Iby’umujenosideri Lt Col Kayumba Cyprien ntibirarangira, u Bufaransa bwamuhagurukiye!
Ku wa Gatatu tariki ya 8 Mata 2026, urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Lt-Colonel Kayumba Cyprien wari ushinzwe ibikoresho bya gisirikare muri minisiteri y’ingabo z’u Rwanda mu 1994, yongera kuburanishwa ku ruhare rukomeye yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uruhare uyu mujenosideri kabombo yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ugukwirakwiza intwaro igisirikare ndetse n’Interahamwe bakoresheje mu kwica Abatutsi.
Lt-Col Kayumba w’imyaka 71 y’amavuko, azwiho ko yagiye i Paris inshuro 2, mu mpera za Mata 1994, yewe na nyuma y’aho yaje gusubirayo ajyanywe no gukurikirana intwaro u Bufaransa bwari bwemereye Leta y’abajenosideri.
Kubera uburemere bw’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubucamanza bw’u Bufaransa bwategetse uyu mujenosideri acungishwa ijisho ntiyongere kwemererwa kuva aho atuye ubu, mu yandi magambo ubu yamaze kwambikwa igikomo gituma atarenga aho atuye.
Muri mutarama 2025 umucamanza wo mu rukiko ruburanisha ibyaha byibasiye inyokomuntu yari yanzuye ko ngo abona “nta shingiro” ryo gukomeza kuburanisha Lt Col Kayumba.
Nyuma y’amaperereza atandukanye, urukiko rwongeye kubura dosiye ye kugira ngo aryozwe uruhare yagize muri Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Kuba dosiye y’uyu mujenosideri yongeye kuburwa bikwiye gutanga ubutumwa bukomeye no ku bandi bajenosideri bakibundabunda mu Bufaransa bibwira ko bazacika ubutabera.
By’umwihariko u Bufaransa bukomeje gushimangira ko atari ubuturo bw’inkoramaraso z’abajenosideri aho bava bakagera.
Ndayambaje Marc