10-06-2026

Ko sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda yakuweho, interahamwe n’ibigarasha barashya barura iki?

0

U Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) bakuyeho sitati y’ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwamda zari zarahungiye mu bihugu bitandukanye, gusa abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’interahamwe n’ibigarasha bahiye ubwoba kuko FDLR yabo yiriwe itari burare.

Nyuma yo kurebera  hamwe inzitizi zidindiza ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba rusange zo gucyura impunzi z’Abanyarwanda, u Rwanda rwateganyije uko sitati y’ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda ivanwaho n’ibihugu barimo bitarenze tariki 30 Kamena 2013, gusa amatariki yaje kwigizwa inyuma kuko sitati y’ubuhunzi yarangiye kuwa 31 Ukuboza 2017.

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zisobanutse zigamije gukangurira Abanyarwanda gutaha harimo nka; Rwanda Day, Urunana rw’urungano, ‘Ngwino urebe, ugende ubwire abandi’ ndetse no gutumira bamwe mu mpunzi mu nama y’Umushyikirano.

Interahamwe n’ibigarasha batangiye ubukangurambaga bw’amanjwe ngo baravugira impunzi zitabaho. Mu byukuri ibyo barimo ni ukuvuganira interahamwe zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR kuko zahagurukiwe ndetse amakuru ahari ari uko zigiye kurimburanwa n’imizi yazo.

Ibi byatumye udutsiko tw’abahezanguni tudasinzira kuko ubwenge bwabo bucagase bubabeshya ko FDLR idashinga itanakoma ariyo makiriro yabo ngo “izakuraho’’ ubuyobozi bw’u Rwanda.

Abigize abamotsi b’uyu mutwe ni abafitemo imiryango ndetse nabo bahunze ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bakoze birimo ni ibya Jenoside. Aba bahezanguni kandi birengagiza ko umunyarwanda ushatse gutaha wese aza kandi akakirwa neza bakanafashwa gusubira mu ubuzima busanzwe.

Icyo utu dutsiko tw’inyangabiramna dukwiye kumenya ni uko kwita abajenosideri impunzi ntacyo bimaze ndetse bitabuza umutwe wa FDLR guhashywa.

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading