COVID19: U Rwanda igihugu cyambere muri Afrika kita ku buzima bw’abaturage bacyo

Nyuma y’uko Ubuyobozi bw’U Rwanda bufashe icyemezo cyo gufunga amasoko abiri yo mu mugi wa Kigali ahuriramo abantu benshi, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID19, ikinyamakuru cy’ibigarasha bituye ku mugabane w’uburayi GreatLakes Post gikomeje kubyuriraho gikwirakwiza ibihuha, muri gahunda y’ibigarasha yo kwangisha ubuyobozi abaturage.
Nyuma yaho bigaragaragaye ko hari bamwe mubantu bakorera mu masoko ya Nyarugenge ndetse no kwa Mutangana, basanganywe icyorezo cya COVID19, ubuyobozi bw’u Rwanda, bwahise bufunga aya amasoko mu gihe cy’iminsi irindwi mu rwego rwo kurinda COVID19, abajya ndetse n’abakorera muri ayo masoko. Abarwanya leta y’u Rwanda buririye kuri uyu mwanzura maze bakwirakwiza ku mbuga-nkoranyambaga, ibihuhwa bivuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda butita ku bacyene, kandi mu byukuri ibi bihabanye n’ukuri tuzi, kuko u Rwanda ari igihugu cyambere muri afurika gishimwa ku buryo kita kubaturage bacyo muri ibi bihe bya COVID19.
Ibi kandi byashimangiwe n’ishami ry’umuryango w’abibuymbye ryita ku buzima OMS. Mu Kiganiro Dr. Tedros yagiranye n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 10 Kanama 2020, yatanze ingero z’ibihugu byagaragaje ubwitange budasanzwe mu guhashya COVID-19, by’umwihariko ashimangira gahunda y’u Rwanda yo gupima no kuvura abaturage ku buntu.
Muri icyo kiganiro kandi, Dr.Tedros, yagaragaje ko kuba u Rwanda rwahanganye n’icyorezo mu buryo bw’intangarugero bituruka ku ruhurirane rw’imiyoborere myiza, ubuyobozi bukorana n’abaturage, serivisi z’ubuvuzi zikinguriye amarembo buri wese, abakozi bo mu nzego z’ubuzima bashyigikiwe ndetse n’itumanaho rikorwa mu buryo bwihariye mu nzego z’ubuzima, yanakanguriye ibihungu bya Afurika ko bigomba kwigira ku ngamba u Rwanda rwafashe mu kwirinda iki cyorezo.
Kuba u Rwanda rutari mu bihugu byambere bikungahaye ku isi ariko rubasha kwita ku buvuzi kuri bose harimo n’icyorezo cya corona virus. Iyi ni imwe mu mpamvu iha amahirwe n’abari mu byiciro byo hasi mu bukungu bahabwa agaciro na serivisi zose zitangwa n’ubuvuzi, ibyo byose bigashobora gufasha abanyarwanda barenga 80% mu gihugu cyose.
Mu gihe mu bindi bihugu bikiri mu nzira y’iterambere, abaturage babo berekana ibimenyetso by’icyorezo cya Covid batitirizwa kwiyishyurira ngo bavurwe cyangwa se banapimwe. U Rwanda ruratengamaye kuko rwashyizeho uburyo bwinshi bwo gupima abaturage barwo ku buntu. Urugero nuko abafatwa barenze ku mabwiriza yo gukurikiza amasaha yo gutaha mu ngo zabo bahabwa iyo serivisi. Ibipimo bifatwa hirya no hino mu mugi wa Kigali nibyo bigenderwaho gukurikirana hirindwa gukwirakwiza icyorezo cya COVID19.
U Rwanda ni igihugu gihora kirajwe inshinga no kwita ku baturage bacyo ndetse no kwita ku bushakashatsi kugira ngo gifate imyanzuro. Icyorezo ubwo cyageraga mu Rwanda, mu mezi abiri ashize igihugu cyafashe umwanzuro wo gushyira abaturage muri Gahunda ya Guma MuRugo, nyuma abaturage basubira mu buzima busanzwe, uturere tumwe natumwe n’uduce dutandukanye twagaragaramo iyo ndwara duhita dukurikiranwa tukitabwaho ngo tutanduza utundi tuzima. Iyo yose ni imyanzuro igenda ifatwa n’ubuyobozi kugira ngo ubwirinzi bw’icyorezo bukomeze. Muri make, amasoko ntafungwa bitatekerejweho n’ababishinzwe kandi ntibishingira ku marangamutima, ahubwo bikorwa mu rwego rwo kurinda no gusigasira ubuzima bw’abanyarwanda, icyo ikinyamakuru Greatlakes post kivuga ni ibinyoma.
Izi ngamba zabasha kumvwa n’abafata imyanzuro igamije kurinda abanyarwanda, kandi iyo myanzuro yose igamije kwita ku munyarwanda aho ava akagera. Iyaba U Rwanda rutita ku baturage barwo ntirwari gukora iyo bwabaga ahubwo rwari guterera iyo nk’ingero za bimwe mu bihugu, naho inyandiko z’ikinyamakuru GreatLakes Post ni iza bamwe bahora baribwa no kubona u Rwanda rutera imbere, bagashishikazwa no kwangisha ubuyobozi abaturage binyuze mu icengezamatwara zabo basakaza ku mbuga-nkoranyambaga.

Inkuru yanditswe : Ellen Kampire