03-08-2026

Uwahoze mu buyobozi bukuru bwa FDLR yemeje ko gutera u Rwanda ari ukwiyahura

0

Col. Nshimiyimana Augustin wahoze ashinzwe iperereza ryo hanze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, yaburiye abashaka gutera u Rwanda ko badafite amakuru ahagije, ku buryo kubigerageza byaba ari nko kwiyahura.

Ibi Nshimiyimana watahutse mu Rwanda mu mwaka wa 2021 yabivugiye mu Kigo cyakira kikanasubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abisirikare giherereye i Mutobo ho mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2023.

Yagize ati: “Icyo nabonye aho ngereye mu Rwanda, nta makuru dufite ku myubakire y’Igisirikari cy’u Rwanda (RDF). Na FARDC yirirwa yigaragambya nta makuru ifite. Maze kubona uko RDF yubatse, naravuze nti turi abiyahuzi.”

Ibyo Nshimiyimana avuga ni ukuri kuko inshuro nyinshi abagize FDLR bagerageje gutera u Rwanda nta n’umwe wasubiye muri Congo ari muzima, ni mu gihe abatarapfuye bafashwe mpiri bagezwa imbere y’ubutabera.

Yaba “Gen” Ntawunguka Pacifique “Omega” uyoboye FDLR n’izindi nterahamwe zihishe hirya no hino ku Isi zitera ikunga uyu mutwe bakwiye kumenya ko ibyo barimo ari ubwiyahuzi, bakwiye gushyira Intwaro hasi bagataha kuko amarembo y’u Rwanda arafunguye.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading