Ntaganda Bernard akomeje kwerekana ko “Politiki” ye idatandukanye n’iya PARMEHUTU

Tariki ya 5 Nyakanga 2021 nibwo Ntaganda Bernard wasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside yongeye kumvikana kuri vuvuzera “Umubavu TV” ya Nsengimana Théoneste mu kiganiro cyari cyuzuyemo ibinyoma no kwinyuraguramo.
Uyu mugabo wihebye yageranyaga ubuyobozi bw’u Rwanda buriho ubu n’ubwa MRND; ibintu bibiri bidakwiye kugererannywa bitewe n’uko MRND ari isoko y’ingengabitekerezo ya PARMEHUTU yahembereye Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu gihe ubuyobozi bw’u Rwanda buriho ubu bwihariye kuba bwarahagaritse Jenoside Ntaganda yagizemo uruhare ndetse bugaca imigozi itandukanye yatanyaga Abanyarwanda.
Ikindi mubyo Ntaganda yavugaga gihabanye n’ukuri ni ukuvuga ko “FPR ni ishyaka ritiyizera”, ko “ritagira andi mashyaka”, ariko ibyo byose ni ibinyoma kuko ikimutera kubivuga nuko ingirwa amashyaka yijandikamo ari amwe aba atujuje ubuziranenge ngo yemerwe gukora nk’ayandi yemewe cyane ko aba ari imitwe y’iterabwoba.
Mu magambo yumvikanamo ishyari no gushaka kwangisha abanyarwanda igihugu cyabo, Ntaganda yumvikanye kandi avuga ko “Abanyarwanda ntabwo batoye mu amatora aherutse kuba 2017” akaba yarakoresheje uwo mwanya yambura ubumuntu abakandida bahatanye muri aya matora.
Ubusanzwe Ntaganda akunda kwibonekeza cyane yerekana ko ari umunyapolitiki ndetse unasesengura, nyamara ahubwo ibyo avuga biba bibiba urwango mu banyarwanda abinyujije mu ishyaka PS Imberakuri yiyitirira cyane ko yamaze kuryirukanwamo kubera amakosa atandukanye kandi akomeye yakoze arimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gutera inkunga iterabwoba kugeza ubwo akatarirwa igifungo cy’imyaka ine mu mwaka wa 2011 igihe yari umuyoboke w’iri shyaka.
Nyuma yo kwirukanwa burundu muri PS Imberakuri, Ntaganda yigometse kuri iri shyaka ubundi ryemewe aho rinahagarariwe mu nteko ishinga amategeko, akaba by’umwihariko yirwa akoresha izina ryaryo nk’iturufu imwemerera kuvuga ibyo ashaka ndetse uyu mugabo akaba yarafashe “PS Imberakuri” yo mu mutwe we ayishyira mu inyeshyamba za P5, ziherutse kwemeza n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano nk’umutwe w’iterabwoba ubangamiye amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Biragoye kubona ahantu Ntaganda Bernard ari ngo uhabure Ingabire Victoire Umuhoza kuko ntibajya batana no guhora imbere mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Aba bombi babikorera ku mugaragaro dore ko bakunze no guhora mu bitangazamakuru bitandukanye bibiba urwango aho bacisha ibinyoma bakanahasebereza ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ingabire na Ntaganda bahuje umugambi wo guteranya Leta n’abaturage bakaba banazwiho kugumura uwo babonye abateze amatwi; aha twavuga nka Idamange Yvonne, Karasira Aimable n’abanyamakuru batandukanye nka Bigiruwubusa Eric, Nsengimana Theoneste, na Niyonsenga Dieudone wiyita Hassan Cyuma, aba bakaba bishyurwa ubundi bagatambutsa icengezamatwara ry’izi ngirwa abanyapolitiki.
Ntaganda wiyitirira PS Imberakuri na Ingabire Victoire w’icyitwa DALFA Umurinzi n’umutwe w’iterabwoba wa FDU Inkingi kandi bahuriye ku kuba binyuze mu ngirwa mashyaka yabo batera inkunga imitwe y’iterabwoba igamije guhangabanya umutekano w’u Rwanda dore ko mu rubanza rw’abagize umutwe wa MRCD-FLN by’umwihariko uyu Ntaganda agaragazwa nk’umwe mu bari gufasha ikihebe Paul Rusesabagina gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ibyo Ntaganda yirirwamo we yita “Politiki”, ntaho bitaniye n’icangezamatwara rya PARMEHUTU cyane ko uyu mugabo icyo agambiriye ari ugusubiza u Rwanda mu bihe by’icuraburindi nubwo bwose we n’umwambari we Ingabire bihisha mu mutaka w’uko ngo bashaka “impunduka mu miyoborere y’u Rwanda” mu gihe nyamara ari bo bakeneye impinduka mu myumvire n’imitekerereze byabo.
Ku rundi ruhande Ntaganda n’ihabara rye Ingabire bakomeje gukuza ubucuti bwihariye, bikaba bikunze no guhwihwiswa ko bari hafi gusezerana kubana nyuma y’uko Ingabire Victoire Umuhoza aherutse kugwisha ishyano mu rugo rwe yataye mu Buholandi aho nyina Dusabe yisunganye n’Umugabo we Lin Muyizere.
Ellen Kampire