iterabwoba.

Gahunda yo kohereza ingabo z’u Rwanda muri Mozambike imaze kumenyekana nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Nyusi, yashegeshe abanzi b’u Rwanda by’umwihariko abajenosideri bihishe hirya, ibigarasha ndetse na bimwe mu bihugu by’abaturanyi bitera inkunga imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda.

Nta gushidikanya ko abarwanyije ko u Rwanda rwatanga umusanzu warwo mu guhashya iterabwoba muri Mozambike ubu noneho babuze ayo bacira n’ayo bamira cyane ko u Rwanda ahantu hose rutanga umusanzu mu kugarura no kubungabunga amahoro rukurirwa ingofero.

Si Mozambique gusa ingabo z’u Rwanda zigiye gutangamo umusanzu wo kubungabunga amahoro kuko magingo aya ingabo zisaga ibihumbi bitanu ziri hirya no hino mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu bihugu nka Sudan, Sudan y’epfo, na Repubulika ya Santrafurika.

By’umwihariko u Rwanda ruherutse kohereza izindi ngabo zifasha iza UN muri Repubulika ya Central Africa aho umusanzu wazo ushimwa na bose cyane ko zimaze kwigarurira uduce twinshi twari twarabaye indiri yimitwe y’iterabwoba ndetse zikaba zimaze kugarura amahoro n’ituze muri icyo gihugu.

U Rwanda rumaze kuba urugero rwiza mu kubaka amahoro muri Afrika ndetse no ku isi yose mu gihe nyamara muri Mata 1994, amahanga yaruteye umugongo maze inzirakarengane z’Abatutsi zirenga miliyoni ziricwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari abibwiraga ko u Rwanda ari igihugu kizasigara ari izina gusa ku ikarita ariko RPF/A yarabanyomoje; bigaragarira mu ntabwe ikataje izi ngabo zikomeje gutera.

Felix Mugenzi

 

About Author

1 thought on “Ikindi gitego: U Rwanda muri Mozambike mu butumwa bw’amahoro!

Leave a Reply

%d bloggers like this: