19-04-2024

Mbere yuko Paul Rusesabagina ajya muri FLN, yabanje no gukorana na FDLR ndetse na RNC

Paul Rusesabagina uherutse gutabwa muri yombi ku byaha yarakurikiranweho bigera kuri 13; birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo , gutera inkunga iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kwica ndetse no gushimuta. Rusesabagina umugambi wo gukorana n’imitwe y’iterabwoba yawutangiye kuva cyera.

Paul Rusesabagina yashinze ndetse aba n’umuyobozi w’impuzamashyaka ya MRCD, igizwe n’ingirwamashyaka agera kuri ane, arimo PDR-Ihumure yashinzwe na Paul Rusesabagina , CNLD-Ubwiyunge yashinzwe na Wilson Irategeka nawe wahoze muri FDLR, RDI-Rwanda Nziza ya Faustin twagiramungu ndetse na RRM ryahozemo Nsabimana Callixte alias Sankara. MRCD kandi ninayo yarifite inyeshyamba za FLN, Rusesabagina akaba ari nawe wari umuterankunga mukuru wuyu mutwe wagiye agaba ibitoro bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda, bigahitana benshi abandi bagakomereka.

Benshi bumva Paul Rusesabagina bakagirango FLN niwo mutwe wonyine w’iterabwoba yabayemo kandi sibyo, kuko uyu mugabo yanabaye umuyobocye ukomeye wa FDLR ndetse akaba yaranawuteraga inkunga mu bikorwa byawo mbere y’umwaka w’2008. Ubuhamya bw’abantu bitandukanije na FDLR barimo abari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bwayo bwa gisilikare nka Major Vital UWUMUREMYI, Liyetona Kolonel Tharcisse NDITURENDE n’abandi, bwemeza ko Paul RUSESABAGINA yakusanya amafaranga hirya no hino mu mahanga ayoherereza FDLR mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo agamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ibi bakaba barabivugiye imbere y’urukiko rwa Kigali mu mwaka w’2012, ubwo bashinjwaga kurema umutwe w’iterabwoba bafatanije nga Ingabire Victoire nyuma yo kuva muri FDLR.

Imiryango mpuzamahanga itandukanye nk’umuryango w’ abibumbye, umuryango w’ubumwe bwa afurika, umuryango w’ ibihugu by’iburayi, inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari, yose yemeje ko FDLR ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba. Kuva tariki ya 01 Ugushyingo 2005, mu myanzuro myinshi nk’umwanzuro 1596 n’uwa 1896, Inama ishinzwe umutekano y’umuryango w’ abibumbye yafatiye ibihano abayobozi ba FDLR.
Tubibutse ko kandi Mu mwaka w’2011 Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Martin Ngoga yemeje ko Paul Rusesabagina akwiriye gushyikirizwa ubutabera kubera uruhare yiyemerera mu gufasha umutwe w’iterabwoba ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FDLR.

Paul Rusesabagina kandi ni umwe mubinjiye mu mutwe w’iterabwoba wa RNC ku ikubitiro kuko yinjiyemo taliki ya 28 Gashyantare 2011, nyuma y’inama yagiranye na Kayumba Nyamwasa, Gahima Gerard, Theogene Rudasingwa ndetse na Patrick Karegeya abasaba kuba umwe mubagize uyu mutwe ndetse icyo gihe yanabasabye ko yaba mu mubawushinze dore ko ntanaho RNC yari yakageze ndetse baje no kumwemerera ko ariwe ugomba kuba Perezida. Icyo gihe yatangiye kujya yitabira inama za RNC ndetse agira n’ubushuti budasanzwe na Gahima Gerard na Theogene Rudasingwa. Nyuma y’igihe gito ikihebe Kayumba cyamusabye ko kugirango abe Perezida ariko agomba kubanza akazana amafaranga agomba kubafasha gutangiza ibikorwa byo kurwanya leta y’u Rwanda, kuva icyo gihe Rusesabagina yatangiye kugirana ibibazo na Kayumba ndetse biza gutuma taliki ya 18 Werurwe 2012, Rusesabagina yandika urwandiko rusezera muri RNC. ibyari bikubiye muri urwo rwandiko byanyujijwe ku kinyamakuru cya FDLR cyandikirwa na Marc Matabaro cyitwa rwandarwiza.unblog.fr.

Nyuma yaho Paul Rusesabagana ashwanye na Kayumba Nyamwasa, nibwo yahise atangira gushaka uburyo yakwihuza nizindi ngirwashyaka zigizwe na bandi biyomoye muri FDLR na RNC bihuriza muri MRCD ndetse, Paul Rusesabagina yemera ko azajya atera inkunga umutwe witwara gusirikare wa FLN nawo ubarizwa muri MRCD. Kuva icyo gihe nibwo yatangiye kujya ategurana ibitero ku butaka bw’u Rwanda afatanije na Wilson Irategeka [Yahitanywe n’ibitero bya FARDC] wahoze muri FDLR dore ko ariwe warushinzwe ibikorwa bya gisirikare byuyu mutwe, ndetse Nsabimana Calixtte Sankara akaba yari umuvugizi wawo.

Bimwe mu bikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa Paul Rusesabagina byagiye bihitana abantu ku butaka bw’u Rwanda.

Ibitero bya mbere by’inyeshymaba za Paul Rusesabgina FLN zagabye ku butaka bw’u Rwanda, byabaye ku wa 3 Kamena 2018, aho izi nyeshyamba zasahuye, zikanashimuta bamwe mu baturage b’i Nyabimata zikabikoreza ibyo zari zasahuye. Naho mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018 izi nyeshyamba zongeye kugaba igitero ku biro by’Umurenge wa Nyabimata, zikomeretsa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, asanzwe mu nzu yari acumbitsemo ndetse zinatwika n’imodoka ye, muri icyo gitero kandi bishe uwitwa Munyaneza Fidèle wari Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, uwitwa Maniriho Anathole wari ushinzwe Amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata n’umuturage wundi witwa Habimana Joseph.

Paul Ruseabagina wagiye yumvikana ku mbuga nkoranya-mbaga yigamba ibitero byizi nyeshyamba, uretse kuba byarahitanye abantu ndetse bikangiza n’ibintu byinshi, byanasigiye ihungaba abatuye ibi bice. Uyu mugabo kuva yava mu Rwanda yagiye akora n’imitwe y’iterabwoba itandukanye mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse no guhirika ubugetsi bw’u Rwanda nkuko yagiye abyivugira.

Umwanditsi: Nkurayija D.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading