Amerika yohereje mu Rwanda Oswald Rurangwa, interahamwe kabombo yamaze Abatutsi ku Gisozi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukwakira, ubushinjacyaha bw’u Rwanda burakira interahamwe kabombo yitwa Oswald Rurangwa alias Rukemuye, woherejwe n’ubushinjacyaha bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo aryozwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoze.
Ni ibyaha iyi nterahamwe yakoreye ku Gisozi, Akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali aho yakoresheje ububasha yari afite cyane ko yari umwe mu bavuga rikijyana muri kariya gace aho yari umuyobozi w’ishuri nyuma aza kugirwa ‘konseye’ ndetse anaba perezida w’interahamwe.
Iyi nterahamwe kandi yayoboye ibitero byinshi byahitanye Abatutsi batagira ingano, niwe washyizeho za bariyeri nyinshi muri Gisozi, kandi niwe watoranyaga abagomba kujya mu nterahamwe dore ko ari nawe watangaga intwaro zo kurimbura Abatutsi, nk’uko bihamywa n’abamuzi neza.
Mu buhamya butangwa n’abazi uyu Rurangwa bukomeza bugaragaza ko yakoranaga bya hafi na Col Renzaho Tarisisi, umwe mu bari abasirikare bakuru ba “FAR” bazwiho kuba barayoboye umugambi wo kurimbura Abatutsi mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.
By’umwihariko Rurangwa yari yarahawe n’imodoka yamufashaga mu kazi ko kurimbura Abatutsi mu buryo bwihuse.
Iyoherezwa mu Rwanda kw’iyi nterahamwe ni inkuru yashimishije abanyarwanda batari bake ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abarokokeye ku Gisozi.
Umwe muri bo yagize ati, “Ruramgwa naze mu Rwanda maze arebe ibyo yifuzaga ko bitagezweho, abo yamariye abantu bagiye kubona ubutabera.”
Rurangwa abaye umuntu wa gatandatu woherejwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gihugu cyari giherutse kohereza Munyenyezi Béatrice wageze mu Rwanda tariki ya 16 Mata 2021.
Ntawuzahemukira u Rwanda ngo bimugwe amahoro kandi icyaha cya Jenoside ntikijya gisaza, ibi ni isomo ku bandi bajenosideri bose bakidegembya mu mahanga, baririwe ariko ntibaraye!
Mugenzi Felix