23-09-2023

RIB yataye muri yombi umunyamakuru Nsengimana Theoneste Ukorera Umubavu

1

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umunyamakuru Nsengimana Theoneste ufite televiziyo ikorera kuri murandasi (Online TV).

Nsengimana Theoneste

RIB ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo, yatangaje ko Nsengimana yafashwe yahuje abaturage abizeza kubaha buri muntu amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000frw) maze akabafata amajwi n’amashusho babeshya ko babonye inkunga y’ibiryo.

RIB kandi itangaza ko ibyatanzwe byavuye hanze y’igihugu hagamijwe gusabisha inkunga. Iti “Byatanzwe n’umuterankunga uba mu mahanga agamije gusabisha iyo nkuru inkunga mu nyungu ze bwite”.

Urwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko ibyo umunyamakuru yakoze bigize icyaha cy’uburiganya gihanwa n’amategeko mu Rwanda kandi binanyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwiza y’icyorezo cya COVID19.

Kugeza ubu ukekwa afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje.

RIB ivuga ko itazihanganira uwo ariwe wese ushaka gukoresha abaturage bagizweho ingaruka na gahunda ya GumaMuRugo muri ibi bihe, agamije inyungu ze bwite.

Andi makuru umunyamakuru w’ikinyamakuru 25O yahawe n’umwe mu bantu basanzwe bazi uyu munyamakuru avuga ko n’ubusanzwe Nsengimana Theoneste, asanzwe akorana n’abantu bari hanze y’igihugu, abenshi usanga bari mu bagira uruhare rwo guharabika ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda, aho ngo akuramo amafanga menshi cyane, ibi ngo bikaba byari bimaze kuba akazi ke ka buri munsi.

About Author

1 thought on “RIB yataye muri yombi umunyamakuru Nsengimana Theoneste Ukorera Umubavu

Leave a Reply

%d bloggers like this: