Amashyaka ya Opozisiyo arwanya Leta y’u Rwanda ni nk’ isenene zirwanira mu icupa

Abihurije hamwe barwanya leta y’u Rwanda bakomeje gusaza imigeri nyuma yuko ibibazo byo mu mashayaka yabo bibaye ingutu kubera imyiryane ndetse n’urwango bikomeje kuvuka hagati yabo buri munsi, inama iherutse kubahuriza hamwe mucyo bise Rwanda Bridge Builders’ imyanzura yafatiwemo ntibayivugaho rumwe.
Kuwa 23-24 Gicurasi uyu mwaka, nibwo habaye Inama yahuriwemo n’imiryango yigenga n’amashyaka yo muri opozisiyo bikorera hanze y’u Rwanda bigera kuri 36 mu cyiswe “Rwanda Bridge Builders” yabaye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, imyanzuro yafatiwemo ntabwo bayemeranwaho kuko ngo hari abimwe ijambo ahubwo bakagendera ku byifuzo bya bamwe gusa.
Richard Rugira Kayumba, umuhezanguni nawe washinze ingirwa shyaka ryitwa National Peoples’s Concern_NPC, waruri muri iyi nama ariko akayirukanwamo itarangiye ku mpamvu zuko ibitecyerezo yatanze bitanyuze abayiteguye, mu nyandiko yashyize hanze igamije guhakanya imyanzuro y’ibyatangajwe ko opozisiyo na sosiyete civile nyarwanda byashyize hamwe, yavuze ko iyo nama yateguwo kunyungu z’umutwe w’iterabwoba wa RNC, P5 na Rengera Bose, aho we avuga ko umugambi wiyo nama ntacyo wageza ku banyarwanda ahubwo ari kunyungu z’abantu ku giti cyabo.
Rugira, ugaragara kenshi mu nyandiko zisebya ubuyobozi bw’u Rwanda ntiyatinye gushyira ku karubanda icyihishe inyuma yiyi nama, aho yagize ati:” iriya nama ntiyatumiwe kugirango tuganire ahubwo yatumiwe kugirango dukoreshwe mugusinya ibyo tutemera tutanazi ingaruka bizatugiraho, ikiswe ‘RWANDA BRIDGE BUILDERS’ ni RNC/P5, RENGERA BOSE, byambaye urundi ruhu, niba waranze kubiyoboka kera, waba wabiyobotse ubu kubera kudakoresha ubushishozi”.
Iki kandi amenshi muri aya mashyaka yari yitabiriye iyi nama ngo yatangajwe nuko RNC ariyo yagaragaye cyane mu gutanga ibitecyerezo ndetse n’umurongo kandi ngo ari umutwe w’iterabwoba, aho Richard Rugira yavuze muri aya magambo “Ikindi muzirikane ko RNC ikirwana no kuba yariswe umutwe w’iterabwoba, birakwiye ko twese twambara icyo cyaha tubitewe no kutabona ubutiriganya dukoreshwa?”
Ibi byatumye benshi mu bari bitabiriye iyi nama banenga imitegurwe yayo ndetse nicyo yarigamije aho bavuga ko ari ubwihisho bwa RNC, kuko ngo P5 yo isigaye ku zina gusa.
Ibi ntibitangaje kuko munyaka 20 ishize imitwe y’amashyaka akarore ahanze y’igihugu menshi agizwe nabasize bakoze jenoside abandi nabo bahunze igihugu kubera ibyaha bagiye bakurikiranwe bagashinga udushyaka twa baringa kugirango bahabwe ubuhungiro mu bihugu by’uburayi na amerika bagiye bagerageza kwihuza ariko, bagatandukana batararenga umutaro.
Ingero twabaha ni nyinshi, Ihuriro ryitwaga FCLR UBUMWE ryari rigizwe n’amashyaka nka FDLR, CNR Intwari na PS Imberakuri ryasenyutse nyuma y’amezi atanu gusa rimaze rishyinzwe.
Naho Impuzamashyaka P5 yari igizwe n’amashyaka atanu(5) ariyo; FDU Inkingi, PS Imberakuri, Amahoro People Congre (Amahoro-PC), Rwanda National Congress (RNC) na PDP – Imanzi, nawe kuri ubu ukaba uri mu marembera kuko 2 muriyo yamaze gusezera.
Uvuze iby’amahuriro kandi ntiwabura kuvuga iyitwa MRCD-Ubumwe ryashinzwe na Paul Rusesabagina waje gusimburwa n’interahamwe Irategeka Wilson, kugeza ubu iyi mpuzamashyaka nayo isigaye ku izina gusa kuko nta n’ibikorwa byayo bikivugwa dore ko amwe mu mashyaka ayigize asa n’ayamaze gusenyuka uhereye kuri RRM ya Nsabimana Callixte Sankara naho RDI Rwanda-Nziza ya Faustin Twagiramungu naryo ribaho ku izina gusa kuko rigizwe na Twagiramungu gusa.
Amakuru ducyesha umwe mu banyarwanda bahoze muri aya mashyaka ariko akaba yaritandukanije nayo, yadutangarije ko imiterere n’imikorere y’abarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda baba muri aya mashyaka, urwango bafitanye hagati yabo ruruta cyane urwo bafitiye leta y’u Rwanda.
Kugeza ubu Gilbert Mwenedata, wigeze kuba umukandida wigenga mu matora y’umukuru w’igihugu mu mwaka 2017, niwe uri kugerageza guhuza amashyaka abatavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda mucyo bise Rwanda Bridge Builders’ ugasanga ari bimwe bya so ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye kuko ibyananiye ba Rukokoma, Kayumba Nyamwasa, Paul Rusesabagira, Ingabire Victoire Umuhoza, sinzi icyo we azabishoboza.
Aka wa Mugani ngo “Ububwa buravukanwa.”, ibibazo bigaragara muri ano mashyaka arwanya ubuyobozi bw’u Rwanda ni amatakirangoyi, kuko Umunyarwanda ariwe wivugiye ko uwari wese wese wanga U Rwanda nta mahoro azabona.
Bararye bari menge kuko imigambi ndetse n’imyanzuro yavuye muri izo nama ntibizabahira.