06-12-2023

Ingabire Victoire Ntahinduka, bimwe mu bikorwa byamuranze nyuma y’imyaka 2 ahawe imbabazi

0

Tariki ya 15 Nzeri 2018 ni umunsi Ingabire Victoire yarekuwe asigaje imyaka irindwi ku gifungo cy’imyaka 15 yakatiwe mu Ukuboza 2013, amaze guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika asubira mu buzima busanzwe.

Iki gikorwa cyavugishije benshi, mu Rwanda no mu mahanga, ndetse uwo mwaka uhabwa izina ry’umwaka w’imbabazi kubera uburyo Umukuru w’Igihugu yababariye benshi. Ingabire, ageze hanze, ntiyashatse kwerura ngo avuge ku mbabazi yahawe cyangwa ngo asobanure neza ko yazisabye n’icyo yazisabiye.

Ni mu gihe hari ibaruwa yandikiye Perezida Kagame ku wa 6 Ugushyingo 2011 mu gihe cy’urubanza n’indi yo mu 2018 asaba imbabazi. Iyo mu 2011 hari aho igira iti “Nyakubahwa Muyobozi Mukuru w’Igihugu cyacu, ari mwe ku giti cyanyu, ari n’umunyarwanda uwo ari we wese waba warakomerekejwe k’umutima n’imvugo cyangwa inyandiko zanjye, mbisabiye imbabazi.”

Mu kiganiro Ingabire Victoire yagiranye na BBC yavuze ko usaba imbabazi ku cyaha wakoze kandi nta rukiko ngo yigeze yemerera ko yakoze icyaha, nta n’ubuyobozi bw’igihugu yigeze yemerera ko ngo yakoze icyaha icyo aricyo cyose cyagombaga kumfungisha.

Ibikorwa byo gushaka abayoboke b’abahutu yinjiza mu ngirwashyaka rye

Nyuma y’amezi umunani gusa afunguwe Ingabire Victoire, yaje gufatirwa i Kirehe mu ntara y’uburasirazuba ahitwa Sun City Motel aho yari yateguye inama yo gushaka abayoboke yinjiza mu ishyaka rye rya FDU-Inkingi ibyo n’ubwo bitigeze bimuhira kuko abitabiriye iyo nama bari babwiwe ko ari inama isanzwe baje gutungurwa no kubona Ingabire Victoire ahasesekaye mu nama yari yatumije itemewe, bamwe mubari aho bavuze ko yababwiye ko ashaka abayoboke b’Abahutu ngo kuko Abatutsi babayeho neza, ikindi ngo ni uko uyu mugore yashakaga n’abahoze mu gisirikare cya Habyarimana FAR mu ishyaka rye, iyo nama yaje guhagarikwa kuko itari igendeye ku mategeko birangira umugambi we w’amacakubiri upfubye.

Nyuma yo guhagarika iyo nama, Ingabire Victoire yahise ajya mu binyamakuru mpuzamahanga avuga ko ubuyobozi bwamubujije gukora inama. Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, yavuze ko “guhangana no kuntera ubwoba ariko sinzabakundira. Ndashaka gufungura urubuga rwa politiki mu gihugu cyanjye”.

kwishongora avuga ko yafunguwe kubera imyitwarire myiza aho kuba imbabazi
Akimara gufungurwa, Ingabire yumvikanye kenshi avuga ko nta mbabazi yigeze asaba, ndetse ko uko yagiye muri gereza ariko yasohotse. Yigeze kugira ati “Njye nta kibazo mfiteuko ninjiyemo niko nsohotse imbaraga zanjye ziracyari zazindi. Gereza burya itera ikibazo uwayigiyemo atazi impamvu agiyemo ariko iyo umuntu agiyemo azi impamvu agiyemo nta kibazo imutera.”

Ati “Ngira ngo rero mwese musanzwe munzi ndi “Disciplinée”, mfite discipline [ikinyabupfura], ntawe nigeze ndwana nawe, ntawe nigeze ngira nte, ku buryo mu by’ukuri basangaga kumfunga nta mpamvu n’imwe ihari.”
Mukurarinda Alain, wari umushinjacyaha mu rubanza rwe, ubwo yabazwaga ku by’imbabazi Ingabire yatse yagize ati “Nabonye abantu bibaza bati ese koko yarazisabye, ntiyazisabye, icyo kibazo barakimubajije ariko nabonye uburyo yagisubije asa n’uwabinyuze ku ruhande. Ni uburenganzira bwe ntawe umubwira uko agomba gusubiza.”

Yavuze ko bitamutangaza kuko hari n’abantu bamwandikiye bamubwira ko ‘niba Ingabire yaranazisabye ubanza baramushyizeho ingufu. Gusa abihuza n’uko urubanza rujya kurangira, hari ibaruwa yazanwe mu rubanza Ingabire yanditse ubwe kandi abo mu ishyaka rye rya FDU Inkingi batabizi kimwe n’abanyamategeko be. Muri iyo baruwa niho yasabaga imbabazi Umukuru w’Igihugu. Ngo iyo Ingabire ataza kwemera mu rukiko ko iyo baruwa yayiyandikiye akayisinya, bari kuvuga ko ari impimbano. Mukurarinda ati “N’iyo baruwa rero niba inama ya leta yateranye ikavuga ko ishingiye ku ibaruwa yanditse, ni uko ihari.”
“Niba ayanditse ikagera aho igomba kugera ndetse ikagira n’ingaruka agafungurwa, ariko yagera hanze agakomeza kubica ku ruhande, ni uburenganzira bwe, ariko kuba abica ku ruhande ntabwo bihindura ibyabaye.”

Amagambo yagiye akoresha mabi nyuma y’ukwezi kumwe afunguwe

Ku wa 9 Ukwakira, Ingabire Victoire yitabye RIB maze yemerera uru Rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, ko hari amagambo yakoreshaga atari ngombwa bitewe no kudasobanukirwa neza amategeko y’igihugu, hari nyuma y’uko mu biganiro bye byinshi byaragarukaga ku guhamwa ibyaha kwe bifatwa nk’ibishingiye ku mpamvu za ‘Politiki’ no kugaragaza abandi ‘nk’imfungwa za politiki’. Icyo gihe yasobanuriye RIB ko ibyo yakoze yabitewe no kutagira ubumenyi buhagije mu by’amategeko cyangwa kugirwa inama mbi.

Ku wa 08 Ukwakira 2019 nabwo yahamagajwe na RIB kugira ngo abazwe ku kuba hari aho yaba ahuriye n’igitero cyagabwe mu Karere ka Musanze kigahitana abantu 14, abandi 18 bagakomereka.

Ni ibitero byagabwe mu Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru mu buryo Polisi y’u Rwanda yahamije ko “bubabaje cyane” kuko hakoreshejwemo intwaro gakondo zirimo amasuka n’amabuye, ndetse ko inzego z’umutekano zizafata uwo ari we wese wabigizemo uruhare “mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.”
Abagabye icyo gitero bemereye itangazamakuru ko baturutse mu mutwe wa RUD Urunana, mu rwunge rw’indi mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na RNC. Ni imitwe y’abarwanyi ishamikiye ku mashyaka atanu yishyize hamwe mu cyiswe P5, arimo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri (Igice cya Ntaganda Bérnard). Hashize iminsi mike icyo gitero kigabwe, Ingabire yahise ahindura izina ry’ishyaka rye aryita, Development and Liberty For All (DALFA-Umurinzi).

Muri Kamena uyu mwaka, abagenzacyaha b’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, nyuma y’uko bigaragaye ko hari imikoranire afitanye na Gaston Munyabugingo, uherutse gutabwa muri yombi ashaka kuva mu Rwanda ngo yinjire mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Gukwirakwiza ibikorwa by’urwango, kuyobya abanyarwanda no kwangisha abanyarwanda ubuyobozi mu kinyamakuru Umubavu Tv

Amakuru ikinyamakuru my250tv gifitiye gihamya ni uko Ingabire Victoire yaje kwigarurira ikinyamakuru gikorera kuri murandasi kitwa Umubavu TV, iki kinyamakuru kuri ubu cyabaye umuyoboro wa Ingaire Victoire, mu gukwirakwiza inkuru z’ibihuha no kwangisha abayobozi igihugu, gutambamira no gukoma mu nkokora gahunda za leta ndetse no gukomeza kwitagatifuz, hiyongereyeho no gukwirakwiza ibitekerezo by’u rwango bishingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside , aha twaguha urugero aho ingabire yagiye agaragara muri iki kinyamakuru atagatifuza nyina umubyara Theresa Dusabe, aho avuga ko atigeze agira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ibi ari ibintu bizwi kandi byemezwa n’abamuzi cyane ko nyina yakatiwe n’inkiko gacaca kubyaha bya jenoside yakoreye muri Butamwa, iki kinyamakuru rero uzasanga kenshi kiba gitagatifuza uyu mukecuru Ingabire Victoire.

Iyi myaka ibiri ishize Ingabire ahawe imbabazi benshi bavuga ko atahindutse kuko ibyo akora bimugaragaza nk’umuntu ukirimo kurwana no kubiba amacakubiri mu banyarwanda cyane ko n’ubundi bizwi ko umugambi wamuzanye mu Rwanda ari ugusubiza u Rwanda mu bihe bya 1959, ntakiza abanyarwanda bagomba kumwitegaho dore ko nawe bigaragara ko nta cyiza yifuriza abanyarwanda.

Umwanditsi: MUGENZI FELIX

About Author

Leave a Reply

%d