Kurinda ubuzima bwawe bw’imyororokere ni umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu – impanuro za Minisitiri Nsanzimana ku rubyiruko
Minisitiri w’ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yibukije w’urubyiruko rw’u Rwanda ko kurinda ubuzima bwabo bw’imyororokere cyane cyane mu kiciro cy’ubwangavu atari bo bigirira akamaro gusa ahubwo ari umusanzu ukomeye baba batanze ku iterambere ry’igihugu.
Ni impanuro Minisitiri Nsanzimana yatangiye i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026 mu ihuriro ry’Urubyiruko rifite insanganyamatsiko igira iti: “Kubaka umuryango ushuboye kandi utekanye: Twihutishe ibikorwa byo gukumira no kurandura inda ziterwa abangavu.”
Ni ihuriro by’umwihariko ryitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation.
Minisitiri Nsanzimana yagize ati:”Ikiraro cy’ubwangavu ni ikiciro gikomeye mu buzima bwa muntu. Niho umuntu afatira imyanzuro ikomeye izamuganisha ku kuba umuntu cyangwa akangirika.”
Yunzemo ati: “Iyo umuntu yitwaye neza muri iki kiciro ntaba yifashije we ubwe gusa ahubwo aba atanze umusanzu ukomeye mu iterambere ry’igihugu cyane ko urubyiruko ruzima ari mbaraga z’igihugu”
Dr. Nsanzimana Kandi yanashimiye Madamu Jeannette Kagame kuba yarashinze umuryango imbuto foundation wateguye uyu mwanya wo kuganiriza urubyiruko ku buzima bw’imyororokere.
Ni ihuriro ryitabiriwe n’urubyiruko rurenga 1500 ruturutse mu mpande zose z’igihugu.
Imbuto foundation isanzwe igira uruhare rukomeye mu kwigisha urubyiruko cyane cyane abangavu ubuzima bw’imyororokere ndetse ukanatanga amahirwe atandukanye mu rwego rwo gukomeza kuteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko.
Cyusa Simon