Bene “Kinani” bari kwicira isazi mu jisho mu Bufaransa

Abana ba Habyarimana Juvenal “Kinani” wahoze ari perezida w’u Rwanda akaba by’umwihariko yarateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga bakora iyo bwabaga ngo bagire umwere Se ubabyara, gusa impamvu ibibatera ubu yamaze kumenyekana.
Amakuru yizewe dukesha umusomyi wa 250TV uri mu Bufaransa aho aba bana baba, atubwira uburyo Bene Habyarimana mu mpamvu nyinshi zituma bahora bashaka kwigaragaza no kurengera ababyeyi babo ari uko babayeho ubuzima bubakomereye aho kubona icyo bashyira ku munwa bibagora cyane, nk’umukobwa mukuru wa Kinani witwa Jeanne ubana na nyina Agathe Kanziga , kuri ubu akora akazi mu iduka ryitwa “My Auchan” mu nkengero z’umugi wa Paris akaba akora kuri Caisse.
Jeanne ariko kandi akaba akunze kwihisha uwitwa umunyarwanda wese iyo amubonye aje muri iryo iduka kuko ngo bimutera ipfunwe. Impamvu imutera urwikekwe ni uko iryo iduka rikunze gukoreramo abanyeshuri baba bimenyereza akazi kuko bahembwa intica ntikize mu gihe bategereje kubona indi mirimo.
Undi mwana witwa Léon Habyarimana ukunze kwirirwa ku rubuga rwa Twitter aho atera akirizwa n’agatsiko kazwi nka “Jambo ASBL “ kagizwe n’abana bafite ababyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse banakurikiranyweho n’inkiko Gacaca ndetse n’inkiko mpuzamahanga.
Uyu Leon Habyarimana nawe akora akazi atishimira aho apakurura imizigo mu makamyo akongeraho no guterura ndetse no gupakira za “palettes ” mu bubiko.
Wowe usoma iyi nkuru wakwibaza uburyo abana b’uwahoze ari umukuru w’igihugu bakora imirimo isuzuguritse nk’iriya mu gihugu cyateye imbere nk’Ubufaransa! Impamvu rero aba bose bakora iriya mirimo igayitse ni uko Abafaransa benshi babazi kandi bazi ibyo ababyeyi babo bakoze mu Rwanda bityo bakaba badashobora
kubizera no akazi keza kandi kanabahemba neza.
Tubibutse ko aba bana ba Habyarimana bakunze gushinja ubuyobozi bw’u Rwanda ko rufite uruhare mu ihanuka ry’indege ya Se wapfuye tariki 6 Mata 1994 aho yari kumwe n’uwari Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira. Ariko kandi Nyina Agathe Kanziga, yahunze ku wa 9 Mata 1994, aza kugera mu Ubufaransa mu 1998. Kanziga akaba kuri uyu munsi agikorwaho iperereza ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho afatanyije dosiye na Paul Barril wahoze ari Umujandarume mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abana ba Habyarimana bakwiye kumenya ko ibyaha bya Agathe ndetse na se bizakurikiranwa n’ubutabera kandi bakabihanirwa. Yaba Leon cyangwa Jeanne kuba birirwa basakaza ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga ntibizahindura ukuri kw’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ellen Kampire
1 thought on “Bene “Kinani” bari kwicira isazi mu jisho mu Bufaransa”