23-09-2023

Menya impamvu Umubavu TV ya Ingabire Victoire yanditse ibaruwa mpimbano mu izina rya Barafinda

1

Ingirwashyaka ya R2UDA (Rwanda Revolutionary United Democratic Advancers) umusazi, Barafinda Sekikubo Fred, yongeye gusaza imigeri ku mbugankoranyambaga mu ibaruwa yatangaje avuga ko yandikiye Perezida w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Ambasaderi Elisabeth Tichy FISSLBERGER amusaba kurenganurwa, nyamara ngo iyo baruwa yanditswe n’umubavu TV.

Umusazi Barafinda, abinyujije ku rukuta rwa Umubavu TV, imenyerewe guha urubuga buri muntu wese usebya Ubuyobozi bw’U Rwanda, ndetse bikunze kuvugwa ko ari iya Ingabire Victoire yashinze kugirango ajye abona aho anyuza uburozi bwe bw’incengezamatwara risubiza abanyarwanda mu bihe byo muri 1959, yasoheye urwandiko ngo yandikiye Perezida w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Ambasaderi Elisabeth Tichy FISSLBERGER rimusaba kurenganurwa, nyamara amakuru dufitiye gihamya ni uko uru rwandiko ari igitekerezo cy’umunyamakuru wa Umubavu TV, ya Ingabire Victoire.

Benshi mu bakurikiranira hafi amakuru kuri Murandasi bagaye Umubavu TV, yahisemo gukoresha umuntu nka Barafinda ufite uburwayi bwo mu mutwe ku nyungu zabo. Umwe muri abo yagize ati “Ibi bigaragaza ubugome bwabakunda gusebya u Rwanda dore ko bakora uko bashoboye kose banyuze mu nzira zose ngo bigaragaze nk’abavugira rubanda nyamara bikorwa mu nyungu zabo za politike”.

Ufashe umwanya ugasoma iyo nyandiko yatangajwe n’iryo ngirwashyaka cyane ko atari n’ishyaka ryemewe n’amategeko y’u Rwanda, nk’uko byanditswe na ba nyiri ubwite, byatumye abakurikirana amakuru ku mbugankoranyambaga babona ko Barafinda, ibisazi amaranye iminsi bitarashira, kuko abaye ari muzima ntiyari no kwemera ko iyo baruwa, imwitirirwa bitewe n’uburyo yari yanditse. Barafinda amaze iminsi arwariye mu bitaro by’indwara zo mu mutwe i Ndera, kubera uburwayi bwo mu mutwe yagiye agaragaza. Kugeza n’uyu munsi abaganga bibi bitaro baracyamukurikiranira hafi.

Ibigarasha cyane cyane ibyo muri FDU-inkingi/DALFA-Umurinzi bibarizwa mu Bubiligi nibyo byasamiye urwo rwandiko mu kirere, nyamara ikibabaje ni uko Nyirubwite Barafinda Sekikubo, atazi niby’iyo baruwa, kuko avuga ko Umubavu TV wamuhamagaye umusaba ko yakwandikira Ambasaderi Elisabeth Tichy FISSLBERGER urwandiko rumusaba kurenganurwa, we ngo yasubije ko atamuzi, abandi ngo bamubwira ko barabimukorera. Barafinda ngo yongeye kubona urwandiko rwageze hanze, abwirwa ko byakozwe, ngo bamusabye kurusoma neza kuburyo nahamagarwa arabasha gusobanurira ibyo yitirirwa ko yanditse.
Umukunzi wa 250TV, Kalimba Blaise, akibona iyo baruwa yagize ati “Hahahah, uri uwo kuyoborwa na Barafinda rwose, ubu ngo namwe mushyigikiye umunyapolitiki ntimugasekwe , ni aho babuze, rimwe narimwe mwibeshya ko u Rwanda ari icyumba cyanyu mu kiniramo uko mwiboneye, gusa muribeshya.”

Cyusa Moses ukunze gutanga ibitekerezo ku rukuta rwa Twitter yahise atangara agira ati” Agakundi k’abarwayi bo mu mutwe. Ibaze abanyapolitiki barangajwe imbere na Barafindafinda.” Ibinyoma by’ibigarasha bimenyerewe ku mbugankoranyambaga dore ko ari byo birirwa bacura kuko byabayobeye, umusazi Barafinda yakoresheje iturufu y’ibaruwa n’umubavu ngo babone amaramuko binyuze mu kubeshya no kujijisha Abanyarwanda.

Iyo baruwa yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yahise igaragagaza uburyo ari Umubavu TV yatangaje iyo baruwa, binavugwa ko ariyo yayanditse ari na Barafinda, bigaragaza uburyo bose babana n’uburwayi bwo mu mutwe, bacyeneye kwitabwaho n’abaganga b’indwara zo mu mutwe.

Yanditswe: Ellen Kampire

About Author

1 thought on “Menya impamvu Umubavu TV ya Ingabire Victoire yanditse ibaruwa mpimbano mu izina rya Barafinda

  1. Ariko nk’ubu ibintu wanditse Koko ubu wize itangaza makuru? Kubera iki ukoresha iimvugo idakwiye ihatse urwango n’ubugome? Kuki wita umuntu NGO ni umusazi? Iyomvugo ubwayo iremewe? Mbonyeko uri igikoresho cyo gusembura urwango no guhembera amacakubiri. Ntasoni urita abantu ibigarasha? Kuberiki wayimba abantu amazina? Dore n’uko byatangiye baduhimba inyenzi n’inzoka batwambura ubumuntu bisoreza muri génocide. Niba witekerereza ukwiye kuvuga ibikwiye, ukareka uyu mwanda.

Leave a Reply

%d bloggers like this: