23-09-2023

Umuryango w’ikigarasha Benoit Umuhoza cyahoze muri RNC utewe intimba n’agahinda kuba warapfushije uhagaritse

0

Umutwe w’iterabwoba wa RNC, uyobowe n’ikihebe Kayumba Nyamwasa twagiye tubabwira byinshi kuriwo yaba abawugize ndetse n’uburyo ugeze mu marembera. Uyu munsi tukaba tugiye kugaruka cyane ku kihebe Benoit Muhoza, cyakoreye uyu mutwe igihe kitari gito, aho cyanawuhagarariye mu Ubufaransa ndetse kikanakoresha imbuga-nkoranmyambaga zawo.

Sura YouTube Channel ya 250TV

Ubusambo, ubugambanyi, ubuhemu, ubugome buranga ibigarasha, ni kimwe mu Byatumye Benoit Muhoza uzwiho Ubuhubutsi n’ubufungamutwe mu muryango we yirukanwa muri uyu mutwe w’iterabwoba wa RNC, akajya kwihuza nibindi byihebe n’ibyihebe kazi ,nabyo byirukanwe muri uyu mutwe, nbirimo Tabita Gwiza, Leah Karegeya, Simeon Ndwaniye ndetse na Jean Paul Turayishimye mucyo bise RAC-Urunana, nacyo gikora nka RNC.

Kugeza uyu munsi abo mu muryango wa Benoit Muhoza batewe intimba n’agahinda kuba barapfushije bahagaritse. Ngo iki cyomanzi ngo cyari Imfura mu muryango gifatwa nk’igihombo ndetse ngo cyabaye igicibwa muri uyu muryango.

Mu kiganiro my250tv ikesha umunyamakuru wa Rushyashya yagiranye na murumuna wa Benoit Umuhuza bavukana ku babyeyi bombi ariwe Jérome MUGABE, mu gahinda kenshi yagize ati:”twapfushije duhagaritse.

Dore ikiganiro bagiranye.

JM: Bénoit Muhoza yabaye umusirikari wa RPA. Urugamba rwo kubuhora uRwanda rwarangiye afite ipeti ryo hasi, ariko ntibyamubuza guhabwa akazi ahantu hiyubashye nko ku mupaka w’uRwanda n’uBurundi, ndetse aza gukora no ku kibuga cy’indege cya Kanombe.Yanakoreye kampani yitwa AMAZON Studio I Kigali, aho yaje kwirukanwa, ndetse aranafungwa kubera ubujura.

Muw’2004 cyangwa 2005(sinibuka neza), yasezerewe mu ngabo, nyuma y’umwaka umwe twumva ngo yageze mu mahanga. Amakuru dufite ni uko yinjiye muri RNC muw’2012, ubu akaba ari mu kindi kitwa ARC-Urunana.
Bénoit rero, ni umuntu uhubuka cyane, ufata ibyemezo ntawe agishije inama,ku buryo icyo yishyizemo ntawe upfa kukimuvanamo, uko cyaba ari kibi kose.

UMUNYAMAKURU: Ese mu muryango mwaba mwaragerageje kumugarura mu nzira nziza akananirana?

JM: Sinshobora kwibuka inama mu muryango wacu twakoze, ngo turebe ko twarokora umuvandimwe, ariko nk’uko nabikubwiye, yaratunaniye. Ubu twararekeye, tumufata nk’igihombo mu muryango,Tubabazwa no kuvukana n’umuntu nka Bénoit MUHOZA, wagombye guhoza amarira ababyeyi n’abavandimwe ahubwo akayabateza. Birababaje cyane.

UMUNYAMAKURU: Mu muryango wanyu hari undi ufite imyumvire nk’iya Bénoit MUHOZA?

JM: Oya rwose. Nta n’undi wabirota kuko dukunda uRwanda n’Abanyarwanda. Tuzi icyo byasabye ngo tubone igihugu. Bénoit yaraduhemukiye, ariko nawe amateka azamwereka ko yayobye cyane.

UMUNYAMAKURU: Ubu mubana nawe mute?

JM: Yabaye igicibwa ariko ariwe ubyigize. Yahemukiye umuryango avukamo, ndetse na FPR yamuhaye byose, imwigisha urukundo rw’igihugu. Namwe nimwumve kugira umuvandimwe mudashobora kwicarana ngo mwungurane ibitekerezo byubaka umuryango.Hari ugupfusha kutari uko se?

UMUNYAMAKURU: Abavuga ko barwanya ubutegetsi bw’uRwanda ubabona ute?
JM: Ntabwo ndi umunyapolitiki, ariko mbona batagira umurongo uhamye. Ntibanawugira ariko kuko badafite icyo barwanira. Impamvu RPF-Inkotanyi yarwanye ikanatsinda, ni uko yari ifite impamvu yumvinaka, nko kurwanya akarengane, gucyura impunzi, mbese kubaka uRwanda nk’urwo dufite uyu munsi kandi twishimira. RNC se, ARC, FDLR n’abandi njya numva bavuga ko barwanira iki? Ikigaragara ni uko nka hano I Burayi, usanga abafite ibitekerezo bibi, ari ba bandi n’ubundi basanganywe ubusembwa. Abavuye mu Rwanda bishe abantu, abasize bibye, n’abandi batari inyangamugayo.
Icyiza ariko ni uko urubyiruko rudafite iyo myumvire, kuko rurajwe ishinga no kubaka igihugu, ayo mateshwa usanga barayarekeye imburamukoro zashaje mu mitekerereze.

UMUNYAMAKURU: Ubu rero wasoza uvuga ko umuryango wa Bénoit MUHOZA witandukanyije n’ibitekerezo bye bigayitse?

JM: Cyane rwose. Ibi kandi ndabivuga mu izina ry’umuryango. Mbonereho kwihanganisha abo umuvandimwe wacu agenda aharabika, nyamuna rwose ntibiziririrwe umuryango wacu. Natwe biratubabaza.
Twebwe tuzakomeza guharanira ineza y’Igihugu cyacu,kuko tugikesha byinshi, kandi natwe tukigomba byinshi.

UMUNYAMAKURU: Murakoze Bwana Jérome MUGABE.
JM: Murakoze Rushyashya, kandi turabakurikira cyane. Mukomereze aho, dufatanye kurwanya ikibi aho cyava hose.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: