10-06-2023

Mukankusi Charlotte yeruye ko icyiswe RBB ari indiri y’Interahamwe

Ku itariki 27 Nzeri uyu mwaka nibwo Charlotte Mukankusi yanditse ibaruwa isezera ikiryabarezi cya “Rwanda Bridge Builders” (RBB), ihuriro rihuriza hamwe ingirwashyaka zindi zirenga 36 ziyita ko zihuriza imbaraga hamwe mu kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ibaruwa ya Mukankusi isezera muri icyo kiryabarezi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga  dore ko yaje ikurikira abandi benshi bivanye muri RBB, barimo  Emmanuel Hakizimana na Mwenedata Gilbert.

Mukankusi mu mpamvu yanditse asezera muri RBB ntaho zitandukaniye n’iza bagenzi be basezeye mbere ye kuko ngo iki kiryabarezi gikomeje kwerekana ko gishyize imbere ibitekerezo by’ubuhezanguni bya ‘Hutu power’.

By’umwihariko mu byo Mukankusi yashyize hanze mu ibaruwa hagaragaragamo  kunenga imikorere ya RBB, yagize ati: “Tugitangira RBB, twaganiriye ku kintu kitwa IDEOLOGY (ingengabitekerezo) mu mpindura matwara twifuza, kandi buri wese yabonaga ko abanyamuryango ba RBB bashishikajwe no gukorera hamwe.”

Yakomeje agira ati: “Gusa uko iminsi ihita byagiye bigaragara ko umwuka w’abahezanguni wazanywe n’abavuga ko baharanira inyito ya jenoside y’abahutu (Hutu Genocide) wibasiye bamwe urabaganza ku buryo intego zabo zahindutse mu buryo bugaragara.”

Hirya yo kuba muri RBB, uyu mugore ubusanzwe abarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC y’Ikihebe Kayumba Nyamwasa.

Ku rundi ruhande, Mukankusi yibukirwa ku kuba yarambuwe urupapuro rw’inzira (pasiporo) yari yarahawe na Perezida Museveni mu mugambi wo gufasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda by’umwihariko RNC.

Isezera rya Mukankusi muri RBB ni ikindi kimenyetso ko imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda idafite icyo irwanira kandi ko imigambi yabo mibi izahora ibapfubana kuko nabo bazi neza ko ntawagambaniye u Rwanda ngo bimugwe amahoro.

Uretse Mukankusi n’abandi bamaze gusezera mu kiryabarezi RBB, byitezwe ko umubare munini w’abagize iki kiryabarezi uzagitera umugongo kuko cyubakiye ku musenyi.

 

Ellen Kampire

Leave a Reply

%d bloggers like this: