Ese Twagiramungu Faustin n’interahamwe kabombo Marcel Sebatware baba bapfa iki?

Abanyarwanda biyita abo muri opozisiyo batuye mu migabane itandukanye, benshi muri bo, bagiye bava mu Rwanda bahunze ibyaha bagiye bakora bitandukanye birimo ibya Jenoside yakorewe Abatutsi, kunyereza imutungo ya leta ndetse n’ubugambanyi. Nubwo biyita abarwanye leta y’u Rwanda mu ngirwa oposiyo zabo, nabo ubwabo barangwa n’umwiryane hagatiye yabo, Faustin Twagiramungu azira urunuka Interamwe Marcel Sebatware.
Marcel Sebatware wahoze ari umuyobozi mukuru w’uruganda rwa CIMERWA mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse wanagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi bakoraga muri uru ruganda ndetse nabari batuye mu bice uru rugamda rwari rwubatsemo mu Bugarama, wanahamijwe ibyaha bya Jenoside, kuri ubu ni umwe mubayobozi b’ingirwashyaka rya Ingabire Victoire, rizwi nka FDU-Inkingi.
Intandaro y’urwango hagati y’interahamwe Marcel Sebatware na Faustin Twagiramungu alias Rukokoma, ukirota kuba Perezida w’u Rwanda, bapfa ko Marcel Sebatware yicishije mukuru wa Faustin Twagiramungu amuziza ko avukana n’uwari uhanganye na President Habyarimana.
Marcel Sebatware yahaye interahamwe misiyo yo kujya kwica Mukuru wa Faustin Twagiramungu ndetse muri icyo gihe ngo yazihaye imodoka yo kuzitwara ndetse n’urwandiko zagombaga gushyira ku murambo igihe zaba zirangije kumwica. Interamwe ngo zigeze kuri mukuru wa Twagiramungu zamuciye umutwe ziwushinga ku giti maze basigaho ibaruwa bandikiye Faustin Twagiramungu.
Bamwe mu babanye na Twagiramungu mu bihe byatambutse, badutangarije ko Twagiramungu yamenye iby’urupfu rwa mukuru we ariko akirinda kugira icyo akora cyangwa atangaza ngo kumpamvu yuko, nawe atarafite icyizere cy’umutekano we, afite ubwoba ko nagira icyo avuga nawe azicwa.
Umwe mubabanye na Twagiramungu yagize ati:”ndabizi ko ino baruwa yamenye ibyari biyikubiyemo kandi n’uwabyanditse, kuko yamuhoraga hafi ndetse na nubu atari kure ye, ahubwo nibaza impamvu ibyo atarabivuga dore ko umunwa we utagira gitangira, ariko ndabizi nibijagura azabivuga dore ko asobanukiwe byinshi kuri Sebatware, nubwo benshi bakunze kuvuga ko impamvu yabitinye ari ukugirango atiteranya n’interamwe ziri ku Mugabe w’uburayi kuko benshi bahorana muri poropaganda igambanira u Rwanda”.
Tubibutse ko uretse ubugome ndengakamere bwa Marcel Sebatware, umukobwa we Denize Zaneza, akawamugani ngo bene samusure bavukana isunzu, uyu mukobwa we, nawe yateye ikirenge mu cya se, doreko nubwo we atica akoresheje imihoro nandi mategeko nka se ariko nawe afite ubundi buryo yica kuko akazi ke ni ugushinyagurira abarokotse ubwicanyi bwa se.

𝐔𝐦𝐰𝐚𝐧𝐝𝐢𝐭𝐬𝐢: 𝐌𝐮𝐠𝐞𝐧𝐳𝐢 𝐅𝐞𝐥𝐢𝐱