03-05-2024

Akumiro ni amavunja!! Imiyugiri ya Jambo ASBL yasizoye mu icengezamatwara rigamije kweza FDLR

Abambari b’agatsiko k’urubyiruko rukomoka ku bajenosideri kabombo kazwi nka “Jambo ASBL” bakomeje gukingira ikibaba ibyihebe, interahamwe n’abajenosideri bibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR binyuze mu kwita abo bicanyi ruharwa “impunzi”.

Bijya gutangira iyi miyugiri ya Jambo ASBL mu ntangiriro z’uku kwezi yarifashe isohora itangazo ridafite epfo na ruguru ivuga ko iri “gutanga impuruza itabariza impunzi z’Abanyarwanda zibarizwa muri Congo” nyuma y’uko abakuru b’ibihugu bigize EAC bemeje tariki 30 Werurwe 2023 nka nyirantarengwa yo kuba FDLR yarambitse intwaro hasi.

Abagize Jambo ASBL ubwanditsi bwa MY250TV bwabise imiyugiri ku mpamvu z’uko iyo yari inyito yahabwaga abana bunganiraga ababyeyi babo mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko aba aba bambari ba Jambo nabo badasiba gutagatifuza ababyeyi babo kimwe n’abandi bafitanye isano bagize uruhare muri Jenoside.

Nk’urugero, uwitwa Mugabowindekwe Robert ubu ufatwa nka “perezida” w’iyi miyugiri, aherutse kumvikana kuri umwe mu miyoboro rutwitsi ya YouTube ikoreshwa n’interahamwe ndetse n’ibigarasha mu kiganiro cyari kigamije gukingira ikibaba FDLR by’umwihariko muri iki gihe ikomeje gukora ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu buhezanguni n’ubugome busanzwe buranga imiyugiri ya Jambo, uyu Mugabowindenkwe yumvikana yita FDLR “impunzi zahunze intambara n’ubwicanyi bwakorwaga na FPR mu mwaka wa 1994”, mu by’ukuri iyi ni imvugo y’agashinyaguro idakwiye kugira uwo irangaza.

Ni mu gihe ahubwo abacanyi ba FDLR bavuye mu Rwanda nk’uburyo bwo guhunga ubutabera nyuma y’uko FPR yari imaze guhagarika Jenoside bakoreye Abatutsi aho bishe kinyamaswa abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Jambo ASBL ibeshya abayikurikira buhumyi ko muri Congo hariyo “impunzi z’Abanyarwanda” imvugo igamije kweza ibyaha bya FDLR cyane ko abayigize ari bo Banyarwanda babarizwa muri icyo gihugu.

Icyo imiyugiri ya Jambo ASBL yirengagiza kandi ni uko nta mpunzi y’Umunyarwanda ibarizwa mu mahanga kuva tariki ya 30 Ukuboza 2017 kubera ko ari bwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ryavanyeho sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda kuko ryasanze mu Rwanda ari amahoro.

Muri kiriya kiganiro umuhezanguni Mugabowindekwe yateraga akicyirizwa n’uwitwa Achille Kamana umenyerwe mu dutsiko tw’intagondwa ziyita ko zirwanya ubuyobozi bw’u Rwanda aho izi nyangabirama ebyiri zemeje ko FDLR “izatera u Rwanda ikarubohora nk’uko FPR yabikoze”.

Gusa ibyo izi nyangabirama zivuga ni bimwe bita kwikirigita ugaseka cyane ko FDLR bavugira imaze imyaka irenga 20 igaba ibitero shuma ku Rwanda; ibintu ariko bitajya biyihira cyane ko Abaturarwanda bafatanyije n’inzego zishinzwe umutekano wabo baburizamo bene ibyo bitero bikiba.

Mu bitanguye abakurikiye kiriya kiganiro ni uko uyu Mugabowindekwe yiyemereye ko “bagerageje gufasha FDLR”, ibintu n’ubundi bisanzwe bizwi cyane ko mu mwaka wa 2014 uyu muhezanguni ari kumwe na mugenzi we Placide Kayumba wa “perezida” wa Jambo basuye FDLR mu birindiro byayo muri Congo.

Icyari kibajyanye kwari ukubaza uyu mutwe ubufasha ubakeneyeho ngo ukomeze uhungabanye ubusugire bw’u Rwanda, gusa icyo Jambo ASBL ikwiye kumenya ni uko RPF-Inkotanyi yatsinze interahamwe ntaho yagiye kandi ko imaze imyaka igera kuri 29 yubaka amashami y’inganzamarumbo.

Ni muri urwo rwego ikiguzi cyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda kizahora gihanitse!

Gakayire Fred

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading