06-12-2023

Ese abagira Inama Idamange na Rusesabagina baba ari bamwe?

0

Tariki ya15 Kamena 2021 mu rugereko rw’Urukiko Rukuru ruri i Nyanza nibwo urubanza ruregwamo Idamange Iryamugwiza Yvonne rwagombaga gusubukurwa, gusa bitunguranye uyu Idamange yanze kwitabira urubanza rwari bube hifashishijwe ikoranabuhanga kuko we afungiye i Kigali.

Uyu mugore akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya Jenoside.

Mu gihe abamwunganira bari bageze mu rubanza, dore ko bari bemeranyijwe ko bari buburane hakoreshejwe ikoranabuhanga, umucamanza yahamagaye uregwa ari we Idamange maze abacungagereza bavuga ko yanze gusohoka, biba ngombwa ko bamuhamagara, ababwirako agiye kubanza koga hanyuma yitabire urubanza, kuva icyo gihe baramutegereje baramubura bituma urubanza rwe rusubikwa.

Iyi mikino Idamange arimo gukina ayihuje neza na Paul Rusesabagina kuko nawe tariki ya 12 werurwe uyu mwaka yivanye mu rubanza aregwamo hamwe na bagenzi be bagera kuri 20 aho bakurikiranyweho   uruhare mu bitero by’iterabwoba byahitanye Abanyarwanda icyenda hagati y’umwaka wa 2018 n’uwa 2019.

N’ubwo bwose uyu mugore Idamagnge atarerura ngo atangaze ko yivanye mu rubanza, ababonye imyitwarire ye baremeza ko bishya bishyira gufata icyemezo nk’icya Rusesabagina; ibintu bishimangira ko aba bombi bahuje abajyanama!

Abakurikirana iby’aba bombi bemeza ko hari abantu benshi babari mu matwi aho babagira inama ko batagomba kugaragara mu rukiko,  bakabeshywa ko bafungiwe ubusa ndetse bakanashukwa ko kwivana mu rukiko aribyo bizatuma bafungurwa bakagirwa abere!

Zimwe mu nterahamwe ziba hanze ndetse n’ibigarasha bifashisha ibitangazamakuru byabo  ndetse n’imiyoboro ya YouTube mu kwerekana ko bashyigikiye Idamange, Rusesabagina n’abandi banyabyaha bari imbere y’ubutabera, “aba rero ni bo ahanini bari mu matwi ya ziriya mfungwa ebyiri n’ubwo kuri Rusesabagina we hiyongeraho ba mpatsibihuhu,” nk’uko umusesenguzi mu bya politike yabihamirije my250tv.

By’umwihariko amakuru yizewe agaragaza ko nka Idamange interahamwe n’ibigarasha bamuhaga amafaranga ndetse bakanamubwira ibyo avugira kuri YouTube, naho Rusesabagina we abamushyigikiye barimo umuryango we bakaba baramugiriye Inama yo kwivana mu rukiko kugira ngo  “basakuze mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga” bavuga ko arengana, bityo bakibwira ko bizashyira igitutu kuri leta y’u Rwanda maze akarekurwa.

Abagira inama izi nkozi z’ibibi bakwiye kumenya ko kwivana mu rubanza cyangwa kunaniza inkiko bidashobora na rimwe gutuma barekurwa cyangwa bakagirwa abere, baribeshya cyane kuko inkiko z’u Rwanda zikora kinyamwuga zikaba zitagendera ku marangamutima.

 

𝐌𝐮𝐠𝐞𝐧𝐳𝐢 𝐅𝐞𝐥𝐢𝐱

 

 

About Author

Leave a Reply

%d