02-06-2023

Ingabire Victoire yatandukanye n’umugabo we w’isezerano – Dore ikibyihishe inyuma

Lin Muyizere wari umugabo w’isezerano w’umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza  yamaze kwishakira undi mugore nyuma yo gutegereza ko Ingabire azagaruka mu rugo rwabo ruherereye mu Buholandi ariko amaso agahera mu kirere.

Amakuru MY250TV ikura ahizewe ahamya ko Muyizere yari yiteze ko Ingabire amaze gufungurwa ku Mbabazi z’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2018 yagomba kwihutira kugaruka mu rugo, ibintu ariko bitabaye.

Aya makuru ahishura ko nyuma y’ibiganiro byamaze imyaka 4 hagati ya Muyizere na nyirabukwe Thérèse Dusabe, baje kwemeranya ko uyu mugabo yakwishakira undi mugore kuko bigaragara ko umubano we na Ingabire ari mubi cyane.

Mu byo Muyizere yapfuye na Ingabire harimo ko uyu mugore nyuma y’imyaka 13 ataye urugo akaza mu Rwanda yazanye akayabo k’amafaranga yari yarakusanyirijwe n’interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi ngo amafashe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda aho nta n’urupfumuye kuri ayo mafaranga yahayeho umuryango warimo n’abana b’inshuke yasigiye umugabo.

Ingabire akigera mu Rwanda yakoze ibyaha birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kugambirira kugirira nabi ubuyobozi bw’igihugu binyuze mu gukorana n’imitwe y’iterabwoba irimo FDLR; ibintu byatumye akatirwa igifungo cy’imyaka 15 ariko yandikira amabaruwa atagira ingano asaba imbabazi maze afungurwa amaze gufungwa imyaka 8.

Inshuti zahafi za Muyizere zaganiriye n’iki gitangazamakuru zigaragaza ko mu bindi byashyize iherezo ku mubano we na Ingabire ari amakuru menshi Muyizere yagiye ahabwa ajyanye n’uko Ingabire amuca inyuma maze agasambana n’abarimo Ntaganda Bernard bizwi neza ko bajya babana nk’umugabo n’umugore.

Kuri icyo kibazo ngo Ingabire yemereye inshuro nyinshi Muyizere ako agiye guhinduka bityo agakomera ku budahemuka; ibintu ariko atakoze. Byaje gukomera nyuma nanone y’uko bimenyekanye ko Ingabire asigaye aryamana n’insoresore zitandukanye, aho Ingabire yireguraga avuga ko ngo ari “abana bamufasha mu rugamba rwa Politiki”.

Mu nsoresore z’abasambane ba Ingabire harimo uwamenyekanye nka Mahoro Jean, uwitwa Nkundineza Jean Paul umenyerewe mu biganiro byo kuri YouTube ndetse Musana Jean Luc.

Ibyo byose byatumye Muyizere azinukwa Ingabire dore ko byaje no kugera ku bana, aho by’umwihariko umukobwa w’imfura w’aba bombi witwa Laissa Ujeneza ubwo yasuraga nyina i Kigali mu mwaka wa 2020 yasubiye mu Buholandi agatanga Amakuru ku bushurashuzi bwa nyina yatumye ibintu birushaho kujya irudubi.

Muyizere nta kibazo afitanye na Leta y’u Rwanda bityo akaba yemerewe kuza mu rwamubyaye nta nkomyi, ariko ibituma ataza ni uko ntacyo yaba ahasanze dore ko yamaze kuzinukwa uyu Ingabire kabone n’ubwo yamubyariye abana.

Nyuma y’ibyo byose nyirabukwe wa Muyizere basanzwe babana mu nzu yamwemereye kwishakira undi mugore cyane ko n’abana ba Ingabire bamaze gukora – ubu uyu mugabo yibereye mu munyenga w’urukundo n’undi mugore mu gihe Ingabire ari mu guhobagira mu bidafite epfo na ruguru we yita “politike”.

Mugenzi Félix

Leave a Reply

%d bloggers like this: