10-06-2023

Karasira Aimable aravuga ko Inkunga ibigarasha bimaze kumukusanyiriza nyuma yo kwirukanwa muri kaminuza y’u Rwanda ntacyo izamumarira

Ku itariki 14 kanama nibwo hasohotse itangazo risinyweho n’umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Prof. Philip Cotton, rivuga ko uwitwa Karasira Aimable, wari umwarimu mu bijyanye n’ikoranabuhanga atakiri umwarimu wiyi kaminuza. Nyuma yiyirukanwa rye, Karasira, yavuze ko ibyo yakoze byose yashutswe na barwanya leta y’u Rwanda.

Mu kiganiro aherutse gutanga kuri Youtube channel yitwa Real Talk Channel n’umunyamakuru Etienne Gatanazi, Karasira, yumvikanye yikoma abiyita ko barwanya leta, avuga ko ibiganiro byinshi yatangaga yabaga yashutswe ndetse ko n’ibyinshi yavugaga aribo babaga bamusabye kubivuga. Mumagambo ye karasira yagize ati: “hari abansazaga, ugasanga abo hanze barambwira bati vuga gutya, cyangwa nakora ibintu bikamera nka bya bindi ngo umuheto ushuka umwambi”.

Muri icyo kiganiro kandi Karasira yongeye kugaragara avuka ko yakoreshejwe n’abo bantu bo hanze biyita ko barwanya leya y’u Rwanda aho yagize ati: “Hari ibiganiro najyaga mbamo umutumirwa by’amaradiyo na televiziyo yo hanze, benshi barwanya leta”. Akenshi rero babona cyane cyane ibibi kuruta ibyiza. Wenda uwo mutego nawugwagamo kuko nari pessimist, hari ibibi nabonaga, nkabona ibibi cyane kuruta ibyiza”.

Kwirukanwa kwa Karasira byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga mu biyita ko barwanya leta y’u Rwanda, aho bavuga ko yazize akarengane , nyamara iyirukanwa rye ryari rikurikije amategeko agenga umurimo mu Rwanda. Iyirukanwa rya karasira risa niryacaga amarenga kuko uyu mugabo yagiye yishora mu bikorwa bitandukanye bihabanye cyane n’inshingano yari afite zo kuba umurezi, dore ko yagiye agaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Youtube, mu biganiro binenga leta y’u Rwanda, atuka abayobozi bakuru b’igihugu ndetse anavuga amagamo mabi kandi akakaye ku buyobozi bw’u Rwanda.

Abakurikiranira hafi uyu mugabo bemeza ko ashobora kuba afite ibibazo by’uburwayi bwo mumutwe wabihuza nibyo twari tumaze kuvuga haruguru akaba aribyo byaje gutuma ubuyobozi bwa kaminuza y’u Rwanda, bumwandikira amabaruwa menshi, aho kuyasubiza agahita ayashyira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko bamugendaho, dore ko n’amabaruwa make yasubije yatangaga ibisobanuro bidahwitse. Ibi akaba aribyo byaje gutuma yirukanwa kubera kurenga ku mateko ya Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’imyitwarire idahwitse yamurangwagaho mu burezi.

Karasira kandi yagaragaye avuga ko kubura akazi bigiye kumuteza ubukene bwinshi kuko ntahandi hantu yakuraga amafaranga uretse mu mushahara , ngo akaba abona ko ubuzima bwe buri mukangaratete, kuko nk’uko abyivugira ko umuheto ushuka umwambi bitari bujyane, ibi nibyo bitumye abamushukaga bo bimereye neza mu gihe we ari kwicira isazi mu ijisho.

Ku itariki 16 kamena nibwo, Peter Mutabaruka, umuhungu w’interahamwe kabombo Celestin Mutabaruka aherutse gutangiza ubukangurambaga bwo gufasha Aimable Karasira. Kugeza ubu urebye amafaranga amaze gutangwa ntangana n’umubare w’abirirwaga bamushuka, ibi bikagaragaza ko n’ubusanzwe abo birirwa bamushuka ntabushobozi baba bafite, usibye kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga basebya u Rwanda n’ubuyobozi bw’igihugu.

Hari ibikorwa bibi byinshi byagiye biranga Karasira Aimable, nko mu gihe habaga irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019, aho yagiye akoresha amagambo akomeretsa bamwe mu bari bitabiriye iryo rushanwa, ndetse aza no kwihanangirizwa, ariko koko aka wa mugani w’umunyarwanda ngo akabaye icwende ntikoga, uko gucyahwa ntacyo kwamumariye kuko yakomeje ibyo bikorwa bye.

Ibi kandi hiyongeraho amagambo aherutse gutangaza mu minsi ishize kandi yumvikanye avuga ko atashaka umunyarwandakazi, aho byakuruye impaka nyinshi ndetse benshi babona ko hari byinshi bidakwiye ku muranga nk’umurezi urera u Rwanda.

Gusa urusaku rw’aba biyita ko barwanya leta y’u Rwanda no gusakaza ibinyoma ni ibintu bisanzwe bimenyerewe kuko akenshi ibyo batangaza byose nta gihamya biba bifite usibye kujya ku mbuga nkoranyambaga bagasakuza gusa nabyo bitajya bigira icyo bitanga.

Umwanditsi: Mugenzi Felix

Leave a Reply

%d bloggers like this: