24-03-2023

FDU-Inkingi: Justin Bahunga, yatangaje umugambi we na Ingabire Victoire wo kuzafata ubutegetsi barwanye

Umuyobozi wa FDU-Inkingi Justin Bahunga utuye mu gihugu cy’Ubwongereza, aherutse kumvikana kuri television ikorera kuri murandasi, avuga ko ingirwashyaka ayoboye ko rizafata ubutegetsi bw’u Rwanda, binyuze mu ntambara.

Mu kiganiro aherutse gutambutsa ku rubuga rwa Youtube rwitwa KUMUGARAGARO TV, Justin Bahunga, uyobora ingirwa-shyaka ya FDU-Inkingi yumvikanye mu kiganiro avuga ko FDU-Inkingi isanzwe imenyerewe mu bikorwa by’iterabwoba, ngo uko FPR yafashe ubutegetsi ariko nabo bazabufata, ngo bazaza barwana uko byagenda kose.

Muri iki Kiganiro Bahunga yahamije ko Ingabire Victoire akibarizwa mu ngirwashyaka ya FDU-Inkingi, aho yavuze ko ubwo bamwoherezaga ngo aze guhagararira iyi ngirwashyaka mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka w’2010, ngo abandi bagombaga kuzana nawe baramutengushye, ngo aribyo byatumye bahita birukanwa muri FDU-inkingi, aho avuga ko Ingabire ari intwari yabo kuko yemeye kureka akazi keza yarafite akagaruka mu Rwanda.

Justin Bahunga, uretse kuba buriwese yakwibaza niba ari Nyirabuja, Ingabire Victoire wari wamutumye, wanakwibaza abo barwanyi avuga aho bazabakura bikakuyobera, ese yaba ari RUD-Urunana bazazura ko abatararashwe umugenda n’ingabo za FARDC, barasiwe mu bitero bari bagabye mu kinigi ndetse abandi bagatabwa muri Yombi, urusorongo rwasigaye rugahungira muri Uganda!?

Ese Bahunga haba hari undi mutwe yahishe ahantu na Nyirabuija witeguye gutera u Rwanda? ariko uko byagenda kose, ibyo avuga bimeze nka byabindi byo gupfunda imitwe utazi iyo uyipfunda, ubuse aka kanya yirengagije umutwe wa P5 bihurijemo na RNC, PS-Imberakuri, PDP-Imanzi, n’Amahoro PC, bakaka inkunga hirya no hino ngo batere u Rwanda ariko bikanga bikabapfana ubusa, izo nyeshyamba n’abayobozi bazo barimo Major Mudathiru abatari imbere y’ubutabera mu Rwanda, bakwiriye imishwaro bava muri izi nyeshyamba igitaraganya, bamwe bataha mu Rwababyaye abandi baratorongera barahunga kubera ukuntu ingabo za FARDC zashwanyaguje uyu mutwe!!

Ibya Bahunga, bitabaye ibya za ndwara zabasheshe abashaje, basaza barataye umutwe no kuvugavuga ibibajemo, yataha mu Rwanda amahoro akahasazira, doreko na Leta y’u Rwanda ntagihe itabashishikariza gutaha, kandi bitabaye ibyo ku myaka ye 75, azashorere izo nyeshyamba ze batere u Rwanda, uretse ko yaba yigizankana.

Tubibutse ko Justin Bahunga, akomoka kuri Hanyurura Folodouard na Nyiramakumi Florida mu cyahoze ari Byumba, ndetse afite n’impamya bumenyi ku rwego rwa kaminuza mubijyanye na filozofiya, yabaye umunyamakuru muri ORINFOR, nyuma yaho yakoze muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ndetse yanagizwe umwe mu bakozi ba Ambasade y’u Rwanda muri Uganda akorana na Ambasaderi Kanyarushoki Claver. Bombi, bari mu mashyaka ya MRND/CDR ndetse bari no mubatangije RDR, yihuje nandi atatu bibyara FDU-Inkingi. Kuri ubu Bahunga atuye mu bwongereza ndetse ni na Perezida w’ingirwashyaka ya FDU-Inkingi, ibarizwe mu mutwe w’iterabwoba wa P5.

Bahunga mu 1978 yabaye umuyobozi w’ibiro by’inama y’aba minisitiri mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal. Kuri ubu ni umwe mu bantu b’inkoramutima ya David Himbara ndetse unategura imyigaragambyo myinshi igamije kugumura abanyarwanda baba mu Bwongereza kwanga ubuyobozi bw’u Rwanda n’umukuru w’igihugu.

Intumwa ya my250TV ikorera mu bwongeraza yadutangarije ko, Justin Bahunga uyoboye FDU-inkingi, ibikorwa bye aba abihuriyeho na Ingabire Victoire ngo kuko agifatwa nk’umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi, kandi ngo mu bintu Ingabire yashinzwe gukora mu Rwanda byambere ari ugushaka urubyiruko rujyanwa mu mutwe w’inyeshyamba zabo bazaba bigengaho ariko ngo buri munsi imigambi yabo ihora ibapfana, aho yabigeranije no guhora bavomera mu kiva.

Ubutaha tuzabagezaho amazina n’itsinda rikora na Justin Bahunga mu bwongereza riganije kuyobya abanyarwanda bahatuye.

Yanditswe: David Nkurayija

Leave a Reply

%d bloggers like this: