23-09-2023

Menya byinshi ku gisambo Robert Higiro kibarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC

0

Nyuma yaho umutwe w’iterabwoba wa RNC ukomeje kugera mu marembera, bamwe mu bawugize bakomeje gukwira imishwaro bakabura iyo berekeza, umwe muri abo ni Robert Higiro w’igisambo akaba akunze kugaragara kuri za radio tumenyreye ku kazina ka vuvuzera zisebya u Rwanda. Ibi ntibyatangaje abamuzi kuko si ibya vuba.

Bimwe mu bihe byatamaje Robert Higiro bikamenyekana harimo ubwo taliki ya 20 Gicurasi 2015 yifatanije na David Himbara nawe akaba ari umurwanashyaka wa RNC, maze bafata iyambere bajya imbere y’Ubuyobozi bw’ububanyi n’amahanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwita ku mugabane wa Afurika icyo gihe Higiro yagaragaye atanga ibirego ashinja u Rwanda mu ku bangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Uyu mugabo w’ikiburaburyo kwifatanya na David Himbara nta yindi mpamvu imutera kujya kuri ayo maradiyo n’ibinyamakuru bisebya, bikanangisha ubuyobozi abaturage kuko nibwo buryo umutwe w’iterabwoba wa RNC ukoresha wo gusakaza propaganda yawo, bitewe n’ubusambo bwakunze kugaragara no ku bandi barwanashyaka bawo. Gusa aba bombi bizwi neza ko kugira ngo bagere aho bageze ari FPR Inkotanyi yabibagejejeho ubwo yabohoraga abanyarwanda babaga mu buhunzi mu bihugu bitandukanye, nabo baje guhabwa amahirwe yo kugaruka mu rwababyaye. Ibi byose ngo babikora kuko badafatwa nk’abami, bikabagira indashima maze nabo si ugusizora bagashyira imbaraga mu gusebya U Rwanda kuri byinshi byiza rumaze kugeraho.

Icyo gikorwa cyo kujya gutakambira Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyaterwaga inkunga n’umwe mubatera nkunga bakomeye b’Umutwe w’iterabwoba wa RNC ari we Tribert Rujugiro Ayabatwa ugamije gusiga icyasha isura y’U Rwanda imbere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa ibi byose babikora biyibagije ko ubusugire bw’igihugu bufitiye inyungu abanyarwanda. Icyo kandi kikaba n’icyaha cy’ubugambanyi gihanirwa n’amategeko mpuzamahanga bikaba bibi iyo gikozwe n’umwe mu bahoze mu ingabo nka Higiro.

Robert Higiro, yakomeje kujya yikururira ibibazo bitewe n’amajwi yagiye ahererekanywa mubyo yitaga ibihamya akayohereza ikinyamakuru cya Globe and Mail giherereye mu gihugu cya Canada cyita ku makuru avugwa ku mugabane wa Africa, iki kinyamakuru kikaba gikoreshwa n’abashaka kubakira izina bagitangarizaho inkuru ziharabika U Rwanda. Ayo majwi rero akaba yarakoreshejwe muri icyo kinyamakuru iyita ko ari iperereza ryakozwe ku buyobozi bw’u Rwanda, bigakorwa mu mugambi wo gusebya gusa ndetse no gutesha agaciro abayobozi b’u Rwanda.

Amakuru dukesha abamuzi neza bavuga ko Higiro uvuka mu karere ka Kabarore bidatangaje ko agaragara mu bikorwa byo guharabika no gusakaza ibinyoma kuko niyo mico imuranga mu buzima bwe bwa buri munsi. Biragayitse kubona Himbara yaramuhisemo ngo abe ari we uhabwa urubuga rwo kwanduza isura y’U Rwanda igihugu cyamugize uwo ari we, gusa bose ni bamwe, ni ba bihemu bifatanyije mu gusenya ibyagezweho no kugambanira abanyarwanda.

Andi makuru twahawe n’ababanye na Higiro mu myaka 50 ishize aho avuka mu karere ka Kabarore mu gihugu cya Uganda bamuziho ikintu cyo gukunda amafaranga, akaba ari umuntu wakora icyo ari cyo cyose kubera amafaranga. Higiro ni umwe mu baterwa inkunga na Tribert Rujugiro usanzwe atera inkunga imitwe y’iterabwoba irimo na RNC, Rujugiro akaba ari nawe wahisemo kujya ashaka kwigarurira no gukoresha inzu z’itangazamakuru cyane cyane izirwanya Leta y’U Rwanda nka Ijwi rya Amerika (VOA) ya Shaka Ssal Radiyo itumira abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Higiro ni umwe babaye mu Ingabo z’U Rwanda zabohoye igihugu guhera muri 1990, yakoraga inshingano zo kuba Umuyobozi ahaberaga Imyitozo mu bigo bya Gisirikare bya Gabiro, Gako, na Nyakinama. Gusa umwe bakoranye nawe mu ngabo, umuzi neza yatangarije Ikinyamakuru cya Virunga Post ducyesha iyi nkuru ko imikorere ya Higiro yaranzwe n’urugomo n’ikinyabupfura gike yagaragarizaga abo babanaga bigatuma bamwinuba kubera ko adashobotse hakiyongeraho inda nini nutundu tw’ubucabiranya.

Muri 2010, ubwo Robert Higiro yasubizwaga mu buzima busanzwe yarafite ipeti rya Majoro, gusa abakoranye nawe bavuze ko yakundaga kwitotomba no kugaragaza kwigumura no kwigaragambya ko ipeti afite ridahuye n’ubushobozi bwe ndetse n’impamyabumenyi ze, ibyo bikaba imwe mu mpamvu yarazwiho yo kwishyira hejuru no kugirana ibibazo n’abamuyoboraga. Iyo myitwarire ye yayikomeje mu rugendo rwo kugambanira u Rwanda ahita ajya muri Uganda, aza no gukomereza muri Senegal, mu mwaka wa 2014 nyuma yaje kujya mu Bubiligi, hashize imyaka mike muri 2016 yimukira muri Leta Zunze za Amerika, ari nabwo yahise agenda yihuza n’abandi bagenzi be basebya u Rwanda nka David Himbara, Jean Marie Micombero na Emmanuel Nkubana .

Kuri ubu Higiro ni umwe mu bambere barwanya Leta y’U Rwanda akaba umurwanashyaka ukomeye mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, ushyigikirwa ukanaterwa inkunga n’Ubuyobozi bwa Uganda. Kuri uyu munsi Robert Higiro abarizwa muri Kampala mu gace ka Ggaba, ko muri Uganda, akaba kandi ari umwe mubagize Komite ya Democracy in Rwanda Now (DIRN), y’umuryango udaharanira inyungu washinzwe na Himbara, ugamije guharabika Ubuyobozi bw’U Rwada mu ruhando mpuzamahanga.

Higiro kimwe n’abandi bagize umutwe w’iterabwoba wa RNC, barabyina bavamo kuko umutwe wabo usibye kugera mu marembera, ubu usa naho utangiye kuba baringa kuko usanga ugizwe nabo mu muryango w’ikihebe Kayumba Nyamwasa, abanyamuryango bawo bo basa nabamushizeho.

Umwanditsi: Ellen K.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: