02-06-2023

Byinshi kuri Rwalinda Pierre Celestin wiyemeje guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ashizemo umwuka!

Abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye bazi uwitwa Rwalinda Pierre Celestin atari ukubera ko akora ibintu bizima, ahubwo kubera ko ahora ishyira umunyu mu bikomere by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze mu kuyihakana, kuyipfobya ndetse no guharabika no gupfobya ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside zinabohora igihugu.

Uyu Rwalinda avuka mu Majyaruguru y’u Rwanda, mu Mudugudu wa Gatongo, Akagari ka Gashyamba, Umurenge wa Janja ho mu Karere ka Gakenke, akaba ari mu cyahoze ari Komini Gatonde, Segiteri Kivune akaba. Ni mwene Rukaza na Bizagwira.

Kuri ubu, Rwalinda, atuye mu Bufaransa aho abana n’uwo bashakanye Febronie Nyiranganizi wakoraga kuri Radiyo Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarakoranaga ibiganiro n’umunyamakuru Jean Baptiste Bamwanga, aba bombi bakaba bazwi nk’imizindaro y’abakoze Jenoside aho bifashishaga indangururamajwi (micro) bahamagarira abahutu kwica abatutsi.

Ni he Rwalinda akomora ubuterahamwe?

Rwalinda yashatse mu muryango w’abateguye banashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko uriya mugore we ari umwana wa Ruzinge, interahamwe kabombo yamaze Abatutsi muri Komini Gatonde na Janja, akaba kandi yari umwizerwa w’ “Akazu”. Uyu Ruzinge kandi ni umwe mu abavugaga rikijyana aho yifashishaga ubwamamare bwe ashishikarizaga izindi nterahamwe gushishikarira kwica Abatutsi.

Nyuma y’aho ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zihagaritse Jenoside, interahamwe Ruzinge, yarafashwe arafungwa anarakatirwa nuko nyuma agwa mu Bitaro bya Musanze kubera izabukuru.

Rwalinda wiyemeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ashizemo umwuka, avoma ingengabitekerezo ya MRND na CDR kuri sebukwe kuko bari inshuti cyane, mu guhakana Jenodide kandi Rwalinda aba ashyigikira umugore we Febronie Nyiranganizi.

Nko ku itariki ya 3 Werurwe 1992, Umugore wa Rwalinda yumvikanye kuri Radio akwirakwiza amakuru y’ibihuha ko hari “habonetse urwandiko ruriho amazina y’abayobozi bagomba kwicwa n’Inkotanyi,” icyo gihuha cyatumye Abatutsi bagera kuri 200 bahita bicwa mu Bugesera.

Rwalinda kandi ni umwe mu bagize umutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi, akaba by’umwihariko ari umwe mu ba “komiseri” aho akorana bya hafi na Ingabire Victoire mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyane ko uyu mutwe wabo ujya ugaba ibitero k’u Rwanda ku bufatanye na FDLR ndetse na RUD-Urunana.

Uyu mugabo yigaragaza cyane agira abere abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko avugira umuryango yashatsemo, ariko ikibabaje cyane ni uko yatereranye abo bavukana cyane ko ubuyobozi bw’u Rwanda asebya ari bwo bwita kuri mushiki we witwa Nyirabahutu aho ahabwa inkunga y’ingoboka kubera ko abarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe cyibamo abatishoboye.

Leave a Reply

%d bloggers like this: