10-06-2023

Ibyo wamenya kuri Col Théoneste Bagosora, umuhezanguni wapfiriye muri gereza yo muri Mali

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 25 Nzeli nibwo inkuru yabaye kimomo ko Col Théoneste Bagosora, umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yapfiriye muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye muri Mali aho yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 35 kubera uruhare rwe muri Jenoside.

Iyi nkuru yatangajwe bwa mbere ku rukuta rwa Facebook rwa Achille Bagosora, umuhungu w’uyu muhezanguni, gusa ntiyasobanuye icyahitanye se n’ubwo hari amakuru ahamya ko Bagosora w’imyaka 80 yari amaze iminsi yivuriza mu bitaro byo muri Mali.

Bagosora azwiho by’umwihariko kuba yarahanuriye Abatutsi ‘Imperuka’ mu 1993, akaba igikomerezwa mu ‘Kazu’ ndetse no muri ‘‘escadrons de la mort’, agatsiko kashinzwe mu myaka ya 1990 kagamije kwica abo Leta y’umunyagitugu Juvenal Habyarimana n’abahezanguni b’Abahutu babaga badashaka barimo abanyapolitiki n’Abatutsi, nyuma y’itangizwa ry’urugamba rwo kubohora igihugu.

Uyu muhezanguni ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga yari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ingabo, umwanya wasaga nk’uwa politiki kabone n’ubwo uwari uwicayemo yari umusirikare mukuru.

By’umwihariko indege ya Habyarimana imaze kuraswa tariki 7 Mata 1994, ubutegetsi bwasigaye mu biganza bya Bagosora, mu buryo bw’urwiyerurutso buhabwa Sindikubwabo Théodore wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko; nk’uwavugaga rikijyana Bagosora yakoresheje ububashe bwe bwose maze yica Abatutsi batagira ingano barimo n’abayobozi bakuru batavugaga rumwe n’ubutegetsi bw’akazu.

Bamwe mu bari abayobozi bishwe na Bagosora harimo Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe, Kavaruganda Joseph wari Perezida w’Urukiko Rushinzwe kurinda itegekonshinga, Nzamurambaho Frédérick wari Perezida w’Ishyaka rya PSD akaba na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Ndasingwa Landuard bitaga “Lando” wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abandi benshi.

Uyu muhezanguni kandi yari yararahiriye “gutsemba abatutsi ku buryo nta mututsi uzongera kubaho mu Rwanda,” uyu mujenosideri kabombo wahamwe n’icyo cyaha hari n’ubwo yasubije umunyamakuru ati:” Abo bavuga ko nagize uruhare mu kubica bazazuke baze babinshinje!” amagambo ahora ashengura abafite ababo bishwe n’uyu muhezanguni.

Bagosora yafatiwe muri Cameroon tariki ya 9 Werurwe 1996 ahita yoherezwa i Arusha mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ku wa 23 Mutarama 1997. Ku wa 18 Ukuboza 2008, ICTR yahamije Bagosora icyaha cya jenoside n’ ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Tariki ya 6 Werurwe 2019, Bagosora yasabye Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) kurekurwa atararangiza igifungo cye. Muri Mata uyu mwaka umucamanza yamwimye ayo mahirwe kubera imyitwarire ye itari yakabaye myiza ndetse n’uburemere bw’ibyaha ashinjwa.

Urupfu rwa Bagosora rwabaye agahinda kenshi ku ntererahamwe n’abazikomokaho kuko bose babigaragarije mu koherereza ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we, kw’isonga ni Bene Mbonyumutwa bose aho bava bakagera, bene “Kinani” Habyarimana, n’zindi nterahamwe zihishe hirya no hino ku Isi.

Mugenzi Felix

Leave a Reply

%d bloggers like this: