06-12-2023

Umukongomani Joseph Matata wamunzwe n’Ingengabitekerezo ya Jenoside ni muntu ki

0

Ni ibintu bizwi ko iyo bigeze mu gushaka guhisha ibimenyetso byose by’abajenosideri no kwihisha mu bikorwa by’ubutekamutwe no gusaba amafaranga, izina Joseph Matata niryo rigaruka mu bazwi muri ibyo bikorwa. Ibi ni ibintu bifitiwe gihamya n’abashakashatsi benshi b’abanyarwanda babyemeje ko uyu mugabo akora ibishoboka byose ngo abashe kubona amafaranga binyuze mu nzira z’uburiganya.

Matata kuri uyu munsi atuye ku mugabane w’Uburayi ndetse ni umuyobozi w’umushinga utekera imutwe abazungu batuye mu Bubiligi batazi ibye mucyo bise “Centre to Fight Impunity and Injustice in Rwanda (CLIIR)” washinzwe muri 1995. Intego nyamukuru ya CLIIR ni ukuzamura no kumenyekanisha icengezamatwara y’abahezanguni yo kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri mu mugambi wo gutagatifuza abagize uruhare muri Jenoside bashakishwa n’ubutabera.

Matata kandi ni umuhuzabikorwa wa “Rwandan Society in Belgium” (SOCIRWA), ukaba ari umutaka w’abiyita ko barwanya leta y’u Rwanda, aho bakorera mu gihugu cy’u Bubiligi. Matata azwiho cyane kuyobora amashyirahamwe y’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Bubiligi, aho bategura imyigaragambyo n’ibikorwa byo gutuka Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bagize Guverinoma y’U Rwanda igihe cyose bagiye mu Bubiligi.

Muri uku kwezi, Joseph Matata ari gukorana n’ishyirahamwe ryitwa Jambo ASBL, ry’abana bakomoka kubajenosideri n’interahamwe, iyi mikoranire ikaba igamije gukusanya amafaranga yitwa ayo “Gufasha impunzi z’abanyarwanda bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.” Nyamara abakurikiye iki gikorwa kitwa ko ari ngarukamwaka bavuga ko aya mafaranga akusannywa akoreshwa mu gutera inkunga imitwe y’iterabwoba igizwe na FDLR,FLN,RNC na RUD-URUNANA igamije guhungabanya umutekano w’U Rwanda.

Icyambere cyo nuko Joseph Matata atari umunyarwanda kuko yavutse kuri Se w’Umukongomani witwa Venant Kakore na Mungwangwari Marthe mu murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge. Yize amashuri abanza muri Ecole St. Famille, ayisumbuye ayiga Don Bosco IFAK. Matata yashakanye na Valerie Uwimana waje gutandukana nawe nyuma yo kumuhoza ku nkeke, ku mutoteza mu myaka yaza 90 amuziza ko ari Umututsikazi. Matata yitwaraga nk’interahamwe kabombo kurusha benshi icyo gihe. Umuryango we waje kwimuka uva mu Umurenge wa Kacyiru ujya gutura Muhazi mu Akarere ka Rwamagana.

Matata yakoze muri Banki Nkuru y’U Rwanda I Kigali hagati y’umwaka wa 1973 na 1983,nyuma aza gutangira imirimo y’ubuhinzi i Murambi. Mu mwaka wa 1991, yashinze umuryango- “Rwandan Association for the Defense of Human Rights” (ARDHO) yitaga ko uharanira uburenganzira bwa muntu, nyamara wari baringa kuko utigeze ugaragaza ibikorwa byawo kuva icyo gihe. Ibi rero nibyo bituma ahora yibwira ko kuba yarashinze umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu bumuha ubudahangarwa bwo kuba ari uwo kwizerwa, nyamara ibi nibyo bimuha kuba uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya Leta y’u Rwanda.

Matata, ahora avuga ko yavuye mu Rwanda kubera ‘Ubuzima bwe bwari mu kaga, ko kandi yerekanye ubwicanyi n’ibyaha bya RPF ku bwoko bw’Abahutu’, ibyo bikaba bihora ari iturufu akoresha aho ajya gusabiriza amafaranga hose. Gusa intego nta yindi uretse gushyigikira abagize uruhare muri jenoside mu manza mpuzamahanga za Arusha ndetse akaba n’Umutangabuhamya wabo, uretse ko n’ubuhamya yatanze bwose agerageza kuburanira abagize uruhare muri Jenosice bwateshejwe agaciro.

Mu mwaka wa 1998, yabaye umutangabuhamya wa Jean Paul Akayesu, mu 2001 yabaye umutangabuhamya wa abihaye Imana babiri Gertrude Mukangango na Julienne Mukabutera, ndetse na Alphonse Higaniro waruyoboye uruganda rw’ibibiriti na Vincent Ntezimana wari Umwarimu muri Kaminuza y’ Rwanda. Urubanza rwabo rwitwaga “urubanza rw’abanya Butare.”Aba bose bahamwe n’ibyaha bya Jenoside, amakuru Matata yatangaga nk’umutangabuhamya wabo ntiyagize icyo abafasha.

Mu mwaka 2005, nabwo yongeye kubera umutangabuhamya Samuel Ndashyikirwa na Etienne Nzabonimana, bombi bakaba bari abacuruzi mu cyahoze ari Kibungo ndetse mu 2007, aba umutangabuhamya wa Bernard Ntuyahaga wishe abasirikare icumi b Ububiligi, bose ntanumwe wagizwe umwere. Abo yabereye umutangabuhamya bose bahamwe n’ibyaha bya Jenoside bari bakurikiranweho.

Matata, igihe cyose yabaga akorana n’interahamwe no gushaka kuzirenganura mu nkiko, ibi yabikoreraga rimwe no guca intege abarokotse Jenoside no kubatera ubwoba ngo batavuga ubuhamya bwabo. Umushakashatsi mu bya Jenoside Tom Ndahiro, kuri Matata yakoresheje ijambo “Syndicats de délateurs” bisobanuye ko abantu nka Matata bakoresha ubwo buryo bwo gucecekesha abatangabuhamya ba Jenoside yakorewe Abatutsi babita amazina ko ari ababeshyi ndetse n’andi magambo atuma batizerwa.

Kugeza magingo aya Joseph Matata, ahora akwirakwiza icengezamatwara n’ikinyoma kivuga ko habayeho Jenoside ebyiri, avuga ko Inkotanyi nazo zishe abo mu bwoko bw’Abahutu. Matata ni umuhezanguni wamunzwe n’ingengabitekerezo ya PARMEHUTU, akabifatanya n’ubutekamutwe n’uburiganya mu gushyira imbere ibyo binyoma.

Yanditswe na Ellen.K

About Author

Leave a Reply

%d