Isano iri hagati y’interahamwe Rwalinda Pierre Celestin na Ingabire Victoire

Interahamwe Rwalinda Pierre Celestin, imenyerewe ku mbuga nkoranyambaga, itagatifuza abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi, abasaga miliyoni bakamburwa ubuzima. kuri ubu ni umwe mu mpirimbanyi za FDU-Inkingi/DALFA-umurinzi, ishinzwe gukora ubuvuguzi bwa Ingabire Victoire mu Ubufaransa.

Isano hagati ya Ingabire Victoire na Rwandalinda Pierre Celestin si iya none, kuko umubano waba bombi ari uwa cyera. Interahamwe kabombo Therese Dusabe, akaba Umubyeyi wa Ingabire Victoire yari inshuti z’akadasohoka ya Sebukwe wa Rwalinda Pierre Ruzinge. Umubano waba bombi ukaba waragizwemo uruhare na Dr Akingeneye, wahoze ari Umuganga wa Juvenal Habyarimana, dore ko Ruzinge yari mubantu bahafi b’ikitwaga “Akazu”.
Dr Akingeneye, wari inshoreke ya Nyina wa Ingabire Victoire ni nawe wamushakiye buruse yo kujya kwiga mu Ubuholandi, akaba ari nawe wahuje Ruzinge na Theresa Dusabe. Kuva icyo gihe abana biyi miryango yombi batangiye kuba inshuti, ariho haje kuva umubano ukomeye hagati ya Ingabire Victoire na Febronie Nyiranganizi, wari umukobwa wa Ruzinge. Ibi byatumye Rwalinda Pierre Celestin washakanye na Febronie Nyiranganizi amenyana cyane na Ingabire Victoire, kugeza ubwo baje gutangizanya impuzamashyaka ya FDU-Inkingi/DALFA-Umurinzi anabereye umukomiseri kugeza ubu.
Tubibutse ko uyu Ruzinge, Sebukwe wa Rwalinda Pierre Celestin, yahamijwe n’inkiko ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, arakatirwa, afungirwa muri Gereza ya Musanze. Nyuma yaje kugwa mu bitaro bya Musanze arwaye dore ko yarashaje cyane, ibi kandi ninabyo byabaye kuri Nyina wa Ingabire Victoire, Therese Dusabe wakoze Jenoside muri Butamwa, nawe waje gukatirwa n’inkiko gacaca adahari dore ko yari yarahungishijwe n’umukobwa we mu Ubuholandi.
Ibi rero nibyo byatumye Rwalinda Pierre Celestin na Ingabire Victoire bihuriza hamwe mucyo bise FDU-Inkingi/DALFA-Umurinzi mu mugambi bise uwo gusubiza ku butegetsi ababyeyi babo n’abandi bantu bahoze muri CDR na MRND bakihishahisha hirya no hino ku isi, kubera guhunga Ubutabera ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi bakurikiranweho. Pierre Celestin kandi, akaba yari intumwa ya Agatha Kanziga, Umugore wa Juvenal Habyarimana muri FDU-Inkingi, dore ko yakoranaga inama nyinshi na Rwalinda, maze nawe ubutumwa akabushyikiraza Ingabire Victoire.
Rwalinda Pierre Celestin na Ingabire Victoire bafatwa nk’imbuto z’akazu, ari nayo mpamvu bakomeje gushyirwa imbere, dore ko aribo bonyine batagagarwagaho uruhare ruziguye muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Ubuterahamwe bwa Rwalinda Pierre Celestin si ubwa none, kuko n’umugore we, Febronie Nyiranganizi, Umukobwa wa Ruzinge, wakoranaga kuri Radio y’igihugu n’umunyamakuru Jean Baptiste Bamwanga, uzwi nk’umucurabwenge wa Jenoside waruzwiho gukwirakwiza Ingengabitecyerezo ya Jenoside ahamagarira abahutu kwica abatutsi. Uyu Bamwanga niwe wasomye inkuru y’ikinyoma kuri Radio Rwanda tariki ya 3 Werurwe 1992 ko babonye urwandiko ruriho amazina y’abayobozi b’u Rwanda, ngo bagombaga kwicwa na FPR.
Iyo nkuru yatumye interahamwe zirara mu batutsi bo mu Bugesera, maze abagera kuri 200 bicwa mu ijoro rimwe. Bivugwa ko iryo tangazo yarihawe na Ferdinand Nahimana, umwe mubashinze radio rutwitsi ya RTLM, uyu kandi yakatiwe n’Urukiko rwa ICTR, imyaka 30 y’igifungo kubera uruhare yagize muri Jenoside.
Ruzinge kandi yarafite n’umukobwa wakoraga kuri radio RTLM nk’umunyamabanga wihariye wa Ferdinand Nahimana, akagira nundi mukobwa wari umugore wa Major Twambaze Aloys (ex-FAR). Rwalinda, n’abandi bose bo mu kazu ka MRND & CDR, nibo bashinze FDU Inkingi/DALFA-Umurinzi, bakaba abantu bafite agahinda n’umujinya ko batakiri ku butegetsi bityo umujinya bakawutura imbuga nkoranyambaga, ari nayo mpamvu burigihe muhora mubona yunga murya Ingabire Victoire, dore ko bose bafite misiyo imwe batumwe n’akazu.
Rwalinda Pierre Celestin na Ingabire Victoire, barangajwe imbere no kongera kugarura ivanguramoko dore ko ibyo bakora byose baba basubukura icengezamatwara rya MRND na CDR, babinyujije muri FDU-Inkingi/DALFA-Umurinzi. Aba bombi bigize abatagatifu, iyo jenoside iza kuba bari mu Rwanda bari kuba interahamwe ruharwa nka Ruzinge na Therese Dusabe, interahamwe kabombo.
Umwanditsi: Nkurayija David
1 thought on “Isano iri hagati y’interahamwe Rwalinda Pierre Celestin na Ingabire Victoire”