23-09-2023

Interahamwe Judi Rever, yifatanije n’abahezanguni kwandika inyandiko mpimbano ku mibereho yabarokotse Jenoside

0

Judi Rever, umunyamakuru w’umunyakanada, w’umuhezanguni mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yifatanije na bamwe mubagize imitwe n’amatsinda y’iterabwoba agambiriye kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, kuri ubu batangije umugambi mubisha wuzuyemo ibinyoma byo guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda ko bubangamiye imibereho y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi.

Taliki ya 17 kanama 2020, nibwo hasohotse itangazo, rihamagarira imiryango mpuzamahanga, amashyirahamwe arengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu, abanyamakuru ndetse na za guverinoma z’ibihugu bitandukanye ngo batabare abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karengane bari gukorerwa, nyamara aba bigize abavugizi b’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, uko 37 basinye kuri iryo tanagazo, ni abazwiho kuba mu mitwe y’iterabwoba nka RNC ya Kayumba Nyamwasa, RAC-Urunana ya Jean Paul Turayishimye, MRCD ya Paul Rusesabagina ndetse nizindi ngirwa shyaka zashinzwe mu mugambi wo kurwanya ubuyobzi bw’u Rwanda mu nyungu zabo bwite.

Bamwe mu basinye kuri iri tanganzo bitwaje ko barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, harimo; Tabitwa Gizwa wahoze mu mutwe witerabwoba wa RNC w’ikihebe Kayumba Nyamwasa, Simeon Ndwaniye, Gasana Gallican, Ntagara Jean Paul nabandi barenga 10 bose bahoze muri RNC, nabandi tutavuze amazina baje kwirukanwa muri uyu mutwe w’iterabwoba bashinga undi bise RAC-Urunana, abandi basinye kuri iri tangazo harimo Rusesabagina Tasiyana, akaba umugore wa Paul Rusesabagina washinze umutwe wa MRCD ari nawe ufite inyeshyamba FLN mu minsi ishize zagabye ibitero I Nyambimata muri Nyamgabe, ndetse n’uduce twegereye ishyamba rya Nyumgwe, harimo kandi Etienne Masozera, akaba perezida wa Amahoro PC, ishyaka rigize umutwe w’iterabwoba wa P5 ukorera mu mashyamba ya Congo mu mugambi wo kuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, hazamo kandi Abdoulaye Rwabagina nawe washinze ingirwashyaka RRM hamwe na Nsabimana Callixte Nsabimana Alias Sankara wayoboga Inyeshyamba za FLN kuri ubu nawe uri imbere y’ubutabera aho akurikiranweho ibyaha byo guhungabanya umuteno nibindi.

Mu basinye kuri iri tangazango harimo nabandi bagize ishyirahamwe rya Jambo ASBL rizwiho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaza kandi na Mireille Kagabo uyu we akaba yitwaza ngo yarokotse jenoside nyamara mu gihe cya jenoside nyina niwe wahigwaga kuko se yari mu bwoko butahigwaga bakaba bari batuye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Niboye, uyu rero yitwaza Nyina akavuga ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko we yahigwaga, Mireille kandi ninaho ukorana na Claude Gatebuke mu mugambi wo gupfobya Jenoside bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri (Double Genocide), hazamo kandi na Mukashema Esperance ukorera radio ya MRCD yitwa Ubumwe, haza kandi Sisi Evaliste, nawe wasinye kuri iri tangazo, uyu we akaba yarahunze ubutabera bw’u Rwanda nyuma yuko ananiwe kwishyura inguzanyo ya Bank yari yarashoye mu bucuruzi bukaza guhomba, yaje gutorokana na mukashema Esperance wari ihabara rye, baciye Uganda, bahabwa Visa babeshaya ko bahunze leta y’u Rwanda ishaka kubica, Mukashema we anabeshya ko yiciwe umwana nyamara abatangabuhamya barikumwe muri jenoside I Kabgayi, bavuga ko umwana we yaguye I Nyanza yishwe n’interahamwe, hiyongeraho kandi bamwe mu bagize amashyirahamwe arimo AGLAN ryashinzwe na Claude Gatebuke ndetse na Jambo ASBL azwiho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abasinye kuri iritangaza bitwaje izina ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ni abavuye mu Rwanda bahunze inzego z’ubutabera kubera ibyaha bari bakurikiranyweho, baragenda bihuza nabandi barwanya leta y’u Rwanda, bahoze mu buyobozi bw’amashyaka yateguye akanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi bakabikora mu buryo bwo gushaka imibereho no kubona status y’impunzi za politike kuko status y’ubuhunzi ku munyarwanda utari uwa politike yakuweho na UNHCR mu mpera z’umwaka w’2017.

Byaje bite ibyo gukorana n’interamwe y’umuzungu Judi Rever bagasohora itangazo?

Nkuko twabibabwiye haruguru abasinye kuri iri tangazo bitwikiriye agakingirizo ko kwitwa abarokotse jenoside yajorewe Abatutsi, bose bahose mu mitwe y’iterabwoba ya RNC, P5, FLN ndetse ya MRCD ndetse FDU-Inkingi. Nyuma yaho leta ya Congo ifashe icyemezo cyo kwirukana imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu mashyamaba ya Congo mu bitero bise ZOKOLA 1 na ZOKOLA 2, abarwanyi biyi mitwe barishwe, abandi bafatwa mpiri, abandi baraswa umugenda bahungira hirya no hino baratatana, abandi bacyurwa mu Rwanda.

Ibi rero byatumye umugambi wabari bibumbiye muri iyi mitwe ubapfana, babona ko guhungabanya umutekano w’u Rwanda atari ikintu cyaborohera maze n’umujinya mwishi begereye Jude River, interamwe y’umuzungu ipfobya jenoside yakorewe Abatutsi ndetse izwiho no kwanga urunuka umuryango FPR-Inkotanyi wahagaritse jenoside, bamusaba ko yabafasha gutegura itangazo rigaragaza ko abarokotse jenoside mu Rwanda bari kwicwa ndetse babujijwe uburenganzira bwabo, uyu mugore nawe abisamira hejuru nuko muri yamwitwe yose bitoramo abitwako barokotse jenoside yakorewe Abatutsi basinya kuri iryo tangazo (Satatement), nyamara bwizi ko bavuye mu Rwanda bahunze ubutabera.

Imiryango iharanira imiberaho yabarokotse jenoside yakorewe Abatusti ihora yamagana aba bantu bakomeze kugenda biyitirira ko bavugira abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara babikora mu nyungu zabo bwite. Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubarizwa muri iyi miryango yavuze ko ibyo bakora ari ugushinyagurira abarokotse jenoside kuko ibyo bakora ntawe uba wabibatumye, yagize ati: “twe turatekanye rwose, abakora ibyo ni inyangarwanda zitifuriza u Rwanda icyiza”.

Kuva aho izari ingabo za FPR-Inkotanyi zahagarika Jenose, Jude River, yagiye yandika inyandiko nyishi ziharabika FPR, izihakana Jenoside ndetse nizivuga ko habayeho jenoside yakorewe Abahutu, umuntu wese ushaka gusenya ubuyobozi bw’u Rwanda anyura kuri Judi Rever, nk’umunyamakuru uzwiho kwanga urunuka ubuyobozi bw’u Rwanda.

Umwanditsi: David Nkurayija

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: