Perezida Kagame yashimiye abakozi bitangira guhashya COVID-19

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasuye itsinda ry’abakozi bagera kuri 400 bashinzwe guhuza ibikorwa byo guhashya icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), abashimira ubwitange bakomeje kugaragaza.
Iri tsinda ririmo gukurikirana abantu bakekwaho ubwandu bwa COVID-19 mu Rwanda rirakorera i Kigali (Conference and Exhibition Village/KCEV), rikaba ryasuwe kuri iki Cyumweru tariki 12 Mata 2020.
Mu butumwa yatanze, Perezida Kagame yagize ati: “Ndi hano kugira ngo mbashimire ku kwiyemeza n’ubwitange byanyu. Muri gukora mutizigama, nubwo muzi neza ko akazi murimo gashobora kugira ingaruka ku buzima bwanyu. Mwiyemeje kubikora mutekereza ku Banyarwanda n’Igihugu muri rusange. Sinabona uko mbashimira. Ndabizi ko ibi mubikora bivuye ku mutima , gukunda Igihugu ndetse n’ubunyamwuga. Ibyo byose biri mu bituma nshimira buri umwe muri mwe.”
Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko imirimo yabo ayibona ndetse bigaragarira aho u Rwanda ruhagaze mu mibare y’abatahurwaho Koronavirusi uko bukeye. Ati: “ Nta bundi buryo twari kubigeraho iyo abantu batubahiriza amabwiriza yo guhagarika ibikorwa by’ubuzima busanzwe bitari ngombwa.”

Yashimangiye ko kuri ubu ubuzima bw’Igihugu cyose bugomba guhagarara ariko hari ikizere ko ibintu bizasubira ku murongo, ahamya ko icyo kizere gishingiye ku kazi k’abo bakozi bakora amanywa n’ijoro barinda ikwirakwira rya Koronavirusi mu gihugu.
Avuga ko Leta y’u Rwanda izakomeza gukora uko ishoboye mu guharanira ko ubuzima bwasubira ku murongo, Abanyarwanda bagasubira mu buzima bwabo busanzwe.
Yashoje abifuriza Pakika nziza, abizeza ko hazabaho igihe cyo kwishimira insinzi yo guhashya Koronavirusi.

