10-06-2023

Urwishigishiye ararusoma: Idamange yakatiwe imyaka 15, mu gihe Freeman Bikorwa wamushutse yigaramiye!

 

 

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021, Urukiko Rukuru uregereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibi, rwakatiye igifungo cy’imyaka 15 Idamange Iryamugwiza Yvonne.

Urukiko kandi rwaciye uyu muhezanguni ihazabu ya miliyoni ebyiri nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ni ibyaha Idamange atakoze ku bwe kuko yagiwe mu matwi na Singirankabo Freeman Bikorwa uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika wigize “umwami” w’imbuga nkoranyambaga aho azikoresha aharabika Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwayo ari nako acamo abanyarwanda ibice.

Muri Gashyantare 2021, Idamange ni bwo yamenyekanye akoresheje urubuga rwe rwa Youtube aho yatambutsaga ibiganiro bigumura abanyarwanda, bituka ubuyobozi bw’u Rwanda, nyuma aza gutabwa muri yombi kuri 15 Gashyantare 2021.

Amagambo asesereza Idamange yagiye akoresha yagiye yamaganwa n’abantu benshi ariko by’umwihariko ababaza abacitse ku icumu kuko yabaga yuzuyemo gushinyagura, uyu muhezanguni kandi yamaganwe n’umuryango we ku isonga umugabo we cyane ko yagaragaje ko yitandukanyije n’ibikorwa bye.

Gukatirwa kwa Idamange bikwiye kubera isomo rikomeye abandi batekerezaga kwishora mu byaha nk’ibyo yakoze; agapfa kaburiwe ni impongo!

Ellen Kampire

Leave a Reply

%d bloggers like this: