Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu w’Abanyamerika watangaje ko Ben Rutabana yashimuswe na CMI, ku nyungu za Pererezida Museveni

Ibinyamakuru bikoreshwa n’urwego rw’ubutasi bwa leta ya Uganda birimo SoftPower na Commandpost bimaze iminsi bikwarikwaza ikinyoma ko umwe mubagize umutwe w’iterabwoba wa RNC, Ben Rutabana yashimuswe n’u Rwanda ndetse yanishwe, nyamara umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (IRHRI) wamaganye ibi binyoma ndetse, uvugako abari inyuma y’uyu mugambi w’ishimitwa rya Rutabana ari abagize ubuyobozi bukuru bw’inzego z’umutekano muri Uganda bakorana n’ikihebe Kayumba Nyamwasa.
Ikinyamakuru Vanguardnews.ug cyo muri Uganda giherutse gusohora inkuru yarifite umutwe ugenecyereje mu Kinyarwanda wagiraga utu “Ikinyamakuru cyo muri Uganda cyasibye inkuru mpimbano ku rupfu rwa Ben Rutabana”. Muri iyo nkuru cyavugaga ko ikinyamakuru Softpower cyasohoye inkuru idafite gihamya ivuga ko Ben Rutabana yashimuswe n’u Rwanda, aho ngo cyagendeye ku buhamya buhimbano bw’uwahoze mu gisirikare cy’u Rwanda Lt Gerald Tindifa ndetse ngo n’umusirikare utazwi wo muri M23. Nyamara nyuma yaho umunyaryango urengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu w’abanyamerika IRHRI, ukoze ubucukumbuzi n’ubusesanguzi ku ibura rya Rutabana, iyi nkuru ya Softpower yahise isibwa ndetse no kumbuga nkoranyambga hose ikurwaho.

Greg Smith Heaven, umuyobozi mukuru ndetse akaba n’uwashinze uyu muryango w’abanyamerika uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ukora iprereza ku irigiswa rya Ben Rutabana, yamaganiye ibi binyoma bya Softpowe na commandPost, avuga ko ikihishe inyuma yabandika izi nkuru ari umugambi wo gusibanganya ibimenyetso ry’ibura rya Rutabana. Yakomeje avuga ko amakuru bamaze gukusanya ndetse nandi bagishakisha ko ari y’impamo, ko nta kuboko k’u Rwanda kugaragara mu ibura rya Ben Rutabana, ahubwo uruhare runini ku ibura rye rushingiye ku nyungu bwite z’ikihebe Kayumba Nyamwasa ndetse na bamwe mu bayobozi bakomeye b’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda.
Mu kiganiro Mr Greg Smith Heaven yagiranye n’ikinyamakuru Vanguardnews.ug yakomeje avuga ko afite gihamya ko Rutabana ameze neza , akiri muzima kandi ari muri Uganda. Greg Smith yavuze ko igitutu bakomeje gushyira kubayobozi bakuru ba Uganda cyerekana ko Perezida Museveni afite inyungu mu kibazo cya Ben Rutabana ndetse nibiri kumukorerwa byose.
Greg yashimangiye ko abantu bakomeje gukwirakwiza ibinyoma ko Ben Rutabana yapfuye, ari abakozi b’ikihebe Kayumba Nyamwasa, ushaka kujijisha imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwantu ikomeje gukora iperereza ku iburya rye ndetse n’igihugu cy’ubufaransa Rutabana yarafitiye ubwenegihugu.
“Ndabizi neza ko igihe cyose dushyize hanze inyandiko zigaragaza amakuru ku irigiswa rya Ben Rutabana, duhura nibishaka kuduca intege bituruka mu bacuze umugambi wo ku mwica, ku mpamvu yuko bazi neza ko tubazi neza kandi tuzi n’imigambi yabo”, Greg yakomeje avuga ko we n’umuryango ayoboye bazakomeza gushyira hanze aba bantu batagira umutima kandi bo ubwabo bazabona ko hano ku isi ntahantu nahamwe wakwihisha.
Greg, yavuze ko abandika inkuru mpimbano ku ibura rya Ben Rutabana nka Softpower nta bumuntu bakigira, aho yatanze urugero ko biteye isoni kubona bavuga ko bahawe ubuhamya na Lt Tindifa utakibarizwa mu ngabo z’u Rwanda, bakamukoresha nk’intwaro irwanya imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzi bw’ikiremwa muntu ndetse n’ibihugu bigendera kuri Demokarasi. Grey ati :”ibi bikorwa byose ndasubirwaho ni ibirwanya uburenganzira bwa muntu ndetse n’amahame y’umuryango mpuzamahanga uharanira uburengenzira bw’impunzi, UNHCR.
Umuyobozi w’uyu muryango uharanira uburengazira bw’ikiremwamuntu IRHRI, Grey, yavuze ko azi neza ko yaba Lt Tindifa ndetse n’umukomando wa M23 ntanumwe wigeze atanga ubuhamya ku ibura rya Ben Rutabana, ati :” byonyine igikorwa cyo gusiba inkuru yari yakozwe bigaragaza uburyo ibyo bari bakoze ari ibihimbano. Kuko dufite amakuru avuga ko Tindifa kuva yagera muri Uganda nta kinyamakuru na kimwe bigeze bagirana ikiganiro, ahubwo Tindifa ubwe yavuze ko yatangajwe ko kwibona mu kinyamakuru kivugako kigendeye ku makuru yatanze mugihe we avugako ibyo ntabyo yigeze avuga ntanaho yahuriye nicyokinyamakuru”. Grey yongeyeho ko abantu bihisha inyuma y’inkuru zitangazwa n’ibi binyamakuru babikora mu nyungu zabo bwite.
Grey ndetse ngo wagerageje no kuvugana no ku ruhande rw’u Rwanda yatangaje ko leta y’u Rwanda yamutangarije ko Ben Rutabana atigeze akandagira kubutaka bw’u Rwanda, ko ari umuntu ushakishwa n’ubutabera kugirango aryozwe ibyaha yakoze. Tubibutse ko Rutabana yari umukomiseri ushinzwe kongerera ubushobozi abanyamuryango b’umutwe w’iterabwoba wa RNC washinzwe n’ikihebe Kayumba Nyamwasa, kuri ubu bivugwa ko afitwe n’urwego rw’ubutasi bw’ingabo za Uganda ku kagambane ka Perezida Museveni na Kayumba Nyamwasa.
Umwanditsi: NKURAYIJA DAVID