Maryse Mbonyumutwa yitandukanyije na bene se bo muri “Jambo ASBL”

Burya koko “inda ibyara mweru na muhima!” Mu gihe abazukuru ba Mbonyumutwa Domiko, bamaramaje mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no gucamo ibice Abanyarwanda binyuze mu gatsiko kabo bita “Jambo ASBL”, umwe muri bo, Maryse Mbonyumutwa yiyemeje kwitandukanya na bo ahubwo ashyira imbaraga mu bikorwa by’ubucuruzi aho yahangiye imirimo Abanyarwanda benshi baba mu Bubiligi aho nawe abarizwa.
Mbonyumutwa Dominiko, ni umucurabwenge w’ingengabitekerezo ya Parmehutu, uyu mugabo wavutse mu 1921 agapfa mu 1986 azwiho kuba ari we wimakaje ivangura ryakorewe Abatutsi mu myaka ikabakaba 40 rinageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane ko yari umwe mu bavugaga rikijyana bitewe nuko yari umutware iwabo muri Gitarama, akaba ndetse yarabaye na Perezida wa mbere w’u Rwanda mu gihe cy’amezi icyenda mu 1961.
Bamwe mu bazi neza Maryse Mbonyumutwa bahamirije 250TV ko udashobora kubona uyu mubyeyi mu bikorwa bisubiza u Rwanda mu icuraburindi nk’uko umuryango we wabigize umwuga. Umwe mu baduhaye amakuru yagize ati: “Maryse mu bimushishikaje mu buzima bwe bwa buri munsi ni iterambere, dore ko ari umushoramari washinze uruganda rukora imyenda, uru ruganda rwe rukaba ari rumwe mu rutanga imirimo ku banyarwanda benshi baba mu Bubiligi badafite imirimo.”
Ni mu gihe nyamara abuzukuru ba Mbonyumutwa by’umwihariko se ubabyara, Shingiro Mbonyumutwa, biyemeje gusubiza u Rwanda mu icuraburindi ry’ivanguramoko, bakaba kandi ari bamwe mu batera inkunga imitwe y’iterabwoba nka FDLR na RUD-URUNANA yiganjemo interahamwe zasize zikoze Jenoside mu 1994, iyi mitwe ikaba ihora igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Aba buzukuru ba Mbonyumutwa banakorana bya hafi na Ingabire Victoire uyobora FDU-Inkingi na DALFA-Umurinzi akaba by’umwihariko ari ku rutonde rw’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyane ko ubwo yageraga mu Rwanda mu mwaka wa 2010 avuye mu Bohalandi aho yabaga yagiye kunamira imva ya Mbonyumutwa Dominiko maze ahavugira amagambo yumvikanisha ko mu Rwanda “habaye Jenoside ebyiri”.
Kuba Maryse yaritandukanije na bene se mu migambi mibisha yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda ni intwambwe ikomeye y’ubutwari ikwiye kubera isomo bene se.
Ku rundi ruhare, u Rwanda kuba rutakigendera ku amacakubiri bikwiye kubera isomo abuzukuru ba Mbonyumutwa n’abandi bana bakomoka ku bateguye bakanakora Jenoside yakorewe Abatutsi kuko icyaha atari gatozi.
Ellen Kampire