06-12-2023

Ikiryabarezi “Rwanda Bridge Builders” mu marembera, dore ibimenyetso byivugira!

0

Icyari cyariswe ikiraro kigamije guhuza ingirwamashyaka yiyita aya opozisiyo akorera hanze y’u Rwanda ndetse n’ abiyita imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nayo ikorera hanze y’u Rwanda hiyongereyeho n’imitwe y’iterabwoba, ubu kigiye kuba umugani dore ko izo ngirwamashyaka n’iyo miryango byatangiye bigera kuri 36 ibyinshi bimaze kwivanamo.

Kuri iyi nshuro icyiswe ‘Institut Seth Sendashonga’ ni cyo kivanye muri RBB, impamvu nyamukuru ngo ni “kudashyira imbere ibiganiro byubaka, ubwumvikane n’ubworoherane” nk’uko bigaragara mu ibaruwa yabo isezera yagiye ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2021.

Mu minsi ishize abatangije iki kiryabarezi barimo Mukankusi charlotte ndetse na Mwenedata Gilbert ni bo ku ikubitiro banditse amabaruwa asezera gusa babikoze mu bihe bitandukanye ariko byegeranye.

Mu mpamvu zagaragajwe na Mukankusi ndetse na Mwenedata harimo kuba ngo RBB yarabaye ikiraro gihembera amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango. Si abo gusa kandi bakuyemo akabo karenge kuko na mbere yabo hari abandi benshi bateye umugongo iki kiryabarezi kuko babonaga ntaho kigana.

Mu itangazo RBB yahise ishyira hanze nyuma y’uko ibonye abari bayitangije bayisohotsemo ku bwinshi, yanditse iyobya uburari ivuga ko “nta byacitse” yabaye ko ngo abayisohokamo bafite uburenganzira bwo kuyivamo nyamara abasomye iryo tangazo bemeje ko ari ukwivana mw’isoni kuko bigaragara ko ibyayo byarangiye ndetse ko nta n’ijambo igifite.

Abakurikirana iby’ahafi izi ngirwa politiki z’abiyita ko barwanya u Rwanda bemeza neza ko nta na rimwe bazigera bashyira hamwe cyane ko inda nini zabo, urwango n’ubugome hagati yabo aribyo bizatuma bo ubwabo bamarana, bakaba bameze nk’isenene zirwanira mu icupa.

Icyiswe Rwanda Bridge builders(RBB) kimaze amezi 20 gishinzwe, magingo aya ntawatinya kuvuga ko abasigayemo ari ingirwamashyaka n’imiryango iharanira inyungu z’interahamwe zasaritswe n’ibitekerezo bya Hutu power na CDR.

Umutwe w’iterabwoba wa FDU-INkingi ugizwe ahanini n’interahamwe zatorotse ubutabera mu Rwanda zihishe hirya no hino i Burayi, ubu ni wo usigaranye ijambo muri RBB!

Ku rundi ruhande, abasigaye muri RBB bakwiye kumenya ko ntawagerageje guhemukira u Rwanda ngo bimugwe amahoro, uku gucikamo ibice kwabo biranatanga isomo ko guhakana no gupfobya Jenoside ari nako usebya ubuyobozi bw’u Rwanda atari umushinga ushobora gukora ngo ube wakungukira cyangwa ngo ugire aho ukugeza.

Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

%d