Inkotsa Mukankusi Charlotte yongeye kubura agatwe n’ikimwaro cyinshi Nyuma yo kwamburwa Passport

Mukankusi Charlotte, umugore wataye umutwe wahisemo kwihebera umwuga w’uburaya, amaze igihe kinini atagaragara cyane ko inshingano yari yarahawe zo kuba komiseri ushinzwe dipolomasi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC zisa nizamunaniye, dore ko uyu mutwe ugeze mu marembera. Mukankusi yongeye kumvikana kuri radiyo itahuka n’ibitutsi byinshi nk’iby’indaya ishaje.
Nyuma y’igihe kirekire, atagaragara Mukankusi yibwiye ko ibyo gukurirwaho passport bimaze kwibagirana, maze ahitamo kubura agatwe ubwo yagiranaga ikiganiro na Serge Ndayizeye alias Hassan Ngeze. Icyo kiganiro cyari kiganjemo ibitutsi byinshi no gusebya leta y’u Rwanda. Abakurikiranye uyu mugore ibitutsi yatukaga ubuyobozi bw’u Rwanda, ntibatangajwe nayo magambo kuko ntiwaba indaya y’abagabo amagana bagukiniraho amanywa n’ijoro ngo ube ugifite mu mutwe hazima.
RNC umutwe w’iterabwoba, inshinzi, indaya Mukankusi abereye komiseri wa dipolomasi, mu minsi ishize yagiye igaragaramo gucikamo ibice dore ko abayoboke hafi ya bose yari ifite, bayivuyemo bakimukira mu wundi mutwe w’ibyihebe uzwi nka ARC Urunana uyobowe na Jean Paul Turayishimiye wahoze ari umupagasi w’ikihebe Kayumba Nyamwasa.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Radio Itahuka izwi nk’umuzindaro nawo uri mu marembera wa RNC , Vuvuzera Serge Ndayizeye alias Hassan Ngeze yatumiyemo inkotsa, inshinzi, indaya isaziye muri RNC Charlotte Mukankusi, cyumvikanye mu magambo yiganjemo ibitutsi byinshi, Mukankusi yatukaga ubuyobozi bw’u Rwanda , dore ko mu ntangiriro z’icyo kiganiro bari babanje ngo kwiragiza Imana mu isengesho, ariko akawamusazi utihishira bahise bakurikizaho ibitutsi cyane ko aricyo bazi kandi bashoboye kuruta ibindi byose.
Indaya, inkotsa Mukankusi, yagiye agaragaza ubuswa cyane aho yavugaga ko u Rwanda arirwo rurimo guteza ikibazo mu karere k’ibiyaga bigari, gusa aha akaba yarimo kwirengagiza byinshi cyane ko abakurikiranira hafi ibijyanye na politiki y’aka karere bahamya ko ibihugu bikikije u Rwanda birimo Uganda n’u Burundi byagiye bigaragaza ubushake buke mu gukemura ibibazo bifitanye n’u Rwanda aha twavuga nko guha ubuhungiro imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda hari na RNC iyi ndaya ibarizwamo ndetse no kugirira nabi abanyarwanda bajya cg batuye muri ibyo bihugu.
Indaya Mukankusi ihora ibunga mu bihugu by’amarika n’uburayi yageze mu mutwe w’iterabwoba wa RNC nyuma yo guhunga ubutabera bw’urwanda, aho yari akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa imprimerie yitwa Imprisco.
Iyi ndaya Mukankusi ngo yayihombeje amafaranga Miliyari imwe na Miliyoni Magana ane z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’abantu benshi yagiye yambura amafaranga, ibyo akaba aribyo byatumye ahunga u Rwanda aciye muri Uganda.
Iyi Ndaya ngo ni Mukankunsi, yaje guhabwa Passport na Leta ya Uganda nyuma yo kuryamana n’abakomeye muri icyo gihugu batagira ingano. Ibyitangwa ryiyo passport leta ya Uganda yagiye ibihakana ariko nyuma yo kwereka ibimenyetso simusiga, leta ya Museveni yahise ivanaho Passport uyu mugore yakoreshaga nyuma. Nyuma yaho iyi ndaya yararuciye irarumira ibira aho ikwirwa ndetse ntoyongeye no kugaragara asakuza kuri za radio z’imizindaro ya RNC.
Kuri ubu rero hibazwa Diplomacy yiyi ndaya muri uyu mutwe w’iterabwoba wa RNC, bikayoberana dore ko abenshi mu nshuti ziyi ndaya bemeza ko Diplomacy ashinzwe ari iya Kayumba Nyamwasa, abana be n’umugore we dore ko aribo bantu bonyine rukumbi basigaye muri uyu mutwe w’iterabwoba usa n’usigaye kwizina kuko abayoboke benshi bawo bawushingutsemo, kubera ubugambanyi bw’uyu muryango w’ikihebe Kayumba.
Umwanditsi: Mugenzi Felix