Ishyano ryacitse umurizo: Umugabo wa Ingabire Victoire Umuhoza yinjiye Nyirabukwe!

Iby’ingirwa umunyapolitike Ingabire Victoire Umuhoza, imbwa zikomeje kubirwaniramo cyane ko atakibona ibitotsi bitewe n’amahano ari kubera mu muryango we yataye mu Buholandi mu mu myaka 11 ishize . Uti bimeze gute?
Amakuru yizewe agera kuri MY250TV akaba ava imbere mu muryango wa Ingabire, aremeza ko nyina Dusabe Therese, usanzwe ari umupfakazi akaba n’umujenosideri wamaze Abatutsi mu cyari Komini Butamwa, ubu asigaye abana n’umugabo wa Ingabire uzwi ku izina rya Lin Muyizere; aya akaba ari amahano mu muco nyarwanda kubona umukwe na Nyirabukwe babana!
Aya mahano si aya vuba ku mujenosideri Dusabe n’umukwe we kuko byari bimaze igihe bihwihwiswa ariko ba nyir’ubwite bakabihakana, gusa ubu noneho bakaba basigaye babyimerera; ibi bikaba ari akumiro ndetse bikaba binagayitse dore ko abo bombi batabibonamo igisebo cyane ko ngo bahisemo kwisungana mu rwego rwo kwimara imbeho iba itoroshye hariya mu Buholandi.
Bijya gutangira umugabo wa Ingabire, Lin Muyizere, yagiye abicamo amarenga mubo basangira manyinya cyane ko by’umwihariko ubwo zabaga zimugezemo yababwiraga ko adashobora “gukomeza kubaho nk’ingaragu” kandi abana mu rugo na Nyirabukwe, bityo ko akeneye “kwishumbusha nyuma yo gutabwa n’umugore w’isezerano akaza kwangara mu Rwanda,” nk’uko isoko yacu y’amakuru ibihamya.
Indi gihamya kandi ni uko Lin Muyizere yanze kuza gusura umugore we Ingabire Victoire umaze imyaka itatu afunguwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu nyuma yo kumwandikira amabaruwa atagira ingano asaba kubabarirwa ibyaha birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gushinga no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, kugumura rubanda n’ibindi byatumye amara imyaka umunani muri gereza. Ku rundi ruhande uyu mugabo nta cyaha na kimwe u Rwanda rumukurikiranaho; ibintu bitera benshi kwibaza impamvu atagira umutima wo gusura umugore we.
Ni mugihe nyamara umukobwa w’imfura w’aba bombi, Raissa Ujeneza, umwaka ushize yafashe rutemikirere wenyine aza gusura nyina anamuzaniye abuzukuru, uyu mukobwa akaba by’umwihariko yarahishuriye nyina iby’umubano wihariye asigaye abona nyirakuru afitanye na Papa we. Amahano ari hagati y’umugabo wa Ingabire na Nyirabukwe anagaragarira ku kuba Dusabe atajya asura umukobwa we Ingabire!
Kimwe kuri kimwe?
Burya ngo “agahinda ntikica kagira mubi”, Ingabire Victoire Umuhoza yashenguwe umutima no kuba nyina yarigaruriye umugabo we w’isezerano, gusa ku rundi ruhande na we si shyashya cyane ko bizwi neza ko aho afunguriwe asigaye afitanye afitanye umubano wihariye na Bernard Ntaganda, uyu bakaba birwa bakururana amanywa n’ijoro ndetse n’amafoto bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo barebana akana ko mu jisho akaba ahishura iby’umubano wabo.
Si Ntaganda gusa, kuko hari izindi nsoresore zitandukanye nka Aimable Karasira, Eric Bagiruwubusa, Theoneste Nsengimana, Niyonsenga Dieudone wiyita Cyuma Hassan ndetse n’abandi birirwana na Ingabire muri za poropaganda za mva he ndajya he abashukisha udufaranga ngo bamuhore iruhande. By’umwihariko uriya “Cyuma Hassan” ubu ni we usigaye amuserukira mu icengezamatwara ry’ingengabitekerezo ya Hutu pawa.
Ingabire yaje mu Rwanda ataye umugabo we w’isezerano mu Boholandi mu mwaka wa 2010, akaba yaraje ahirimbanira gutegekesha u Rwanda imipanga n’amahiri; ibintu bigaragarira ku magambo ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse yumvikanisha ko mu Rwanda habayeho “Jenoside ebyiri” yavugiye ku Rwibutso rwa Gisozi. Uyu mugore kandi akigera mu Rwanda yihutiye gusura imva ya Mbonyumutwa Dominiko, umucurambenge w’ingengabitekerezo ya “Hutu power”, akaba nabwo yarumvikanye ashimagiza Mbonyumutwa kandi ibitekerezo bye ari byo byaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi aho abarenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Ingabire kandi yafatanywe igihanga ubwo yateraga inkunga y’amafaranga imitwe y’iterabwoba irimo FDRL mu migambi yayo yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda; ibyo byaha byose bikaba ari byo byatumye afungwa imyaka igera ku munani.
Ellen Kampire