24-04-2024

CNRD/FLN ikomeje guhandurwa: Col.Uwayo Juventus yishwe.

Col.Uwayo Juventus wari ushinzwe ibikorwa bya gisilikare muri CNRD/FLN hasize icyumweru yiciwe mu mirwano yahjeu izi Nyeshyamba n’ingabo z’uBurundi.

Amakuru ava muri Komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoki,Repubulika y’u Burundi iaratangaza ko kuva kuwa 14 Kamena 2021 mu ishyamba rya Kibira hari ibikorwa byo kwirukana umutwe witwaje intwaro wa FLN uvugwaho guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.

Urupfu rwa Col.uwayo Juventus rwari rwatangiye guhwihwiswa kuwa kabiri taliki ya 15 Kamena 2021,ariko rukaba rwarajwe kwemezwa n’umwe mu ntwazangabo z’igihugu cy’uBurundi wo ku rwego rwa Ofisiye utarashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we mu kiganiro yagiranye n’isoko y’amakuru yacu iri Mabayi.

Uyu Musilikare yavuze ko habaye kurasana gukomeye ubwo Ingabo z’icyo gihugu zari mu muhigo ziza kugwa mu mutego w’itsinda rito ry’abarwanyi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda,muri uko kurasana akaba ariho Col.Uwayo Juventus yaje kwicirwa hamwe n’abandi basilikare 8 bari kumwe nawe,babiri bafatwa mpiri.

Inyeshyamba za FLN ziyobowe na Gen.Major Hakizimana Jeva zigizwe n’abarwanyi basize bakoze Jenoside mu Rwanda benshi bakaba baravuye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR,ubwo uyu mutwe wacikagamo kabiri inyeshyamba za FDLR zari ziherereye muri Kivu y’Amajyepfo zigashinga CNRD UBWIYUNGE yari ikuriwe na Gen.Irategeka Wilson waje kwicwa na FARDC ahitwa I Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo.

Col Uwayo Juventus ni muntu ki?

Amazina ye y’ukuri yitwa Uwimana Juventus yavutse mu mwaka wa 1971,avukira muri Komini Mutura Perefegitura ya Gisenyi,amashuri yisumbuye yayigiye muri Koreji Inyemeramihigo,naho amashuri makuru ayarangiriza muri Kaminuza y’uRwanda i Butare mu ishami ry’amashanyarazi.Ni mwene Kapiteni Busokoza wari umusilikare muri EXFAR.

Juventus yinjiye mu gisilikare cy’Abacengezi ahagana mu mwaka wa 1998,aho yakoze ibikorwa bitandukanye,yinjira mu ishuri rikuru rya ESM ahagana muri 2000,ubwo CNRD UBWIYUNGE muri 2016 ,yavukaga Juventus yari afite ipeti rya Majoro yashinzwe imirimo inyuranye,apfuye ashinzwe ibijyanye n’imirwano mu Ishyamba rya Kibira asize umugore n’abana batanu bakaba bo bari baratashye mu Rwanda.
Inkuru dukesha Rwandatribune

Mugenzi Felix:

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading