06-12-2023

Akumiro: Gufunguza se biranze, Carine Kanimba yeruye gushyigikira Interahamwe n’ibigarasha

1

Uwitwa Carine Kanimba yamenyekanye mu maso no mu matwi ya benshi mu mpera z’umwaka ushize ubwo yavuzaga induru amanywa n’ijoro ku mbuga nkoranyambaga atagatifuza Paul Rusesabagina, ikihebe giherutse gusabirwa gufungwa burundu bw’uruhare rukomeye cyagize mu bitero by’iterabwoba byahitanye Abanyarwanda icyenda hagati y’umwaka wa 2018 na 2019.

Uyu Kanimba ubusanzwe yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yamutwaye ababyeyi be bombi, gusa yumvikana avuga ko Rusesabagina ari “Papa” we, imvugo ahuza no kuba uyu mugabo yaramureze kuva mu bwana bwe kugeza muri Kanama 2020 ubwo yafatirwaga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe.

 

Kanimba agiye kumara umwaka yifashisha imbuga nkoranyambaga aho ndetse ajya no mu itangazamakuru mpuzamahanga agatanga amakuru y’impuha kuri Rusesabagina ari nako aharabika Leta y’u Rwanda, noneho mu minsi ishize yari mu bukangurambaga bwo “gusakuza cyane” nk’imwe mu nama ngo yagiriwe na Rusesabagina kugira ngo “afungurwe”.

 

Nyuma yo kubona ko ibyo gufunguza Rusesabagina bidashoboka cyane ko inkiko z’u Rwanda zigenga aho zidakoreshwa n’uwo ari we wese cyangwa ngo zotswe igitutu, Kanimba, imfumbyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatunguye benshi ubwo noneho yiyemezaga kwisunga abamugize impfubyi aho ahari yibwira ko ari bo bazamufasha gufunguza “umubyeyi” gito Rusesabagina!

Mu gukora ibyo, Kanimba ntasiba kugaragara mu byiswe “imyigarambyo” ibera ku mbuga nkoranyambaga yitabirwa ahanini n’abagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bihishe Iburayi, akaba mu buryo bweruye ashyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwiza n’interahmwe ndetse n’ibigarasha aho nawe ajya yerura akavuga ko mu Rwanda habayeho jenoside ebyiri.

Kanimba kandi ku mbuga nkoranyambaga ze yirirwa yandikaho amagambo menshi asebya u Rwanda, akaba by’umwihariko adasiba gutuka byeruye Umukuru w’igihugu Paul Kagame; ibintu bibabaje binateye ubwoba kubona uwakurokoye umuhindukirana ukamwitura kumutuka no kumuharabika.

Ku rundi ruhande, uyu mukobwa si we wenyine urerwa na Rusesabagina cyane ko uyu mugabo afite abandi bana barimo abo arera n’abo yibyariye, icyakora kuba Kanimba ari we wiyemeje kwirirwa aburanira Rusesabagina ari nako yishora mu bindi byaha birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi we ubwe yarokotse, abenshi babifata nko guta umutwe aho akwiye kwegera abaganga akamenya niba nta kibazo afite.

Carine Kanimba aragirwa inama yo gucisha macye no gucunga ururimi rwe kuko amagambo ye atazagira icyo ahindura ku kirego cya Rusesabagina.

 

𝐌𝐮𝐠𝐞𝐧𝐳𝐢 𝐅𝐞𝐥𝐢𝐱

About Author

1 thought on “Akumiro: Gufunguza se biranze, Carine Kanimba yeruye gushyigikira Interahamwe n’ibigarasha

  1. Erega uriya mukobwa wajyirango baramu foromase? Iyo kaza nokuba kararongowe buriya umugabo yajyiye akajyira inama, buriya wabona yaraziko azaba minisitiri muri leta ya Rusesa.

Leave a Reply

%d