Amaraso y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi akomeje kubuza amahoro bene “Kinani” Habyarimana!

Abana b’umunyagitugu Habyarimana Juvenal wiyitaga “Kinani” wayoboye u Rwanda akaba by’umwihariko yarahembereye urwango rwakorewe Abatutsi mu gihe cy’imyaka irenga 20 y’ubutegetsi bwe, bongeye gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze mw’ibaruwa ifunguye banditse bagerageza kugira abere ababyeyi babo ku ruhare bagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.
Iyo baruwa yagiye ahagaragara mu mpera z’icyumweru gishize, yuzuyemo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bigaragarira mu nyito bahisemo gukoresha aho bakoze iyo bwabaga birinda kwandika “Jenoside yakorewe Abatutsi” mu gihe nyamara iyi nyito idashidikanywaho cyane ko yanemejwe na Loni, muri iyo baruwa kandi abana ba Habyarimana batagatifuza Nyina, Agatha Kanziga Habyarimana, mu gihe nyamara inkiko mpuzamahanga zikomeje kumukoraho iperereza ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Agatha Kanziga Habyarimana amaze imyaka 27 yihishe mu Bufaransa cyane ko iki gihugu cyanamwimye impapuro zimwemerera kubaho nk’impunzi, akaba by’umwihariko abayeho ubuzima bwa mpemuke ndamuke we n’abana be bose. Uyu mugore ni umwe mu bari bagize ‘Akazu’ kateguye kagashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. “Akazu” kari kagizwe n’abarimo musaza wa Kanziga Colonel Elie Sagatwa n’abandi bahutu b’abahezanguni bari bahuje umugambi wo gutsemba Abatutsi.
Hari kandi amakuru yizewe ahamya ko usibye kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Kanziga ari we wivuganye umugabo we Habyarimana abifashijwemo n’agatsiko k’abahezanguni bo mu “Akazu” barimo Col. Sagatwa.
Andi makuru kandi anyomoza ibya bene Habyarimana bashaka kwerekana ko ari umwere, ni ayerekana ko usibye no kuba yaragize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, yahoze yanga Abatutsi urunuka mbere y’uko anaba Perezida w’u Rwanda, bikaba byaragiye bigaragarira mu nyandiko, mu itangazamakuru, no mu mbwirwaruhame yatambutsaga zihishura uburyo yatotezaga abatutsi binyuze mu kubumvisha ko atari Abanyarwanda ko kandi abari barahunze ubwicanyi guhera 1959 bari impunzi zitagomba kugaruka mu gihugu we yagereranyaga n’ikirahure “cyuzuye amazi” ko batahutse ayo “mazi yameneka!” – Imvugo ubwayo yacaga amarenga ku mugambi wo kurimbura Abatutsi.
Iriya baruwa ije ikurikira kuba abana ba Habyarimana bamaze iminsi bifatanya n’abandi bana bafite ababyeyi bakoze Jenoside bagiye bishyira mu dutsiko nka ‘Jambo ASBL’ n’utundi aho birirwa ku mbuga nkoranyambaga basakuza ari nako bagira abere ababyeyi babo banaharabika ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni na nyuma y’uko Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, agiriye uruzinduko mu Rwanda akemeza ko benshi mu bagize uruhare muri Jenoside bihishe yo bazashyikirizwa ubutabera bidatinze, muri bo rero harimo na Agatha Kanziga Habyarimana unafatwa nk’intandaro y’agatotsi mu mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wari umaze imyaka 27 uhagaze nabi.
Imbwirwaruhame ya Perezida Macron yateye ubwoba interahamwe zihishe hirya no hino mu Bufaransa kubera Jenoside yakorewe Abatutsi zasize zikoze.
Aba bene ‘Kinani’ n’abandi bakomeje kwerekana gushyigikira bene wabo ba Habyarimana n’umugore we Agatha Kanziga barigiza nkana kandi ikinyoma cyabo ntikizigera gitsinda ukuri kw’ibyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, gushaka guhanagura bene ibi byaha ntibizabaha amahoro. Abo bose bakwiye kumenya ko icyaha cya Jenoside kidasaza kandi ko akaboko k’ubutabera kazasabasanga mu miheno bihishemo yose!
Bene “Kinani” bakwiye kumenya ko nyina Agathe Kanziga, ari interahamwe kabombo ifite amaraso y’Abatutsi ku ntoki kandi akaba atari hejuru y’amategeko; bityo akaba azagezwa imbere y’ubutabera akaryozwa ibyaha yakoze cyane ko ibimenyetso bimushinja bihari ku bwinshi.
Ellen Kampire