24-04-2024

Jambo ASBL iri gukoresha umugore w’umuhezanguni Shyaka Gilbert mu icengezamatwara ryayo k’U Rwanda

Agatsiko k’urubyiruko rukomoka ku nterahamwe zahekuye u Rwanda zihishe hirya no hino i Burayi kazwi nka ‘Jambo ASBL’ kari gukoresha umugore witwa Dushimirimana Antoinette mu mugambi wako wo guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo.

Ni nyuma y’uko uyu mugore utuye mu majyaruguru y’u Rwanda, Akarere ka Gicumbi kimwe n’umugabo we akaba n’umuhezanguni witwa Shyaka Gilbert, muri Kanama uyu mwaka bacuze umugambi wo gutorokera muri Uganda bigahira umugabo ariko nyamugore agatabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.

Ageze muri Uganda, Shyaka yakiriwe nk’intwali na bamwe mu bakozi b’urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda (CMI) maze bahita bamujyana mu birindiro byabo biri mu Karere ka Kabale.

Uko gutoroka kwatewe n’ibyaha bitandukanye kandi bikomeye birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi Shyaka yakoraga yifashishe urubuga nkoranyambaga rwa YouTube aho yahabwaga ibiganiro n’abarimo Niyonsenga Dieudone wiyita Cyuma Hassan, Aimable Karasira, Uwimana Agnes n’abandi.

Uyu mugabo kandi yari afite umuyoboro we bwite yise ‘Ijwi ry’Imfubyi’ kuri YouTube yanyuzagaho ibitekerezo bye b’ubuhezanguni.

Nyuma y’aho MY25OTV igaragaje ukuri kose kuri Shyaka Gilbert, abo muri Jambo ASBL barangajwe imbere na Denize Zaneza umukobwa w’interahamwe Sebatware bahise bategeka Niyonsenga Dieudone wiyita Cyumba Hassani basanzwe bakorana mu gutangaza inkuru z’ibihuha, kujya gushaka umugore wa Shyaka ndetse banamutegeka kuvuga ko yakorewe iyicarubozo ndetse ko yanafashwe azira ibyaba by’umugabo we.

Tariki ya 22 Nzeri abambari ba Jambo ASBL bacuze undi mugambi wo kwandika ibaruwa bayitirira ko ari iyo umugore wa Shyaka yandikiye Perezida wa Repubuika amusaba kumurenganura aho yavugaga ko umugabo we “yaburiwe irengero” ndetse ko nawe ubwe yakorewe iyicarubozo.

Iyo baruwa bayicishije ku rubuga rwa Twitter rwafunguwe mu mazina ya Dushimirimana Antoinette ndetse baza no gusaba BBC Gahuzamiryango kwandikamo inkuru; ibintu byakozwe bigizwemo uruhare n’abarimo Denise Zaneza na Marius Komeza mw’icengezamatwara (propaganda) risanzwe rikorwa na Jambo ASBL mu rwego rwo guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ukuri guhari ni uko uyu mugore ubwo yafatirwaga mu cyuho agerageza gusohoka mu gihugu binyuranyije n’amategeko, yafunzwe nk’abandi banyabyaha bose nyuma akaza kurekurwa, ariko mu kiganiro yahaye Ishema TV yabeshye ko ngo yafatiwe iwe mu rugo.

Amwe mu magambo ataravaga mu kanwa ka Shyaka mu biganiro yatangaga kuri YouTube yiganjemo apfobya Jenoside yakorewe abatutsi, yanavugaga ko ngo Leta yishe mukuru we nyamara bizwi ko uwo avuga ko “yishwe” afunzwe kubera ibyaha by’ubujura.

Denise Zaneza, Marius Komeza, Niyonsenga Dieudone wiyita Cyuma Hassan n’abandi bo muri Jambo ASBL ibyo barimo bagomba kumenya ko bitazabahira kuko abanyarwanda barahumutse bazi icyiza n’ikibi, ibi byose byo guhimba ibinyoma no gushaka kwangisha abanyarwanda Leta bizahora bibapfubana.

Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading