10-06-2023

Ingabire Victoire mu mazi abira nyuma yuko umukobwa we amenye ko yinjiwe n’undi mugabo

Imyaka 10 irashize Ingabire Victoire ataye umugabo we Lin Muyizere n’abana be mu gihugu cy’Ubuholandi, akaza mu Rwanda yitwaje ko aje gukora politiki, nyamara bigaragara ko yagarutse aje gushyira mu bikorwa umugambi w’interahamwe zahunze ubutabera bw’u Rwanda, kubera uruhare rwazo muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Uwo mugambi ntawundi ni uwo gusubiza u Rwanda mu bihe byo mu 1959.

Taliki ya 9 kanama nibwo umukobwa wa Ingabire Victoire, yageze mu Rwanda muri gahunda yo gusura nyina, nyamara ngo ageze mu rugo yakubiswe n’inkuba aho yasanze hari umugabo winjiye nyina. Ingabire n’ikimwaro cyinshi ngo yamubwiye ko ahari mu rwego rw’akazi bari bamaze iminsi bakorana kandi atari byiza guhora agenda agaruka, bityo ngo iyo kabaye kenshi anyuzamo akamucumbikira.

Umwe mu babanye na Ingabire Victoire, yatangarije umunyamakuru wa my250tv agira ati:” ntagitangaje kirimo kuba Ingabire Victoire ari ihabara rya Ntaganda Bernard kuko kuva nacyera akiri umukobwa azwiho kuba yari muri babakobwa babaga bazi kureshya abagabo cyane”, yakomeje avuga ko umunsi umwe baraye muri hotel imwe na Ingabire Victoire akiri umukobwa, ariko atangazwa no kumubona aje mu cyumba yarimo asa n’umuntu rwose utikwije kuko umwenda yari yamabaye wakwitwa uwo kurarana, ntaho byari bitaniye no kwambara ubusa, kwikura aho hantu ngo byabaye ibyabagabo, ingeso ye rero y’ubusambanyi ni iyacyera.

Sura Youtube Chanel ya 250TV

Umunyenga w’urukundo rwa Ingabire na Ntaganda Bernard, rugaragarira buri wese kuko akenshi baba bari kumwe haba mu muhanda, ahahurira abantu benshi ntibihishira kuko baba barebana akana ko mu jisho. Mu gihe cya guma mu rugo mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata, Ingabire yagaragaye arikumwe na Ntaganda mu isoko rya Kimironko bari guhaha ibijumba na Voka. Aba babonye bavuga ko babonaga ari umugabo n’umugore.

Ikindi gihamya cy’uko Ingabire yinjiwe na Ntaganda nuko ibyo bakora byose babiziranyeho kugeza ubwo bandika amatangazo agenewe abanyamakuru bakayasinyaho bombi, nyuma y’urukundo rwabo rwo mu buriri, ngo bavanze imitungo yabo, harimi nizo ngirwa shyaka zabo. Amwe mu mafoto yashyizwe hanze, agaragaza urugwiro n’urukundo byabo cyane ko bahuriye ku gushaka inabi yagera ku munyarwanda.

Umwe muba turanyi ba Ingabire Victoire, yadutangarije ko hari hashize iminsi Ntaganda Bernard ataza kurara kwa Ingabire, ariko ngo yamenyeko icyateye kudakomeza uwo munyenga wo kwiraranira na Ingabire ari uko umukobwa we yari hafi kuza bityo ngo byari mu buryo bwo kwirinda ko yazabatahura, gusa ngo bashidutse basandaye kuko icyo bise ibanga kitari icyabo gusa ahubwo n’abaturanyi yabaye inkuru yabo ya buri munsi.

Mu myaka icumi, Ingabire Victoire, amaze mu Rwanda, yaranzwe n’ibikorwa byo kurema no gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR, P5,RNC na RUD-Urunana, Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse kubiba inzangano zishingiye ku moko. Nyuma yo guhamwa nibi byaha yarafunzwe ariko gufungurwa atarangije igihano ku imbabazi nyawe na Perezida Wa Repubulika.

Abasesenguzi benshi ndetse n’abakurikiranira hafi iby’uyu mukecuru bavuga ko igihe kigeze ngo leta igire icyo ikora kuri we cyane ko amaze kwigira ikitabashwa aho nko mu minsi ishije aherutse kwihandagaza akavuga ko abagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda irimo “kwiriza” aha ni nyuma y’uko inteko ishingamategeko y’u Rwanda yamaganye icyemezo cyari cyafashwe n’inteko ishingamategeko yo mu bu burigi cyo gushyira Laure Uwase umunyarwandakazi urangwaho ingengabitekerezo ya genoside no kuyihakana washyizwe muri komisiyo y’abantu 10 bazafasha iyo nteko yo mu bubirigi gukurikirana uruhare rw’ububirigi mu bukoloni bwakoreye ibihugu by’u Rwanda, Uburundi na Repubulika iharanira democrasi ya kongo.

Ingabire Victoire kandi yanagiye agaragara mu bikorwa byo gutambamira ingamba za leta y’u Rwanda aho yiyemeje kujya ahamagarira abanyarwanda kuzirwanya avuga ko zidafututse nyamara we nta n’igisubizo nakimwe atanga ahubwo akaba nyuma yo kwigaragurana mu buriri na Ntaganda Bernard bagatangira kwandika inyandiko z’icengeza-matwara zoreka abanyarwanda. Ibyo byose akaba aribyo bituma abakurikiranira hafi iby’uyu mugore basaba leta kugira icyo ikora kuko ibikorwa akora byo koreka abanyarwanda bimaze kugera ku kigero gikabije.

Umwanditsi: Mugenzi Felix

2 thoughts on “Ingabire Victoire mu mazi abira nyuma yuko umukobwa we amenye ko yinjiwe n’undi mugabo

Leave a Reply

%d bloggers like this: