27-06-2026

Ubwicanyi bwakwiriye igihugu cyose, ba Col Nsengiyumva na Setako barimbura Abatutsi – Tariki ya 8 Mata mu mateka

0

Nyuma y’umunsi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangiye ku mugaragaro, ubwicanyi bwakwiriye mu gihugu cyose mu buryo bwihuse; abasirikare, abajandarume n’interahamwe bakoreye hamwe maze bahiga bukware Abatutsi aho bari hose barabica.


Interahamwe zishe Abatutsi mu bice bitandukanye by’igihugu birimo Nyamirambo, Bugesera, Kamembe, Zaza n’ahandi, abandi bajugunywe mu mugezi wa Mukungwa, abicanyi bavuga ko babohereje Arusha mu biganiro by’amahoro.


Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana bishe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga no mu Kigo cy’Abafureri b’Abayozefiti I Nyamirambo, ndetse n’abari bahungiye mu Ishuri rya St André i Nyamirambo barishwe.


Mu Karere ka Nyaruguru Abatutsi baribahungiye mu ruganda rw’Icyayi rwa Mata barishwe bose. Uwo munsi Abatutsi bageragezaga guhungira mu cyahoze ari Zaïre, Interahamwe zarabatangiraga, zikabakusanyiriza ahitwa Rusura, mu Murenge wa Bugeshi muri Gisenyi, ubundi zikabica.


Uwo munsi kandi nibwo Abatutsi bari bahungiye Mwiri ku musozi wa Nyawera (muri Kayonza) bishwe.


Col Anatoli Nsengiyumva yategetse ko Abatutsi bo ku Nyundo bari batishwe ku tariki ya 7 barimburwa. Yategetse Abasirikare n’interahamwe yari ashinzwe ko bica Abatutsi bose bari bari ku Nyundo mu kiliziya, abari mu iseminari, mu bitaro, mu mashuri atandukanye ku Nyundo n’abari bahishwe n’abandi baturage, bose barishwe harokoka mbarwa.


Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventisiti rwa Mudende muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.


Hishwe kandi Abatutsi baribahungiye ku Rusengero rw’Abadiventisiti rwa Bweramana muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu nahoni mu Karere ka Rubavu.
Mu Kinigi, Abatutsi baho barishwe bitegetswe na Setako Ephrem wari koloneli mu ngabo za Habyarimana. Uwo munsi Ingabo za FPR Inkotanyi zarahageze zibasha kurokora bake bari basigaye bataricwa.


Abatutsi bo muri Kinyinya mu mugi wa Kigali bagera muri 200 bari bahungiye mu kigo cy’Abadage cya radiyo yitwa Detscheuwele barishwe harokokamo abatutsi ba 3 gusa.
Twibuke twiyubaka.


https://youtu.be/NUMohOfl0hw?feature=shared


Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading