Menya byinshi byavuzwe n’abarokokeye muri Hotel Milles Collines ku kinyoma cya Rusesabagina ubeshya ko yabarokoye

Nyuma yaho Paul Rusesabagina akwirakwije ikinyoma ko yarokoye abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 muri Hotel De Milles Collines binyuze muri Film “Hotel Rwanda” yasohotse mu mwaka wa 2004, igakwirakwizwa ku isi hose ndetse ikaza kumuhesha igihembo, abarokotse bakomeje kunyomoza ibyakinwe muri iyo film byitiriwe Rusesabagina.
Bamwe mu barokokeye muri Hotel De Milles Collines, batanze ubuhamya kubyahabareye banenga cyane ko ibyakinwe muri Hotel Rwanda, ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ntaho bihuriye nukuri, bati ibyakinwe muri iriya Film ni Fiction bitandukanye cyane nukuri nyako, bavuze ko bazi neza Rusesabagina nibyo yakoraga muri Jenoside nubwo bitagiye bihabwa agaciro n’abari bamushyigikiye.
Iki kinyoma cyongeye gusakara ubwo yafatwaga agashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha rw’U Rwanda (RIB) kuri 31 Kanama 2020 biza no gutera impagarara ku mbugankoranyambaga cyane cyane abamushyigikiye bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abayihakana, abayipfobya ndetse n’abamushyigikiye mu mitwe y’iterabwoba ya FLN/MRCD yashinze ndetse anatera inkunga.
Ubuhamya bwa Dr Odette Nyiramirimo ku kinyoma cya Paul Rusesabagina
Dr Odette Nyiramirimo warokokeye muri Hotel De Milles Collines ndetse akaba yarasanzwe ari inshuti n’umuryango wa Paul Rusesabagina, mu kiganiro yagiranye n’Ukwezi TV cyane ko izina rye ryakoreshejwe muri film nk’uwitaye ku bana, nyamara nyirubwite yarabihakanye ndetse ko nibyo bakinnye ntaho bihuriye nibyo we yakoze, dore ko nawe yari yashyizwe ku rutonde rwabagombaga guhabwa igihembo. Muri icyo kiganiro Nyiramirimo yasobanuraga ko Rusesabagina ntawe yarokoye nk’uko abivuga, ahubwo ko ngo abantu birwanyeho mu mibereho ndetse banishyuraga amafaranga y’ibyumba babagamo kugirango babeho.
Dr Nyiramirimo yivugiye yagize ati: “Tugisoma script twahise tubwira abateguraga film harimo Terry George ko ibyo bazakinaho atari byo ariko batubwira ko ari fiction, ko documentaire izakorwa nyuma, abantu bagende bavuga uko byagenze bareke kuguma mu rujijo.” Ibi kandi bikaba byaragarutsweho na Perezida wa Ibuka icyo gihe Ngarambe Francois Xavier, wabonye film akayigaya avuga ko iteye urujijo kubyabareye muri Hotel de Milles Collines kuko iterekanaga ukuri nyako kubyahabereye.
Urwo rujijo rwakomeje kuba kubera ko Rusesabagina yagiye akoresha iyo film nk’aho ari documentaire mu n’amashuri makuru na za kaminuza, mu biganiro, mu itangazamakuru, ndetse byagiye binamuhesha ibihembo bitandukanye anabona amafaranga menshi kubera iyo film cyane ko itegurwa bahisemo ko iba fiction kubera ko ngo ari yo yari kuzagurishwa ku isi yose. Nyuma yo gukwiza icyo kinyoma Rusesabagina yungukiye muri urwo rubuga yahawe anakukiramo kwigira umuntu ukomeye w’ikirangirire ku kinyoma.
Dr Odette yasoje ikiganiro avuga ko yishimiye ko Rusesabagina yashyikirijwe ubutabera kuko yahemukiye inshuti ze, n’abanyarwanda by’umwihariko n’U Rwanda muri rusange kubera ko yagiye atanga ibiganiro bisebya ubuyobozi bwarwo mu bihugu bitandukanye no mu itangazamakuru yagiye ajya kumurika iyo film hakiyongeraho no gukorana no gufatanya n’imitwe y’iterabwoba yahitanye abanyarwanda bagapfa.
Tatien Ndolimana Miheto ni umwe mu bari bahungiye muri Hotel des Milles Collines n’umuryango we, akaba yaranayoboye komite y‘impunzi icyo gihe bitaga “Comité de crise”
Mu buhamya bwe, Miheto avuga ko muri Mille Collines hari hahungiye abantu benshi bo mu nzego zinyuranye, barimo abayobozi muri Leta, abanyapolitiki, abanyamategeko, abaganga, abacuruzi n’abandi, ku buryo mu gihe bahamaze bakoze ku buryo ibyaberaga mu Rwanda bimenyekana. Boherezaga ubutumwa hirya no hino ku Isi, bagasaba ubufasha bakoresheje telefone na fax.
Ati “Icyaje kutubabaza ni uko kuva Rusesabagina yahinjira, afata ubuyobozi bwa Hotel des Mille Collines, yaduhagarikiye itumanaho kuri Fax na telefone, mbese yaduhagarikiye icyizere cyo kubaho kuko twisanze tutakibashije gukomeza gutabaza hanze y’u Rwanda.”
“Ibi ni ibintu bikomeye, kubivuga biroroshye ariko mu by’ukuri byari ukutwica urubozo; yanadukoreye kandi ibindi bibi byinshi birimo kudufungira amazi, dusigara dutunzwe n’ikiziba cya piscine ya hoteli.” Miheto avuga ko filime Hotel Rwanda yagaragaje Rusesabagina nk’igihangange yatumye benshi bamwibeshyaho, ku buryo mu gihe bamwe babaga bamushima, abarokokeye muri Mille Collines bo bababazwaga n’uko arimo “kudutobera amateka”
Uwantege Jacqueline na we warokokeye Jenoside muri Hotel des Mille Collines yashimangiye ko Rusesabagina akihagera bwatumye ubuzima bugorana
Ati “Ubuzima bwaragoranye ubwo Paul Rusesabagina yahageraga kuko yadusabaga kuzuza inyandiko zerekana uko tuzishyura hotel nyuma ya Jenoside.’’
Muri icyo gihe yatangiye kwishyuza amafunguro, ndetse uwabaga adafite ayo kwishyura ibishyimbo n’umuceri ntiyaryaga.
Yakomeje ati “Twashoboraga kwishyura 500 Frw ku mafunguro, ariko tukananirwa gutanga ay’icumbi. Yadusabaga kuzuza inyandiko, tugatanga gihamya ko tuzishyura hotel nyuma. Muri icyo gihe twatanze inzu zacu, nubwo twari tuzi neza ko zasenywe n’abakoraga Jenoside.’’ Mu byo yibuka harimo igihe yangiwe kwitaba telefoni yashoboraga kumuha amahirwe yo gufashwa.
Aho yagize ati “Twagiye kumureba Paul Rusesabagina tumusaba ko yatwemerera gukoresha telefoni. Twashakaga guhamagara umuntu wari i Burayi wari witeguye kutwitaho kuko twari twabwiwe ko uzabona umufasha azafashwa kugenda. Rusesabagina yaraduhakaniye, mu gihe icyo cyari gihamya, cyari amahirwe ya nyuma.’’
Mwenenganuke Passa nawe warusanzwe ari umukozi wa Hotel ariko akaza kwamburwa imfunguzo na Paul Rusesabagina, avuga amateka yo muri hotel kuva bigitangira hafi ya byose abizi neza avuga ko we yagiriwe amahirwe yo kubasha kugura imyanya ya bamwe mu bavandimwe be bakazanwa guhungira aho. Asobanura ko abazungu bari baracumbitse aho bagiye bataha batishyuye ari amabwiriza yatanzwe n’Umuyobozi wa Hotel w’Umuhollandi witwaga Bic Cornellis wamusigiye za mfunguzo yaje kwamburwa na Rusesabagina.
Mwenenganuke ko ubwo yamburwaga imfunguzo yigiriye inama yo kutamuha imfunguzo zose ariko Rusesabagina aza kubibona ko atazimuhaye zose, nuko aramutoteza bigera naho ashaka kumwirukana muri hotel ariko biranga biba iby’ubusa.
Mwenenganuke yagize ati “Njye ku giti cyanjye nakomeje kubona ububi bwa Rusesabagina ariko sinaba nka we wirirwa uvuga ngo uyu yanteye iki, uyu yankoreye ibi, gusa Rusesabagina ibyo akora byose ni ibintu aba afitemo inyungu kandi zidasanzwe, ntawundi muntu wabitinyuka ariko kandi akabikorana ubugome buteye ubwoba.” Mwenenganuke yageze aho avuga ko Rusesabagina igihe cyageze ko habaho echange yiyandikisha kuba yajya muri Zone ya FPR, nyamara aza gutangazwa no gusanga Rusesabagina yaramukuye kuri liste gusa ngo yaje kongera kugerageza kwiyandikisha biza gukunda ku nshuro ya gatatu ndetse yanavuze ko ajya kugenda Rusesabagina ngo yaramusatse cyane avuga ko yibye hotel. Nyuma ya Jenoside Mwenenganuke yagarutse kugira ngo asubire mu kazi ka hotel imaze gusanwa ku mahirwe make ahura n’ibaruwa imuhagarika ku kazi aregwa ko ibyabuze byose muri hotel ari we wabitwaye nyamara ngo ibyo byakozwe na Rusesabagina.
Umuntu amaze kumva ubuhamya bw’abarokokeye muri Hotel de Milles Collines, ahita abona uburemere bw’uburyo Paul Rusesabagina, agoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu nyungu ze bwite, nyamara ibyo avuga yigira intwari, bitandukanye n’ukuri kuvugwa n’abari bahari mu gihe cya Jenoside. Nta kabuza kuwavuze ko iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe gusa, byashimishije abanyarwanda batari bake babonye ko yashyikirijwe ubutabera akaza kubazwa amaraso y’abanyarwanda yamennye mu bitero by’imitwe y’iterabwoba ayobora yanateye inkunga mu bice bitandukanye by’U Rwanda.
Ellen.K