29-11-2023

Ubutekamutwe bwa Jambo ASBL muri Gahunda yo gukusanya amafaranga yo gutera inkunga FDLR

1

Jambo ASBL, itsinda rifite icyicaro ku mugabane w’uburayi rigizwe n’abahungu n’abakobwa bakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ryiyemeje guhakana no gupfobya cyangwa kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryatangiye “ubukangurambaga” ngarukamwaka bwiswe “SOS Réfugiés”. Iyi ni gahunda yashyizweho mu rwego rwo kunyereza amafaranga azajya aba yatanzwe n’abagiraneza ngo akoreshwe mu bikorwa by’iri tsinda.

Jambo ASBL, ikusanya amafaranga aturutse mu bantu batuye mu bice bitandukanye by’isi ibeshya ko azakoreshwa “mu gufasha impunzi z’abanyarwanda bari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo babone ibintu nkenerw by’ibanze”. Nk’uko amakuru dukesha abagize Diaspora nyarwanda babitangaza, ngo ibyo Jambo ikora ni uburiganya ubwabyo, kandi bigomba gukurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha.

Jambo ASBL, ifatanije n’andi matsinda azwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, bategura uburyo bwo gutekera imitwe abantu babaka amafaranga babeshya ko ari ayo gufasha impunzi, amwe muri ayo matsinda harimo nk’iryitwa Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Inkarengane au Rwanda (CLIIR) ya Joseph Matata, uzwi nk’umutangabuhamya wa Jean Paul Akayesu mu rubanza ruzwi cyane rwa Jenoside muri ICTR, ndetse n’abandi bakekwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Mu bandi bafatanyabikorwa ba Jambo ASBL, mu buriganya bwa buri mwaka harimo itsinda rizwi ku izina rya Réseau international des Femmes pour la Démocratie et la Paix (RiFDP). Iri rizwiho gutegura “Ingabire Day” mu mugambi wo guhimbaza Victoire Ingabire, umuntu wigeze guhamwa n’ibyaha byo guhakana Jenoside ndetse no mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi yihisha mu ishusho ya demokarasi no kugendera ku mategeko mu Rwanda.

Ubwo yatangizaga gahunda yo “gukusanya inkunga”, Norman Ishimwe, umunyamabanga mukuru wa Jambo ASBL, niwe watangaga nimero ya konte ya Banki ku bantu bashaka kohereza umusanzu. Ishimwe yagize ati: “bakundwa, bakundwa, urubuga rwa SOS Réfugiés rurimo gukangurira abantu igikorwa ngaruka mwaka cyo gufasha impunzi z’abanyarwanda ziri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo”.

Icyakora, abatanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga bagaragaye ari benshi bamagana ibikorwa byaya matsinda, bose bahurizaga ko amafaranga ari gukusanywa mu bukuri ari ayo kujya gutera inkunga imitwe y’iterabwoba ikorera mu mashyamba ya Congo. Umwe yabajije agira ati: “kuki muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muvuga ko hari impunzi z’abanyarwanda?”.

Kuwa 30 Kamena 2013, Komiseri mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi (UNHCR), yatangaje ingingo yo guhagarika ubuhunzi ku munyarwanda, gahunda yatangiye gukurikizwa taliki ya 1 Mutarama 2018. Uwatanze ibisobanuro yagize ati: “U Rwanda nta mpunzi rufite mu nkambi zagenewe impunzi na UNHCR muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Hashize igihe Jambo ASBL Itangiye gutegura uyu ‘mushinga’, ariko umuntu ntashobora kubona n’ifoto y’impunzi z’abanyarwanda zafashijwe nkuko babivuga. Aya ni amafaranga ya ex-FAR, FDLR, RUD-Urunana, FLN, nabandi. Jambo, gukoresha ubutekamutwe kubantu batagize icyo bitayeho ibaka amafaranga, mu byukuri ni ayo gushora mu bikorwa by’imitwe y’iterabwoba ikorera mu mashyamba ya Congo mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda”.

Jambo ASBL yagize ubufatanye bwihariye n’umutwe w’iterabwoba uzwi mu rurimi ry’igifaranda nka “Force Démocratiques de Libération du Rwanda” (FDLR). Birazwi ko abanyamuryango ba Jambo ASBL bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugirango baganire n’abayobozi ba FDLR. Jambo kandi yakoze inshuro nyinshi nk’ijwi rya FDU-Inkingi hamwe n’abandi benshi bahakana jenoside ndetse n’abandi barwanya leta y’u Rwanda, nk’uko bigaragara ku mbuga za Youtube zikoreshwa n’iyi miryango ndetse no mu binyamakuru byabo bitandukanye.

Ikizwi ni uko mu bitwa “impunzi z’abanyarwanda” bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahari kubera iyo mitwe y’iterabwoba. Umuntu wese uvuye mu mashyamba ya Congo ahamya ko bisaba umuntu guhunga kugirango agaruke mu Rwanda, kuko ngo abariyo bose bafashwe bugwate n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda.

Yanditswe Nkurayija D

About Author

1 thought on “Ubutekamutwe bwa Jambo ASBL muri Gahunda yo gukusanya amafaranga yo gutera inkunga FDLR

Leave a Reply

%d bloggers like this: