19-09-2026

Interahamwe zabuze ayo zicira n’ayo zimira nyuma y’uko Gen Kabarebe ahishuye byinshi kuri FDLR bita “umucunguzi”

0


Interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi bakomeje kugaragaza ko bashegeshwe bikomeye n’ibyo umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, aherutse gutangaza kuri FDLR bafata nk’umucunguzi wabo.

Muri ibyo harimo ko uriya mutwe w’iterabwoba uramutse ugerageje gutera u Rwanda nta minota itanu warumaramo. Ni ubutumwa Gen Kabarebe yatangiye i Mutobo mu Karere ka Musanze tariki ya 9 Werurwe 2023 ubwo yaganirizaga urubyiruko rwaturutse mu turere dutandukanye.

Muri icyo kiganiro kandi Kabarebe yagarutse ku buryo nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ingabo za RPA zarwanye n’abagize FDLR ndetse zibohoza impunzi bari barashimuse.

Interahamwe ziganjemo izibumbiye mu gatsiko kazwi nka FDU-Inkingi zihutiye kugoreka ibyo Kabarebe yavuze maze zigaba ku mbuga nkoranyambaga ziriza amarira y’ingona ko ngo RPA/RPF ari “abicanyi bishe impunzi z’Abanyarwanda”, icengezamatwara rihora rinyomozwa.

Ni icengezamatwara riri kugirwamo uruhare n’inkorabusa Musabyimana Gaspard usanzwe ari umumotsi wa FDU, aho by’umwihariko atunzwe no guharabika u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga.

Udutsiko tw’interahamwe dukunze gukwirakwiza ibuhuha ku Rwanda ndetse by’umwihariko kuri PRF-Inkotanyi kuko bahora bifuriza u Rwanda gusubira mu icuraburindi batifuza kurubona rwateye imbere, ibyo bavuga nta muntu ukwiye kubiha agaciro.

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading